Ibyakozwe 5:1-42

5  Icyakora, hari umugabo witwaga Ananiya, hamwe n’umugore we Safira, wagurishije isambu  maze igice kimwe cy’ikiguzi akigumana mu ibanga, umugore we na we abizi, ajyana igice gisigaye agiha intumwa.+  Ariko Petero aravuga ati “Ananiya, kuki Satani+ yanangiye umutima wawe kugira ngo ubeshye+ umwuka wera,+ ukagumana mu ibanga igice cy’ikiguzi cy’isambu yawe?  Mbese ukiyifite ntiyari iyawe, kandi se umaze no kuyigurisha ikiguzi cyayo nticyakomeje kuba icyawe ucyigengaho? Kuki wagambiriye mu mutima wawe gukora ikintu nk’icyo? Si abantu wabeshye,+ ahubwo ni Imana.”+  Ananiya yumvise ayo magambo yikubita hasi, umwuka urahera.+ Nuko ababyumvise bose ubwoba bwinshi+ burabataha.  Ariko abasore barahaguruka bamuzingira mu bitambaro,+ baramusohora bajya kumuhamba.  Hashize umwanya ugera nko ku masaha atatu, umugore we arinjira atazi ibyabaye.  Petero aramubaza ati “mbwira, ese aya mafaranga ni yo mwagurishije isambu yanyu?” Aravuga ati “yee, ni ayo rwose.”  Nuko Petero aramubwira ati “kuki mwembi mwemeranyije kugerageza+ umwuka wa Yehova? Dore ibirenge by’abahambye umugabo wawe bigeze ku muryango, kandi nawe barakujyana.” 10  Ako kanya yitura hasi ku birenge bye, umwuka urahera.+ Ba basore binjiye basanga yapfuye, maze baramujyana bamuhamba iruhande rw’umugabo we. 11  Nuko abagize itorero bose n’abumvise ibyo bintu bose ubwoba bwinshi burabataha. 12  Byongeye kandi, intumwa zakomeje gukorera mu bantu ibimenyetso n’ibitangaza byinshi,+ kandi zose zateraniraga ku ibaraza rya Salomo+ zihuje umutima. 13  Ni iby’ukuri ko nta n’umwe mu bandi bantu wagiraga ubutwari bwo kwifatanya na zo,+ ariko abantu barazishimagizaga.+ 14  Nanone abizeraga Umwami bakomezaga kwiyongera bakaba benshi, abagabo n’abagore,+ 15  ku buryo ndetse bazanaga abarwayi bakabarambika no mu nzira nyabagendwa bari ku turiri duto no mu ngobyi, kugira ngo Petero nahanyura, nibura igicucu cye kigere kuri bamwe muri bo.+ 16  Nanone, imbaga y’abantu bavuye mu migi ikikije Yerusalemu bakomezaga kuza, bazanye abantu barwaye n’abatewe n’imyuka mibi, kandi bose bagakira. 17  Ariko umutambyi mukuru n’abari kumwe na we bose, n’abo mu gatsiko k’idini ry’Abasadukayo buzura ishyari,+ barahaguruka 18  bafata intumwa bazishyira mu nzu y’imbohe.+ 19  Ariko mu ijoro umumarayika wa Yehova+ akingura inzugi z’iyo nzu y’imbohe,+ arazisohora maze arazibwira ati 20  “nimugende muhagarare mu rusengero, mukomeze kubwira abantu amagambo yose y’ubuzima.”+ 21  Zibyumvise zinjira mu rusengero mu museke, zitangira kwigisha. Nuko umutambyi mukuru n’abari kumwe na we baraza, bateranya Urukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi n’inteko y’abakuru b’Abisirayeli,+ hanyuma batuma abantu mu nzu y’imbohe kuzana intumwa. 