Intangiriro 12:1-20

12  Yehova abwira Aburamu ati “va mu gihugu cyawe no muri bene wanyu no mu rugo rwa so, ujye mu gihugu nzakwereka.+  Nzakugira ishyanga rikomeye nguhe umugisha, kandi izina ryawe nzarigira izina rikomeye, nawe uzabere abandi umugisha.+  Nzaha umugisha abakwifuriza umugisha, ukuvuma nzamuvuma,+ kandi imiryango yose yo mu isi izihesha umugisha binyuze kuri wowe.”+  Nuko Aburamu aragenda nk’uko Yehova yari yabimubwiye, kandi Loti ajyana na we. Aburamu yari afite imyaka mirongo irindwi n’itanu igihe yavaga i Harani.+  Nuko Aburamu afata umugore we Sarayi+ na Loti umuhungu wa mukuru we,+ n’ibintu byose bari batunze,+ n’abagaragu bose yari yararonkeye i Harani, maze barahaguruka berekeza mu gihugu cy’i Kanani.+ Amaherezo bagera mu gihugu cy’i Kanani.  Aburamu anyura muri icyo gihugu agera i Shekemu+ hafi y’ibiti binini by’i More.+ Icyo gihe Abanyakanani ni bo bari batuye muri icyo gihugu.  Nuko Yehova abonekera Aburamu aramubwira ati “iki gihugu+ nzagiha urubyaro rwawe.”+ Hanyuma aho hantu ahubaka igicaniro, acyubakira Yehova wari wamubonekeye.  Nyuma yaho arahava ajya mu karere k’imisozi miremire mu burasirazuba bwa Beteli,+ maze ashinga ihema hagati ya Beteli na Ayi,+ Beteli iri mu burengerazuba naho Ayi iri mu burasirazuba. Ahubakira Yehova igicaniro+ kandi atangira kwambaza izina rya Yehova.+  Nyuma yaho Aburamu arahava, agenda akambika ahantu hatandukanye yerekeza mu butayu bwa Negebu.+ 10  Nuko inzara itera muri icyo gihugu, maze Aburamu aramanuka ajya kuba umwimukira mu gihugu cya Egiputa,+ kuko inzara yacaga ibintu muri icyo gihugu.+ 11  Igihe yari hafi kugera muri Egiputa, yabwiye umugore we Sarayi ati “nzi neza ko uri umugore ufite uburanga.+ 12  Nta gushidikanya ko Abanyegiputa bazakubona bakavuga bati ‘uyu ni umugore we.’ Kandi rwose bazanyica, ariko wowe nta cyo bazagutwara. 13  None ndakwinginze uzajye uvuga ko uri mushiki wanjye+ kugira ngo ngirirwe neza biturutse kuri wowe, kandi ubugingo bwanjye buzabaho bitewe nawe.”+ 14  Nuko Aburamu akimara kugera muri Egiputa, Abanyegiputa barebye uwo mugore babona ari mwiza cyane. 15  Abatware ba Farawo na bo baramubona batangira kumushimira Farawo, maze uwo mugore ajyanwa kwa Farawo. 16  Nuko Farawo agirira Aburamu neza ku bw’uwo mugore, amuha intama n’inka n’indogobe n’abagaragu n’abaja n’indogobe z’ingore n’ingamiya.+ 17  Hanyuma Yehova ateza Farawo n’abo mu rugo rwe ibyago bikomeye+ amuhora Sarayi umugore wa Aburamu.+ 18  Farawo abibonye ahamagaza Aburamu aramubwira ati “ibyo wankoreye ni ibiki? Kuki utambwiye ko ari umugore wawe?+ 19  Kuki wavuze uti ‘ni mushiki wanjye,’+ none nkaba nari ngiye kumugira umugore wanjye? Nguyu umugore wawe. Mufate ugende!” 20  Nuko Farawo ategeka abantu be ibyo bagombaga gukorera Aburamu, hanyuma baramuherekeza aragenda we n’umugore we n’ibyo yari atunze byose.+

Ibisobanuro ahagana hasi