Intangiriro 13:1-18
13 Nyuma y’ibyo Aburamu ava muri Egiputa we n’umugore we n’ibyo yari atunze byose, ajyana na Loti bagera i Negebu.+
2 Kandi Aburamu yari afite ubutunzi bwinshi cyane bugizwe n’amatungo, zahabu n’ifeza.+
3 Nuko ava i Negebu agenda akambika ahantu hatandukanye maze agera i Beteli aho yari yarashinze ihema bwa mbere, hagati y’i Beteli na Ayi,+
4 aho igicaniro yubatse mbere cyari kiri.+ Nuko Aburamu yambarizayo izina rya Yehova.+
5 Icyo gihe Loti wagendanaga na Aburamu, na we yari afite intama n’inka n’amahema.
6 Nuko icyo gihugu kibabana gito ntibashobora kugituranamo bitewe n’uko ubutunzi bwabo bwari bwarabaye bwinshi cyane, bigatuma badashobora gukomeza kubana.+
7 Havuka intonganya hagati y’abashumba b’amatungo ya Aburamu n’ab’amatungo ya Loti, kandi icyo gihe Abanyakanani n’Abaperizi ni bo bari batuye muri icyo gihugu.+
8 Hanyuma Aburamu abwira Loti+ ati “he gukomeza kubaho intonganya hagati yanjye nawe, no hagati y’abashumba banjye n’abawe kuko turi abavandimwe.+
9 Mbese igihugu cyose ntikiri imbere yawe? Reka dutandukane. Nujya ibumoso ndajya iburyo, nujya iburyo ndajya ibumoso.”+
10 Nuko Loti yubura amaso yitegereza Akarere kose ka Yorodani,+ abona ko hose ari ahantu hanese; icyo gihe hari mbere y’uko Yehova arimbura Sodomu na Gomora; abona hameze nk’ubusitani bwa Yehova,+ mbese hameze nk’igihugu cya Egiputa kugeza i Sowari.+
11 Nuko Loti yihitiramo Akarere kose ka Yorodani, maze arimuka ajya gukambika mu burasirazuba, batandukana batyo.
12 Aburamu atura mu gihugu cy’i Kanani, ariko Loti we atura mu migi yo muri ako Karere.+ Amaherezo aza gushinga ihema rye hafi y’i Sodomu.
13 Abantu b’i Sodomu bari babi kandi bari abanyabyaha ruharwa bacumura kuri Yehova.+
14 Nuko Loti amaze gutandukana na Aburamu, Yehova abwira Aburamu ati “ubura amaso urebe uhereye aho uri, urebe mu majyaruguru no mu majyepfo no mu burasirazuba no mu burengerazuba,+
15 kuko iki gihugu cyose ureba nzakiguha wowe n’urubyaro rwawe kugeza ibihe bitarondoreka.+
16 Kandi urubyaro rwawe nzaruhindura nk’umusenyi wo mu isi, ku buryo niba hari uwabasha kubara umukungugu wo hasi, ubwo urubyaro rwawe na rwo rushobora kubarika.+
17 Haguruka ugende, utambagire iki gihugu mu burebure bwacyo no mu bugari bwacyo kuko ari wowe nzagiha.”+
18 Nuko Aburamu akomeza kuba mu mahema. Nyuma yaho ajya gutura mu biti binini by’i Mamure,+ biri i Heburoni.+ Ahageze yubakira Yehova igicaniro.+