Ibyakozwe 9:1-43
9 Ariko Sawuli wari ugikomeza gutera ubwoba abigishwa+ b’Umwami kandi ashaka cyane kubica,+ asanga umutambyi mukuru
2 amusaba inzandiko zo kujyana mu masinagogi y’i Damasiko, kugira ngo abantu bose yari kubona bo muri iyo Nzira,+ baba abagabo cyangwa abagore, ababohe abazane i Yerusalemu.
3 Nuko akiri mu nzira agenda, agiye kugera i Damasiko, atungurwa n’umucyo uturutse mu ijuru uramugota,+
4 yikubita hasi, maze yumva ijwi rimubwira riti “Sawuli, Sawuli, kuki untoteza?”+
5 Aravuga ati “uri nde Mwami?” Aramubwira ati “ndi Yesu, uwo utoteza.+
6 Icyakora haguruka+ winjire mu mugi, uzabwirwa icyo ugomba gukora.”
7 Icyo gihe abagabo bari bafatanyije na we urugendo+ bari bahagaze aho nta cyo bavuga.+ Koko rero, bari bumvise ijwi+ ariko ntibagira umuntu babona.
8 Hanyuma Sawuli arahaguruka; ariko nubwo amaso ye yari akanuye, nta kintu yabonaga.+ Nuko bamufata ukuboko, baramurandata bamujyana i Damasiko.
9 Amara iminsi itatu nta cyo abona+ kandi atarya, habe no kugira icyo anywa.
10 I Damasiko hariyo umwigishwa witwaga Ananiya,+ maze Umwami amubwirira mu iyerekwa ati “Ananiya!” Na we ati “ndi hano Mwami.”
11 Umwami aramubwira ati “haguruka ujye mu muhanda witwa Ugororotse, mu nzu ya Yuda, ushake umuntu witwa Sawuli w’i Taruso,+ kuko ubu arimo asenga,
12 kandi yabonye mu iyerekwa umugabo witwa Ananiya yinjira akamurambikaho ibiganza kugira ngo yongere kureba.”+
13 Ariko Ananiya arasubiza ati “Mwami, numvise abantu benshi bavuga iby’uwo muntu, ukuntu yakoreye ibibi byinshi abera bawe bari i Yerusalemu.
14 Kandi na hano ahafite ububasha yahawe n’abakuru b’abatambyi, bwo kuboha abantu bose bambaza izina ryawe.”+
15 Ariko Umwami aramubwira ati “haguruka ugende, kuko uwo muntu ari urwabya natoranyije+ kugira ngo ageze izina ryanjye ku banyamahanga+ no ku bami+ no ku Bisirayeli.
16 Nzamwereka mu buryo bweruye ibintu byinshi agomba kuzababazwa bamuhora izina ryanjye.”+
17 Nuko Ananiya aragenda yinjira muri iyo nzu, amurambikaho ibiganza maze aravuga ati “Sawuli, muvandimwe, Umwami, ari we Yesu, wa wundi wakubonekeye uri mu nzira uza, yantumye kugira ngo wongere kureba kandi wuzuzwe umwuka wera.”+
18 Nuko ako kanya, mu maso ye havamo utuntu tumeze nk’amagaragamba turagwa, maze yongera kureba; hanyuma arahaguruka maze arabatizwa,
19 afata ibyokurya ararya, yongera kugira imbaraga.+
Amara iminsi ari kumwe n’abigishwa i Damasiko,+
20 ahita ajya mu isinagogi atangira kubwiriza ibya Yesu,+ ko Uwo ari we Mwana w’Imana.
