Ibyakozwe 27:1-44

27  Bimaze kwemezwa ko dufata ubwato tukajya mu Butaliyani,+ bafata Pawulo n’izindi mfungwa babashinga uwitwaga Yuliyo, umutware utwara umutwe w’ingabo za Awugusito.  Twurira ubwato muri Adaramutiyo, bwari bugiye kujya mu turere tunyuranye two ku nkombe y’intara ya Aziya, nuko tugenda muri ubwo bwato turi kumwe na Arisitariko+ wari Umunyamakedoniya w’i Tesalonike.  Ku munsi ukurikiyeho twomokera i Sidoni, kandi Yuliyo agirira Pawulo neza,+ amwemerera kujya mu ncuti ze kugira ngo zimwiteho.+  Tuvuye aho dufata iy’inyanja, tugenda ikirwa cya Shipure kidukingiye umuyaga, kuko wari uduturutse imbere.  Nuko turaturira tunyura mu nyanja, dukikira Kilikiya na Pamfiliya, twomokera i Mira ho muri Lisiya.  Aho ngaho, umutware utwara umutwe w’abasirikare abona ubwato bwo muri Alegizandiriya+ bwerekezaga mu Butaliyani, ategeka ko tubwurira.  Hanyuma tumara iminsi muri ubwo bwato tugenda buhoro buhoro, tugera i Kinido bituruhije. Ariko kubera ko umuyaga watubujije gukomeza, tunyura ahateganye n’i Salumoni, ikirwa cya Kirete kidukingiye umuyaga,  tugenda dukikiye inkombe zacyo bituruhije cyane, twomokera ahantu hitwa Myaro Myiza, hafi y’umugi wa Lasaya.  Kubera ko hari hashize igihe kirekire, kandi icyo gihe kunyura mu nyanja bikaba byarashoboraga guteza akaga, kuko n’igihe cyo kwiyiriza ubusa cy’umunsi w’impongano+ cyari cyararangiye, Pawulo abagira inama 10  ati “bagabo, mbonye ko kugenda mu nyanja biri butume hangirika byinshi kandi tugatakaza ibintu byinshi, atari imizigo n’ubwato gusa, ahubwo n’ubugingo bwacu na bwo.”+ 11  Icyakora umutware utwara umutwe w’abasirikare ahitamo kumvira umutware w’abasare na nyir’ubwato, aho kumvira ibyo Pawulo avuze. 12  Kubera ko icyo cyambu kitari cyiza ku buryo bahamara amezi y’imbeho, abenshi bemeje ko batsura ubwato bakahava, kugira ngo barebe niba ahari bagera i Foyinike akaba ari ho bamara amezi y’imbeho. Icyo cyari icyambu cy’i Kirete cyerekeza mu majyaruguru y’uburasirazuba no mu majyepfo y’uburasirazuba. 13  Ariko igihe umuyaga uturuka mu majyepfo wahuhaga woroheje, batekereje ko bageze ku mugambi wabo, maze bazamura icyuma gitsika ubwato, batangira kugenda bakikiye inkombe z’ikirwa cya Kirete. 14  Ariko hashize igihe kitari kinini, umuyaga ukaze cyane+ witwa Urakulo urahuha. 15  Kubera ko ubwato bwateraganwaga cyane kandi bukaba butarashoboraga guhangana n’umuyaga wari ubuturutse imbere, twararetse umuyaga utujyana aho ushaka. 16  Nuko turakomeza, tugenda dukingiwe umuyaga n’akarwa gato kitwa Kawuda; nyamara twashoboye gufata ubwato buto+ bwari ku mutwe w’inyuma w’ubwato bituruhije cyane. 17  Ariko bamaze kubushyira mu bwato bunini, batangira guhambira ubwo bwato bunini banyujije imigozi munsi yabwo kugira ngo babukomeze. Kubera ko batinyaga gusekura ku musenyi wo mu kigobe cya Sirita, bamanura imyenda n’ibindi bituma ubwato bugenda, nuko bujya aho bushaka. 18  Icyakora kubera ko twateraganwaga cyane n’umuyaga w’ishuheri, ku munsi ukurikiyeho batangiye kugabanya uburemere+ bw’ubwato baroha imitwaro mu nyanja. 19  Ku munsi wa gatatu, bo ubwabo bajugunya ibikoresho by’ubwato. 20  Nuko tumaze iminsi myinshi tutabona izuba cyangwa inyenyeri, kandi twugarijwe n’umuyaga w’ishuheri+ utoroshye, amaherezo icyizere cyose cyo kuba twarokoka gitangira kuyoyoka. 