Ibyakozwe 7:1-60
7 Ariko umutambyi mukuru aravuga ati “mbese ibyo bintu ni ko biri koko?”
2 Nuko aravuga ati “bagabo, bavandimwe na ba data, nimwumve. Imana y’icyubahiro+ yabonekeye sogokuruza Aburahamu igihe yari muri Mezopotamiya, mbere y’uko ajya gutura i Harani,+
3 iramubwira iti ‘va mu gihugu cyawe no muri bene wanyu, ujye mu gihugu nzakwereka.’+
4 Nuko ava mu gihugu cy’Abakaludaya, ajya gutura i Harani. Ari muri icyo gihugu, se amaze gupfa,+ Imana imutegeka kwimuka akaza gutura muri iki gihugu mutuyemo ubu.+
5 Icyakora ntiyamuhayemo gakondo iyo ari yo yose, oya, habe n’aho gukandagiza ikirenge.+ Ahubwo yamusezeranyije ko yari kuzakimuha,+ hanyuma ikagiha n’urubyaro rwe,+ nubwo icyo gihe yari ataragira umwana.+
6 Byongeye kandi, Imana yavuze ko urubyaro rwe rwari kuzaba abimukira+ mu gihugu cy’amahanga,+ kandi ko abo muri icyo gihugu bari kuzabagira abacakara, bakabababaza mu gihe cy’imyaka magana ane.+
7 Kandi Imana yaravuze iti ‘icyo gihugu kizabagira abacakara, nzagicira urubanza,+ kandi nyuma y’ibyo bazavayo maze bankorere umurimo wera aha hantu.’+
8 “Nanone yamuhaye isezerano ryo gukebwa.+ Nuko abyara Isaka+ maze amukeba ku munsi wa munani,+ hanyuma Isaka abyara Yakobo, Yakobo abyara abatware b’imiryango cumi n’ibiri.+
9 Nuko abo batware b’imiryango bagirira Yozefu ishyari,+ bamugurisha muri Egiputa.+ Ariko Imana yari kumwe na we,+
10 kandi yamukijije mu makuba ye yose, imuha kugira ubutoni n’ubwenge mu maso ya Farawo, umwami wa Egiputa. Nuko amushyiraho ngo ategeke Egiputa n’inzu ye yose.+
11 Ariko inzara itera muri Egiputa hose n’i Kanani, ndetse haba amakuba akomeye, ba sogokuruza babura ibyokurya.+
12 Nuko Yakobo yumva ko muri Egiputa hariyo ibyokurya,+ yohereza ba sogokuruza ku ncuro ya mbere.+
13 Ku ncuro ya kabiri, Yozefu yimenyekanisha ku bavandimwe be,+ hanyuma Farawo amenya abo mu muryango wa Yozefu.+
14 Nuko Yozefu atumaho se Yakobo na bene wabo bose ngo bave aho hantu;+ bose hamwe bari abantu mirongo irindwi na batanu.+
15 Yakobo aramanuka ajya muri Egiputa.+ Hanyuma arapfa,+ na ba sogokuruza barapfa;+
16 bajyanywe i Shekemu+ bahambwa mu mva+ Aburahamu yari yaraguze ku giciro runaka cy’amafaranga na bene Hamori, i Shekemu.+
17 “Uko igihe cy’isohozwa ry’isezerano Imana yari yarahaye Aburahamu cyagendaga cyegereza, abantu bariyongereye baba benshi muri Egiputa,+
18 kugeza igihe muri Egiputa himye undi mwami utari uzi Yozefu.+
19 Uwo yakoresheje amayeri kugira ngo arwanye ubwoko bwacu,+ kandi arenganya ababyeyi abahatira guta impinja zabo kugira ngo zitabaho.+
20 Muri icyo gihe ni bwo Mose yavutse;+ yari mwiza cyane+ kandi ari uw’igikundiro mu maso y’Imana. Nuko amara amezi atatu arererwa mu nzu ya se.
21 Ariko bamaze kumuta, umukobwa wa Farawo aramufata aramujyana, amurera nk’umwana we bwite.+
22 Nuko Mose yigishwa ubwenge bwose+ bw’Abanyegiputa. Koko rero, yari afite imbaraga mu magambo ye+ no mu byo yakoraga.
23 “Igihe yari yujuje imyaka mirongo ine, igitekerezo cyo kujya kureba uko abavandimwe be b’Abisirayeli bamerewe+ cyaje mu mutima we.
24 Nuko abonye umuntu warenganywaga, aramutabara maze yica Umunyegiputa,+ ahorera uwo wagirirwaga nabi.
25 Yibwiraga ko abavandimwe be bari gusobanukirwa ko Imana yari igiye kubaha agakiza ikoresheje ukuboko kwe,+ ariko ntibabisobanukirwa.
26 Nuko bukeye bwaho, asanga barwana agerageza kubunga mu mahoro,+ agira ati ‘bagabo, muri abavandimwe. Kuki mugirirana nabi?’+
27 Ariko uwarenganyaga mugenzi we aramwamagana ati ‘ni nde wagushyizeho ngo utubere umutware n’umucamanza?+
28 Aho ntushaka kunyica, ukangira nka wa Munyegiputa wishe ejo?’+
29 Mose yumvise iryo jambo arahunga, ajya kuba umwimukira mu gihugu cy’Abamidiyani,+ abyarirayo abahungu babiri.+
30 “Nuko imyaka mirongo ine ishize, umumarayika amubonekera mu butayu bwo hafi y’umusozi wa Sinayi, mu gihuru cy’amahwa kigurumana.+
31 Mose abibonye biramutangaza cyane.+ Ariko ahegereye ngo arebe ibyo ari byo, yumva ijwi rya Yehova rigira riti
32 ‘ndi Imana ya ba sokuruza, Imana ya Aburahamu na Isaka na Yakobo.’+ Mose ahinda umushyitsi, ntiyatinyuka gukomeza ngo arebe ibyo ari byo.
