Intangiriro 11:1-32
11 Icyo gihe isi yose yari ifite ururimi rumwe n’amagambo amwe.
2 Abantu bakomeje kugenda berekeza iburasirazuba, babona ikibaya mu gihugu cy’i Shinari,+ maze barahatura.
3 Barabwirana bati “nimuze tubumbe amatafari tuyatwike.” Nuko bakoresha amatafari mu cyimbo cy’amabuye, bayafatanyisha godoro.+
4 Hanyuma baravuga bati “nimuze twiyubakire umugi, twubake n’umunara ugera ku ijuru,+ maze twiheshe izina rikomeye+ kugira ngo tudatatana tugakwira ku isi hose.”+
5 Yehova aramanuka ajya kureba umugi n’umunara abantu bari bubatse.+
6 Hanyuma Yehova aravuga ati “aba bantu ni ubwoko bumwe kandi bose bavuga ururimi rumwe,+ none dore ibyo batangiye gukora. Ubu nta kintu bazagambirira gukora ngo bananirwe kukigeraho.+
7 Reka noneho tumanuke+ dusobanye+ ururimi rwabo kugira ngo hatazagira uwumva ururimi rw’undi.”+
8 Nuko Yehova arabatatanya bakwira ku isi hose,+ amaherezo barorera kubaka uwo mugi.+
9 Ni yo mpamvu uwo mugi wiswe Babeli,+ kuko aho ari ho Yehova yasobanyirije ururimi rw’isi yose, kandi ni ho Yehova yabatatanyirije+ bakwira ku isi hose.
10 Iyi ni inkuru ivuga iby’amateka ya Shemu.+
Shemu yari afite imyaka ijana ubwo yabyaraga Arupakisadi,+ imyaka ibiri nyuma y’umwuzure.
11 Shemu amaze kubyara Arupakisadi yaramye indi myaka magana atanu. Hagati aho yabyaye abahungu n’abakobwa.+
12 Arupakisadi yamaze imyaka mirongo itatu n’itanu, hanyuma abyara Shela.+
13 Arupakisadi amaze kubyara Shela, yaramye indi myaka magana ane n’itatu. Hagati aho yabyaye abahungu n’abakobwa.
14 Shela yamaze imyaka mirongo itatu, hanyuma abyara Eberi.+
15 Shela amaze kubyara Eberi, yaramye indi myaka magana ane n’itatu. Hagati aho yabyaye abahungu n’abakobwa.
16 Eberi yamaze imyaka mirongo itatu n’ine, hanyuma abyara Pelegi.+
17 Eberi amaze kubyara Pelegi yaramye indi myaka magana ane na mirongo itatu. Hagati aho yabyaye abahungu n’abakobwa.
18 Pelegi yamaze imyaka mirongo itatu, hanyuma abyara Rewu.+
19 Pelegi amaze kubyara Rewu, yaramye indi myaka magana abiri n’icyenda. Hagati aho yabyaye abahungu n’abakobwa.
20 Rewu yamaze imyaka mirongo itatu n’ibiri, hanyuma abyara Serugi.+
21 Rewu amaze kubyara Serugi, yaramye indi myaka magana abiri n’irindwi. Hagati aho yabyaye abahungu n’abakobwa.
22 Serugi yamaze imyaka mirongo itatu, hanyuma abyara Nahori.+
23 Serugi amaze kubyara Nahori, yaramye indi myaka magana abiri. Hagati aho yabyaye abahungu n’abakobwa.
24 Nahori yamaze imyaka makumyabiri n’icyenda, hanyuma abyara Tera.+
25 Nahori amaze kubyara Tera, yaramye indi myaka ijana na cumi n’icyenda. Hagati aho yabyaye abahungu n’abakobwa.
26 Tera yamaze imyaka mirongo irindwi, hanyuma abyara Aburamu,+ Nahori+ na Harani.
27 Iyi ni inkuru ivuga iby’amateka ya Tera.
Tera yabyaye Aburamu, Nahori na Harani. Harani na we yabyaye Loti.+
28 Nyuma yaho Harani yaje gupfa igihe yari kumwe na se Tera mu gihugu yavukiyemo cya Uri+ y’Abakaludaya.+
29 Aburamu na Nahori bashaka abagore. Umugore wa Aburamu yitwaga Sarayi,+ naho umugore wa Nahori akitwa Miluka,+ umukobwa wa Harani, se wa Miluka na Yisika.
30 Ariko Sarayi yari ingumba,+ nta mwana yagiraga.
31 Hanyuma Tera afata umuhungu we Aburamu n’umwuzukuru we Loti,+ umuhungu wa Harani, na Sarayi+ umukazana we, umugore w’umuhungu we Aburamu, bava muri Uri y’Abakaludaya bajya mu gihugu cy’i Kanani,+ baza kugera i Harani+ baturayo.
32 Iminsi yose Tera yaramye ni imyaka magana abiri n’itanu, hanyuma apfira i Harani.