Ibyakozwe 6:1-15
6 Nuko muri iyo minsi, mu gihe abigishwa bakomezaga kwiyongera, habaho kwitotomba. Abayahudi bavugaga ikigiriki+ bitotombera Abayahudi bavugaga igiheburayo, kuko abapfakazi babo birengagizwaga mu igabagabanya ry’ibyokurya bya buri munsi.+
2 Nuko ba bandi cumi na babiri bahamagara abigishwa bose, barababwira bati “ntibikwiriye ko tureka ijambo ry’Imana ngo tujye kugabura ibyokurya ku meza.+
3 None rero bavandimwe, mwishakemo+ abagabo barindwi bavugwa neza, buzuye umwuka n’ubwenge,+ kugira ngo tubashinge uwo murimo wa ngombwa.
4 Twe tuzakomeza kwibanda ku isengesho no ku murimo wo kwigisha ijambo.”+
5 Nuko iryo jambo rishimisha bose, maze batoranya Sitefano, umugabo wari wuzuye kwizera n’umwuka wera,+ na Filipo+ na Porokori na Nikanori na Timoni na Parumena na Nikola wo muri Antiyokiya wari warahindukiriye idini ry’Abayahudi,
6 babashyira imbere y’intumwa, maze zimaze gusenga zibarambikaho ibiganza.+
7 Nuko ijambo ry’Imana rikomeza kwamamara,+ kandi umubare w’abigishwa ukomeza kwiyongera cyane muri Yerusalemu,+ ndetse n’abatambyi benshi+ bumvira+ uko kwizera.
8 Icyo gihe Sitefano, wari wuzuye ubuntu bw’Imana n’imbaraga zayo, yakoreraga mu bantu ibitangaza n’ibimenyetso+ bikomeye.
9 Hanyuma haduka abantu bo mu isinagogi yitwa iy’Ababohowe, n’Abanyakurene n’Abanyalegizandiriya,+ n’ab’i Kilikiya+ no muri Aziya, baza kujya impaka na Sitefano;
10 icyakora ntibashobora gutsinda ubwenge+ n’umwuka yavuganaga.+
11 Hanyuma boshya abantu rwihishwa ngo bazavuge+ bati “twumvise avuga amagambo yo gutuka+ Mose n’Imana.”
12 Nuko batuma rubanda n’abakuru n’abanditsi bivumbagatanya, bamwirohaho mu buryo butunguranye, bamufata ku mbaraga bamujyana mu Rukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi.+
13 Bazana abahamya b’ibinyoma,+ baravuga bati “uyu mugabo ntahwema gutuka aha hantu hera n’Amategeko.+
14 Urugero, twumvise avuga ko uwo Yesu w’i Nazareti azasenya aha hantu kandi agahindura imigenzo Mose yadusigiye.”
15 Nuko igihe abari bicaye mu Rukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi bose bamuhangaga amaso,+ babonye mu maso he hameze nko mu maso h’umumarayika.+