33 Yehova aramubwira ati ‘vana inkweto mu birenge byawe kuko aho hantu uhagaze ari ahera.+
34 Nabonye rwose ukuntu ubwoko bwanjye buri muri Egiputa burengana,+ kandi numvise gusuhuza umutima kwabwo,+ none manuwe no kubukiza.+ None rero, ngwino ngutume muri Egiputa.’+
35 Uwo Mose banze bavuga bati ‘ni nde wagushyizeho ngo utubere umutware n’umucamanza?,’+ ni we Imana yatumye+ ngo abe umutware n’umutabazi, ikoresheje ukuboko k’umumarayika wamubonekeye mu gihuru cy’amahwa.
36 Uwo mugabo ni we wabakuyeyo,+ amaze gukorera ibitangaza n’ibimenyetso muri Egiputa,+ mu Nyanja Itukura+ no mu butayu mu gihe cy’imyaka mirongo ine.+
37 “Uwo Mose ni we wabwiye Abisirayeli ati ‘Imana izabahagurukiriza mu bavandimwe banyu umuhanuzi umeze nkanjye.’+
38 Uwo ni we+ wabanaga n’iteraniro+ mu butayu, ari kumwe n’umumarayika+ wavuganiye na we ku Musozi Sinayi hamwe na ba sogokuruza, kandi yahawe amagambo yera ahoraho+ kugira ngo ayabagezeho.
39 Ba sogokuruza banze kumwumvira, ahubwo baramwamagana+ maze bisubirira muri Egiputa mu mitima yabo,+
40 babwira Aroni bati ‘dukorere imana zo kutujya imbere, kuko tutazi uko byagendekeye Mose wadukuye mu gihugu cya Egiputa.’+
41 Nuko muri iyo minsi bakora ikimasa,+ maze batambira icyo kigirwamana igitambo kandi batangira kwishimira imirimo y’intoki zabo.+
42 Nuko Imana irahindukira, irabareka+ basenga ingabo zo mu kirere, nk’uko byanditswe mu gitabo cy’abahanuzi+ ngo ‘mwa b’inzu ya Isirayeli mwe, si jye mwabagiye amatungo ngo munture n’ibitambo mu gihe cy’imyaka mirongo ine mwamaze mu butayu.+
43 Ahubwo ni ihema rya Moloki+ n’inyenyeri+ y’imana Refani mwateruraga, ari byo bishushanyo mwakoze kugira ngo mubisenge. Ni yo mpamvu nzabajyanaho iminyago+ nkabarenza i Babuloni.’
44 “Ba sogokuruza bari bafite ihema ryo guhamya mu butayu, nk’uko yatanze amabwiriza igihe yabwiraga Mose kuryubaka akurikije icyitegererezo yari yabonye.+
45 Ba sogokuruza barisigaranye, na bo barizanye bari kumwe na Yosuwa,+ barigeza mu gihugu cyari icy’amahanga+ Imana yirukanye imbere ya ba sogokuruza.+ Aho ni ho ryagumye kugeza mu gihe cya Dawidi.
46 Uwo yatonnye+ imbere y’Imana, kandi yasabye ko yakubakira Imana ya Yakobo ubuturo.+
47 Icyakora, Salomo ni we wayubakiye inzu.+
48 Ariko kandi, Isumbabyose ntitura mu mazu yubatswe n’amaboko,+ nk’uko byavuzwe n’umuhanuzi ngo
49 ‘ijuru ni intebe yanjye y’ubwami,+ naho isi ikaba intebe y’ibirenge byanjye.+ None se muzanyubakira inzu bwoko ki? Ni ko Yehova avuga. Cyangwa ahantu naruhukira ni he?+
50 Ukuboko kwanjye si ko kwaremye ibyo byose?’+
51 “Mwa bantu mwe mutagonda ijosi kandi mutakebwe mu mitima+ no mu matwi, buri gihe murwanya umwuka wera; nk’uko ba sokuruza bakoze, namwe ni ko mukora.+
52 Ni nde mu bahanuzi ba sokuruza batatoteje?+ Ni koko, bishe+ ababatangarije mbere y’igihe ibyo kuza kwa wa Mukiranutsi,+ uwo ubu mwagambaniye mukamwica,+
53 mwebwe mwahawe Amategeko yatanzwe n’abamarayika,+ ariko ntimuyakomeze.”
54 Nuko bumvise ibyo, bumva bibakomerekeje mu mitima,+ bamuhekenyera+ amenyo.
55 Ariko yuzuye umwuka wera, atumbira mu ijuru maze abona ikuzo ry’Imana, na Yesu ahagaze iburyo bw’Imana,+
56 aravuga ati “dore mbonye ijuru rikingutse+ n’Umwana w’umuntu+ ahagaze iburyo bw’Imana.”+
57 Babyumvise batera hejuru cyane, bipfuka amatwi,+ bose bamwiroheraho icyarimwe.
58 Bamaze kumujugunya hanze y’umugi,+ bamutera amabuye.+ Abamushinje+ bashyira imyitero yabo ku birenge by’umusore witwaga Sawuli.+
59 Nuko bakomeza gutera Sitefano amabuye, ari na ko atakamba avuga ati “Mwami Yesu, akira umwuka wanjye.”+
60 Hanyuma arapfukama avuga ijwi rirenga ati “Yehova, iki cyaha ntukibabareho.”+ Amaze kuvuga atyo, asinzirira mu rupfu.