21  Hashize igihe kirekire nta wugira icyo arya, Pawulo ahagarara hagati yabo+ aravuga ati “bagabo, rwose mwagombye kuba mwarumviye inama yanjye, ntimutsuke ngo muve i Kirete kandi ngo muhombe ibi bintu byangiritse n’ibyatakaye.+ 22  Ariko noneho ndabasaba ngo musubize umutima mu nda, kuko nta n’umwe muri mwe uzagira icyo aba, uretse ubu bwato bwonyine. 23  Muri iri joro, umumarayika+ w’Imana nkorera umurimo wera ndi uwayo,+ yahagaze iruhande rwanjye, 24  aravuga ati ‘witinya Pawulo. Ugomba guhagarara imbere ya Kayisari,+ kandi dore Imana izarokora abo muri kumwe mu bwato bose.’ 25  Ku bw’ibyo rero, nimwireme agatima, kuko niringiye Imana+ ko bizaba neza neza nk’uko nabibwiwe. 26  Icyakora tugomba kujugunywa ku kirwa runaka.”+ 27  Nuko ijoro rya cumi n’ane riguye, icyo gihe twateraganwaga hirya no hino mu nyanja ya Adiriya, bigeze mu gicuku abasare batangira gukeka ko bageze hafi y’ubutaka. 28  Bapimye ubujyakuzimu basanga ari metero mirongo itatu n’esheshatu; bigiye imbere gato bongera gupima ubujyakuzimu, basanga ari metero makumyabiri n’indwi. 29  Nuko bamanurira mu mazi ibitsika ubwato bine ahagana inyuma ku bwato, bitewe no gutinya ko twajugunywa ahantu hari intaza, maze batangira kwifuza ko bwacya. 30  Ariko igihe abasare bari batangiye gushaka uko bava mu bwato, bakamanurira ubwato buto mu nyanja bajijisha nk’aho bashaka kujya kumanura ibitsika ubwato ahagana imbere, 31  Pawulo abwira umutware utwara umutwe w’abasirikare, hamwe n’abasirikare, ati “aba bantu nibataguma mu bwato, ntimushobora gukira.”+ 32  Hanyuma abasirikare baca imigozi yari ifashe ubwo bwato buto,+ barabureka buragwa. 33  Nuko bugiye gucya, Pawulo atangira kubatera inkunga bose ngo bagire icyo barya, agira ati “uyu ni umunsi wa cumi na kane mutagoheka, kandi mukomeje kutarya no kutagira icyo mufata. 34  Ku bw’ibyo rero, ndabatera inkunga yo kugira icyo murya, kuko ibyo ari mwe bifitiye akamaro kugira ngo murokoke. Nta gasatsi na kamwe+ ko ku mitwe yanyu kazapfuka.” 35  Amaze kuvuga ibyo, na we afata umugati ashimira+ Imana imbere yabo bose, arawumanyagura atangira kurya. 36  Nuko bose barishima na bo batangira kurya. 37  Twese hamwe twari mu bwato turi abantu magana abiri na mirongo irindwi na batandatu. 38  Bamaze guhaga batangira kugabanya uburemere+ bw’ubwato bajugunya ingano mu nyanja. 39  Amaherezo bumaze gucya, ntibashobora kumenya icyo gihugu, ariko babona ahantu hari ikigobe kiriho umusenyi, maze biyemeza ko bibashobokeye bakomokera+ kuri icyo kigobe. 40  Nuko baca ibitsika ubwato, barabireka bigwa mu nyanja bahambura n’imirunga yari ifashe ingashya, maze bamaze kwerekeza umwenda w’imbere mu muyaga, bagana ku nkombe. 41  Bageze ahantu hari ikirundo cy’umucanga munsi y’amazi basekuramo ubwato, umutwe wabwo w’imbere ufatwamo ntiwanyeganyega, naho igice cy’inyuma gitangira kumenagurwa+ n’umuhengeri ukaze. 42  Bigenze bityo, abasirikare biyemeza ko bagiye kwica imfungwa kugira ngo hatagira uwoga akabacika. 43  Ariko umutware utwara umutwe w’abasirikare ashaka gukiza Pawulo, maze ababuza gusohoza umugambi wabo. Nuko ategeka ko abashoboye koga biroha mu nyanja bakagera imusozi ari aba mbere, 44  abasigaye na bo bakabigenza batyo, bamwe bakagenda bafashe ku mbaho, abandi bafashe ku bintu byavuye mu bwato. Nguko uko bose bashoboye kugera imusozi ari bazima.+

Ibisobanuro ahagana hasi