22  Ariko abarinzi b’urusengero bagezeyo ntibazisanga mu nzu y’imbohe. Nuko baragaruka bavuga ibyabaye 23  bati “dusanze inzu y’imbohe ifunze, umutekano ari wose n’abarinzi bahagaze ku rugi, ariko dukinguye ntitwagira n’umwe dusangamo.” 24  Umutware w’abarinzi b’urusengero n’abakuru b’abatambyi bumvise ayo magambo barashoberwa, bibaza amaherezo y’ibyo bintu.+ 25  Ariko haza umuntu arababwira ati “dore ba bagabo mwari mwashyize mu nzu y’imbohe bahagaze mu rusengero bigisha abantu.”+ 26  Hanyuma umutware w’abarinzi b’urusengero ajyana n’abarinzi maze barabazana, ariko birinda kubahutaza kuko batinyaga+ ko abantu babatera amabuye. 27  Nuko barabazana babahagarika mu cyumba cy’Urukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi. Hanyuma umutambyi mukuru abahata ibibazo, 28  aravuga ati “twabategetse tubihanangiriza cyane+ ko mudakomeza kwigisha muri iryo zina, nyamara dore mwujuje i Yerusalemu inyigisho zanyu,+ kandi mwiyemeje kudushyiraho amaraso+ y’uwo muntu.” 29  Petero n’izindi ntumwa barasubiza bati “tugomba kumvira Imana yo mutegetsi aho kumvira abantu.+ 30  Imana ya ba sogokuruza yazuye + Yesu uwo mwishe mumumanitse ku giti.+ 31  Uwo nguwo Imana yaramukujije imushyira iburyo bwayo,+ imugira Umukozi Mukuru+ n’Umukiza,+ kugira ngo Abisirayeli bihane+ maze bababarirwe ibyaha byabo.+ 32  Turi abahamya b’ibyo,+ dufatanyije n’umwuka wera,+ uwo Imana yahaye abayumvira, bemera ko ari yo mutegetsi wabo.” 33  Babyumvise, bumva barashegeshwe cyane, bashaka kubica.+ 34  Ariko umugabo umwe w’Umufarisayo witwaga Gamaliyeli,+ wari umwigishamategeko wubahwaga n’abantu bose, ahaguruka mu Rukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi, ategeka ko basohora abo bantu akanya gato.+ 35  Nuko arababwira ati “bagabo bo muri Isirayeli,+ mwitondere ibyo mushaka gukorera aba bantu. 36  Urugero, mu minsi yashize, Teyuda yarahagurutse avuga ko ari umuntu ukomeye,+ maze abantu bagera nko kuri magana ane bifatanya n’agatsiko ke.+ Ariko yarishwe maze abamwumviraga bose baratatana, bahinduka ubusa. 37  Nyuma ye hadutse Yuda w’Umunyagalilaya waje mu gihe cy’ibarura,+ yigarurira abantu baramukurikira. Nyamara uwo muntu yaje gupfa, abantu bose bamwumviraga baratatana. 38  None rero, nkurikije uko ibintu bimeze ubu, ndabasaba kutivanga mu by’aba bantu, ahubwo mubareke. (Kuko niba uyu mugambi cyangwa uyu murimo uturuka ku bantu, uzasenywa;+ 39  ariko niba uturuka ku Mana,+ ntimuzashobora kuwusenya.)+ Naho ubundi mushobora kuzasanga mu by’ukuri murwanya Imana!”+ 40  Avuze atyo baramwumvira, maze bahamagaza intumwa barazikubita,+ barangije bazitegeka kutongera kuvuga mu izina rya Yesu,+ maze barazireka ziragenda. 41  Nuko ziva imbere y’Urukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi zishimye,+ kuko zari zagaragaye ko zikwiriye gusuzugurwa bazihora izina rye.+ 42  Buri munsi zakomezaga kwigisha+ no gutangaza ubutumwa bwiza bwerekeye Kristo Yesu,+ haba mu rusengero no ku nzu n’inzu.+

Ibisobanuro ahagana hasi