Intangiriro 10:1-32

10  Iyi ni inkuru ivuga iby’amateka y’abahungu ba Nowa,+ ari bo Shemu, Hamu na Yafeti. Nyuma y’umwuzure batangiye kubyara abana.+  Bene Yafeti ni Gomeri+ na Magogi+ na Madayi+ na Yavani+ na Tubali+ na Mesheki+ na Tirasi.+  Bene Gomeri ni Ashikenazi+ na Rifati+ na Togaruma.+  Bene Yavani ni Elisha+ na Tarushishi+ na Kitimu+ na Dodanimu.+  Abo ni bo abaturage bo mu birwa by’amahanga bakomotseho bakwirakwira mu bihugu byabo, nk’uko indimi zabo ziri, n’imiryango yabo n’ibihugu byabo.  Bene Hamu ni Kushi+ na Misirayimu+ na Puti+ na Kanani.+  Bene Kushi ni Seba+ na Havila na Sabuta na Rama+ na Sabuteka. Bene Rama ni Sheba na Dedani.+  Kushi yabyaye Nimurodi.+ Uwo ni we muntu w’igihangange wa mbere wabaye ku isi.  Yari umuhigi w’igihangange urwanya Yehova. Ni yo mpamvu bavuga ngo “nka Nimurodi, umuhigi w’igihangange urwanya Yehova.”+ 10  Ubwami bwe bwatangiriye i Babeli+ na Ereki+ na Akadi na Kalune mu gihugu cy’i Shinari.+ 11  Yavuye muri icyo gihugu akomeza ajya muri Ashuri,+ atangira kubaka Nineve+ na Rehoboti-Iri na Kala 12  na Reseni iri hagati ya Nineve na Kala: iyo migi ni yo igize wa mugi ukomeye.* 13  Misirayimu+ yabyaye Ludimu+ na Anamimu na Lehabimu na Nafutuhimu+ 14  na Patirusimu+ na Kasiluhimu,+ (ari we Abafilisitiya+ bakomotseho) na Kafutorimu.+ 15  Kanani yabyaye imfura ye Sidoni,+ abyara na Heti+ 16  n’Abayebusi+ n’Abamori+ n’Abagirugashi 17  n’Abahivi+ n’Abaruki n’Abasini 18  n’Abaruvadi+ n’Abazemari n’Abanyahamati;+ hanyuma imiryango y’Abanyakanani iratatana. 19  Urugabano rw’Abanyakanani rwaheraga i Sidoni rukagera i Gerari+ hafi y’i Gaza,+ rukagera n’i Sodomu n’i Gomora+ na Adima+ na Zeboyimu+ hafi y’i Lasha. 20  Abo ni bo bene Hamu nk’uko imiryango yabo iri n’indimi zabo mu bihugu byabo, nk’uko amahanga yabo ari. 21  Kandi hari abakomotse kuri Shemu, sekuruza wa bene Eberi bose,+ akaba murumuna wa Yafeti. 22  Bene Shemu ni Elamu+ na Ashuri+ na Arupakisadi+ na Ludi na Aramu. 23  Bene Aramu ni Usi na Huli na Geteri na Mashi.+ 24  Arupakisadi yabyaye Shela,+ Shela na we abyara Eberi. 25  Eberi yabyaye abahungu babiri. Umwe yitwaga Pelegi+ kuko mu gihe cye isi yiciyemo ibice;+ umuvandimwe we yitwaga Yokitani.+ 26  Yokitani yabyaye Alumodadi na Shelefu na Hazarimaveti na Yera+ 27  na Hadoramu na Uzali na Dikila+ 28  na Obali na Abimayeli na Sheba+ 29  na Ofiri+ na Havila+ na Yobabu;+ abo bose bari bene Yokitani. 30  Igihugu bari batuyemo cyaheraga i Mesha kikagera i Sefari, mu karere k’imisozi miremire yo mu Burasirazuba. 31  Abo ni bo bene Shemu nk’uko imiryango yabo iri n’indimi zabo mu bihugu byabo, nk’uko amahanga yabo ari.+ 32  Iyo ni yo miryango y’abahungu ba Nowa nk’uko imiryango y’ababakomokaho iri n’amahanga yabo, kandi abo ni bo amahanga yose yakomotseho, akwirakwira hirya no hino ku isi nyuma y’umwuzure.+

Ibisobanuro ahagana hasi