21 Ariko abamwumvaga bose baratangaraga, bakavuga bati “harya uyu si wa muntu wari warayogoje+ ab’i Yerusalemu bambaza iryo zina, kandi akaba yaraje n’ino aha ari cyo kimuzanye, kugira ngo ababohe abashyire abakuru b’abatambyi?”+
22 Ariko Sawuli akomeza kugenda arushaho kugira imbaraga, kandi agatuma Abayahudi bari batuye i Damasiko bashoberwa igihe yaberekaga mu buryo buhuje n’ubwenge ko uwo ari we Kristo.+
23 Nuko hashize iminsi myinshi, Abayahudi bajya inama yo kumwica.+
24 Icyakora Sawuli amenya ko bamugambaniye. Amarembo na yo bayagenzuriraga hafi, ku manywa na nijoro, kugira ngo bamwice.+
25 Ni cyo cyatumye abigishwa be bamufata bakamumanura nijoro bamunyujije mu mwenge baciye mu rukuta, ari mu gitebo.+
26 Ageze i Yerusalemu,+ ashyiraho imihati ngo yifatanye n’abigishwa. Ariko bose baramutinyaga, kuko batemeraga ko yari umwigishwa.
27 Ariko Barinaba aramugoboka+ amushyira intumwa, azibwira mu buryo burambuye ukuntu igihe yari mu nzira yabonye Umwami+ kandi ko yavuganye na we,+ n’ukuntu igihe yari i Damasiko+ yavuze mu izina rya Yesu ashize amanga.
28 Nuko akomeza kubana na zo, akajya aho ashaka hose muri Yerusalemu, akavuga ashize amanga mu izina ry’Umwami.+
29 Yavuganaga n’Abayahudi bavugaga ikigiriki, akajya na bo impaka, ariko bagerageza kumwica.+
30 Abavandimwe babimenye bamujyana i Kayisariya, nyuma bamwohereza i Taruso.+
31 Hanyuma itorero+ ryo muri Yudaya hose n’i Galilaya n’i Samariya ryinjira mu gihe cy’amahoro, rirakomera. Uko ryagendaga ritinya Yehova+ kandi rikagendera mu ihumure ry’umwuka wera,+ ni na ko ryakomezaga kwiyongera.
32 Igihe Petero yakoraga ingendo mu turere twose, yageze no ku bera babaga i Lida.+
33 Ahageze abona umugabo witwaga Ayineya, wari umaze imyaka umunani arambaraye ku buriri, kuko yari yararemaye.
34 Nuko Petero aramubwira+ ati “Ayineya we, Yesu Kristo aragukijije.+ Haguruka usase uburiri bwawe.” Ako kanya ahita ahaguruka.
35 Nuko abari batuye i Lida no mu kibaya cya Sharoni+ bose baramubona, maze bahindukirira Umwami.+
36 I Yopa+ hari umwigishwa witwaga Tabita, risobanurwa ngo Dorukasi. Yakoraga ibikorwa byinshi byiza+ kandi agafasha abakene.
37 Ariko muri iyo minsi yararwaye maze arapfa. Nuko baramwuhagira bamuryamisha mu cyumba cyo hejuru.
38 Kubera ko i Lida hari bugufi bw’i Yopa,+ abigishwa bumvise ko Petero ari muri uwo mugi, bamutumaho abagabo babiri ngo bamwinginge bati “nyamuneka, ntutindiganye kuza iwacu.”
39 Petero abyumvise arahaguruka ajyana na bo, agezeyo bamujyana mu cyumba cyo hejuru. Nuko abapfakazi bose bakaza aho ari barira, bakamwereka amakanzu menshi n’imyitero+ Dorukasi yari yarababoheye akiri kumwe na bo.+
40 Ariko Petero asohora abantu bose,+ maze arapfukama arasenga. Nuko arahindukira areba aho umurambo uri, aravuga ati “Tabita, byuka!” Nuko Tabita arambura amaso, abonye Petero areguka aricara.+
41 Petero amuhereza ukuboko aramuhagurutsa,+ maze ahamagara abera bose n’abapfakazi, amubereka ari muzima.+
42 Ibyo bimenyekana i Yopa hose, maze benshi bizera Umwami.+
43 Amara iminsi mike i Yopa,+ ari kwa Simoni w’umukannyi.+