Ibyakozwe 8:1-40

8  Sawuli na we yemera ko yicwa.+ Uwo munsi haduka ibitotezo+ bikomeye byibasira itorero ry’i Yerusalemu; abigishwa bose, uretse intumwa, batatanira+ mu turere tw’i Yudaya n’i Samariya.  Ariko abantu bubaha Imana bajyana Sitefano baramuhamba+ kandi baramuborogera cyane.+  Ariko Sawuli atangira kugirira nabi itorero. Akigabiza amazu, ava muri imwe ajya mu yindi, agakurubana abagabo n’abagore akabajyana mu nzu y’imbohe.+  Icyakora, aho abo batatanye banyuraga hose, bagendaga batangaza ubutumwa bwiza bw’ijambo ry’Imana.+  Filipo we yagiye mu mugi wa Samariya,+ atangira kubabwiriza ibya Kristo.  Abantu bose bitonderaga ibyo Filipo yavugaga bahuje umutima, igihe babaga bamuteze amatwi kandi bareba ibimenyetso yakoraga.  Hari benshi bari bafite imyuka mibi,+ kandi iyo myuka yatakaga iranguruye ijwi maze ikabavamo. Byongeye kandi, abantu benshi bari bararemaye+ n’abari ibimuga barakize.  Nuko muri uwo mugi haba ibyishimo byinshi cyane.+  Muri uwo mugi harimo umugabo witwaga Simoni. Mbere yaho yakoraga iby’ubumaji,+ agatangaza abari batuye i Samariya, avuga ko ari umuntu ukomeye.+ 10  Abantu bose uhereye ku boroheje ukagera ku bakomeye, bamutegaga amatwi bitonze bakavuga bati “uyu muntu ni Imbaraga z’Imana, Imbaraga Zikomeye.” 11  Bityo bamutegaga amatwi bitonze, kubera ko yari amaze igihe kirekire abatangaza cyane akoresheje ubumaji bwe. 12  Ariko igihe Filipo yatangazaga ubutumwa bwiza bw’ubwami bw’Imana+ n’ubw’izina rya Yesu Kristo, baramwizeye barabatizwa, abagabo n’abagore.+ 13  Simoni na we yarizeye. Amaze kubatizwa yahoranaga na Filipo,+ kandi yatangazwaga cyane no kubona ibimenyetso n’ibitangaza bikomeye yakoraga. 14  Nuko intumwa zari i Yerusalemu zumvise ko ab’i Samariya bemeye ijambo ry’Imana,+ zibatumaho Petero na Yohana. 15  Baramanuka, basenga babasabira ngo bahabwe umwuka wera,+ 16  kuko wari utaragira n’umwe muri bo umanukiraho, ahubwo bari barabatijwe mu izina ry’Umwami Yesu+ gusa. 17  Nuko babarambikaho ibiganza,+ maze bahabwa umwuka wera. 18  Simoni abonye ko abo intumwa zarambikagaho ibiganza bahabwaga umwuka, aziha amafaranga+ 19  arazibwira ati “nanjye nimumpe ubwo bubasha kugira ngo uwo nzajya ndambikaho ibiganza ajye ahabwa umwuka wera.” 20  Ariko Petero aramubwira ati “pfana n’ayo mafaranga yawe, kuko wibwiye ko ushobora kubona impano y’Imana uyiguze amafaranga.+ 21  Nta mugabane, ndetse nta n’uruhare ufite muri ibi, kuko umutima wawe utaboneye imbere y’Imana.+ 22  Nuko rero, wihane ubwo bubi bwawe, kandi winginge Yehova+ kugira ngo nibishoboka akubabarire imigambi mibi yo mu mutima wawe, 23  kuko mbona uri indurwe yuzuye uburozi+ kandi wuzuye gukiranirwa.”+ 24  Simoni aramusubiza ati “nimunyingingire+ Yehova kugira ngo hatagira ikintu na kimwe mu byo muvuze kimbaho.” 25  Nuko bamaze kubwiriza no kuvuga ijambo rya Yehova mu buryo bunonosoye, basubira i Yerusalemu, bagenda batangaza ubutumwa bwiza mu midugudu myinshi y’Abasamariya.+ 26  Icyakora umumarayika+ wa Yehova avugana na Filipo, aramubwira ati “haguruka ujye mu majyepfo, mu nzira imanuka iva i Yerusalemu ijya i Gaza.” (Iyo ni inzira yo mu butayu.) 27  Nuko arahaguruka aragenda, maze abona Umunyetiyopiya+ w’inkone,+ wategekeraga Kandake, umwamikazi w’Abanyetiyopiya, akaba ari na we wacungaga ubutunzi bwe bwose. Yari yaragiye i Yerusalemu gusenga,+ 28  ariko yari asubiye iwe yicaye mu igare rye, asoma mu ijwi riranguruye igitabo cy’umuhanuzi Yesaya.+ 29  Nuko umwuka wera ubwira+ Filipo uti “egera ririya gare ugendane na ryo.” 30  Filipo ariruka agenda iruhande rw’iryo gare, yumva uwo mugabo asoma mu ijwi riranguruye igitabo cy’umuhanuzi Yesaya. Nuko aramubaza ati “ese ibyo usoma urabisobanukiwe koko?” 31  Na we aramusubiza ati “mu by’ukuri se, nabisobanukirwa nte ntabonye unyobora?” Nuko yinginga Filipo ngo yurire yicarane na we. 32  Ibyanditswe yasomaga mu ijwi riranguruye byagiraga biti “yajyanywe nk’intama ijya kubagwa, kandi nk’uko umwana w’intama utumvikanisha ijwi ryawo imbere y’uwukemura ubwoya, ni ko na we atigeze abumbura akanwa ke.+ 33  Igihe yacishwaga bugufi, ntiyaciriwe urubanza rukwiriye.+ Ni nde uzasobanura mu buryo burambuye iby’abantu bo mu gihe cye, ko ubuzima bwe bukuwe mu isi?”+ 34  Nuko iyo nkone ibaza Filipo iti “ndakwinginze mbwira, ibyo bintu umuhanuzi yabivuze kuri nde? Ni kuri we cyangwa ni ku wundi muntu?” 35  Filipo atangira kuvuga,+ ahera kuri ibyo Byanditswe+ maze ayibwira ubutumwa bwiza bwerekeye Yesu. 36  Nuko bakigenda mu nzira, bagera ahantu hari amazi, maze iyo nkone iravuga iti “dore ikidendezi cy’amazi: ni iki kimbuza kubatizwa?”+ 37  ——* 38  Nuko ategeka ko bahagarika igare, Filipo na ya nkone bombi baramanuka bajya mu mazi, maze arayibatiza. 39  Bavuye mu mazi, umwuka wa Yehova uhita ujyana Filipo+ maze iyo nkone ntiyongera kumubona, kuko yakomeje urugendo rwayo yishimye. 40  Naho Filipo aboneka muri Ashidodi, maze anyura muri ako karere akomeza gutangaza+ ubutumwa bwiza mu migi yose, arinda agera i Kayisariya.+

Ibisobanuro ahagana hasi