Ibyakozwe 28:1-31

28  Nuko tumaze kurokoka, tumenya ko icyo kirwa cyitwa Malita.+  Abantu baho bavugaga ururimi rw’amahanga batugirira neza+ mu buryo budasanzwe, kuko baducaniye umuriro, bakatwakira twese kandi bakadufasha, kubera ko imvura yagwaga kandi hakaba hari imbeho.+  Ariko igihe Pawulo yakusanyaga icigata ry’inkwi akazirambika ku muriro, impiri yasosorotsemo yumvise ubushyuhe, imufata ku kiganza.  Nuko abo bantu bavugaga ururimi rw’amahanga babonye iyo nzoka ifite ubumara irereta ku kiganza cye, baravugana bati “nta gushidikanya, uyu muntu ni umwicanyi; nubwo yarokotse inyanja, ubutabera buhana ntibwamwemereye ko akomeza kubaho.”  Ariko akunkumurira mu muriro icyo gikoko gifite ubumara kandi ntiyagira icyo aba.+  Bari biteze ko agiye kubyimbirwa cyangwa akitura hasi agahita apfa. Bamaze gutegereza umwanya munini bakabona nta cyo abaye, bahindura ibitekerezo byabo batangira kuvuga bati ‘ni imana.’+  Bugufi bw’aho hantu, umutware w’icyo kirwa witwaga Pubuliyo yari ahafite imirima; atwakira neza aducumbikira iminsi itatu, adufashe neza.  Ariko icyo gihe se wa Pubuliyo yari aryamye ababara, kuko yahindaga umuriro kandi arwaye macinya. Nuko Pawulo yinjira aho yari ari, arasenga, amurambikaho ibiganza+ maze aramukiza.+  Ibyo bimaze kuba, abandi bantu bo kuri icyo kirwa bari bafite indwara na bo baramusanga arabakiza.+ 10  Nanone baduhaye impano nyinshi, maze tugiye gutsuka badupfunyikira ibintu byose twari kuzakenera. 11  Hashize amezi atatu, dufata ubwato bwo muri Alegizandiriya+ bwari bwaramaze amezi y’imbeho muri icyo kirwa, ikimenyetso cyabwo kikaba cyari “Abana ba Zewu.” 12  Nuko twomokera mu cyambu cy’i Sirakuza tumarayo iminsi itatu, 13  tuva aho turazenguruka tugera i Regiyo. Ku munsi ukurikiyeho duhura n’umuyaga uturutse mu majyepfo, maze tugera i Puteyoli ku munsi wa kabiri. 14  Aho tuhasanga abavandimwe, baratwinginga ngo tugumane na bo iminsi irindwi; nuko twerekeza i Roma dutyo. 15  Abavandimwe baho bumvise inkuru yacu baza kudusanganira ku Isoko rya Apiyo n’ahitwa ku Macumbi Atatu, Pawulo ababonye ashimira Imana kandi bimutera inkunga.+ 16  Amaherezo ubwo twinjiraga i Roma, Pawulo yemerewe+ kuba ukwe, ariko ahabwa umusirikare umurinda. 17  Icyakora hashize iminsi itatu, ateranya abari bakomeye bo mu Bayahudi. Bamaze guterana arababwira ati “bagabo, bavandimwe, nubwo nta cyo nakoreye ubu bwoko cyangwa ngo ngire icyo nkora kinyuranyije n’imigenzo ya ba sogokuruza,+ i Yerusalemu bantanze mu maboko y’Abaroma+ bangira imfungwa. 18  Bamaze kugenzura+ ibyanjye bashaka kundekura,+ kuko nta mpamvu yo kunyicisha+ yambonetseho. 19  Ariko kubera ko Abayahudi bakomeje gutera hejuru babirwanya, byabaye ngombwa ko njuririra+ Kayisari, ariko bidatewe n’uko hari icyo ndega ubwoko bwanjye. 20  Mu by’ukuri, icyo ni cyo cyatumye ninginga nshaka kubonana namwe no kugira icyo mbabwira, kuko ibyiringiro+ bya Isirayeli ari byo byatumye mboheshwa uyu munyururu.”+ 21  Baramubwira bati “ntitwigeze tubona inzandiko zivuga ibyawe zivuye i Yudaya, kandi nta n’umwe mu bavandimwe baje wagize ikintu kibi atubwira cyangwa akuvugaho. 22  Ariko turabona bikwiriye ko twumva ibitekerezo byawe, kuko mu by’ukuri tuzi ko ako gatsiko k’idini+ kavugwa nabi ahantu hose.”+ 23  Nuko bahana umunsi, maze baza ari benshi bamusanga ku icumbi rye. Abasobanurira ibyo bintu, abahamiriza iby’ubwami bw’Imana+ mu buryo bunonosoye, abemeza ibya Yesu ahereye ku mategeko ya Mose+ n’ibyanditswe n’abahanuzi,+ ahera mu gitondo ageza nimugoroba. 24  Nuko bamwe bizera+ ibyo yavuze, abandi ntibizera.+ 25  Kubera ko nta wavugaga rumwe n’undi, barikubuye baragenda. Pawulo na we arababwira ati “Umwuka wera wabivuze ukuri, ubwo wabwiraga ba sokuruza banyu binyuze ku muhanuzi Yesaya, 26  uti ‘sanga ubu bwoko ububwire uti “kumva muzumva, ariko ntimuzasobanukirwa na busa; kureba muzareba, ariko nta cyo muzabona.+ 27  Umutima w’ubu bwoko wabaye ikinya, kandi bumvishije amatwi yabo ariko ntibagira icyo bakora, kandi bihumye amaso kugira ngo batigera bayarebesha cyangwa ngo bumvishe amatwi yabo maze babisobanukirwe mu mitima yabo, kandi ngo bahindukire nanjye mbakize.”’+ 28  None rero, mumenye neza ko ubu butumwa bw’ukuntu Imana ikiza bwohererejwe abanyamahanga,+ kandi bazabwumva nta kabuza.”+ 29  ——* 30  Nuko amara imyaka ibiri yose aba mu nzu yakodeshaga,+ kandi abazaga bamugana bose yabakiranaga urugwiro, 31  akababwiriza iby’ubwami bw’Imana kandi akabigisha iby’Umwami Yesu Kristo ashize amanga+ rwose, nta kirogoya iyo ari yo yose.

Ibisobanuro ahagana hasi