Ibyakozwe 26:1-32
26 Agiripa+ abwira Pawulo ati “wemerewe kwiregura.” Nuko Pawulo arambura ukuboko+ atangira kwiregura+ ati
2 “Ku birebana n’ibintu byose Abayahudi bandega,+ Mwami Agiripa, ndumva rwose nishimiye ko uyu munsi ngiye kwiregurira imbere yawe,
3 cyane cyane ko uzi neza imigenzo+ yose y’Abayahudi n’impaka zabo. None rero, ndakwinginze ngo untege amatwi wihanganye.
4 “Koko rero, imibereho+ nagize kuva mu buto bwanjye, uhereye igihe natangiriye mu bwoko bwanjye n’i Yerusalemu, Abayahudi bose
5 bari banzi kuva ngitangira. Niba bakwemera kubihamya, bazi neza ko nari Umufarisayo,+ nkabaho mu buryo buhuje n’amategeko atagoragozwa y’agatsiko k’idini ryacu.+
6 Nyamara, ubu ibyiringiro+ by’isezerano+ Imana yahaye ba sogokuruza ni byo byatumye mpamagarwa mu rubanza.
7 Imiryango cumi n’ibiri yacu na yo yiringira kuzabona isohozwa ry’iryo sezerano, ari na yo mpamvu ishishikarira gukorera Imana umurimo wera ku manywa na nijoro.+ Ibyo byiringiro ni byo bituma Abayahudi bandega,+ Mwami.
8 “None ni iki gituma mutekereza ko bidashoboka ko Imana izura abapfuye?+
9 Jyewe ku giti cyanjye, natekerezaga muri jye ko rwose ngomba gukora ibikorwa byinshi byo kurwanya izina rya Yesu w’i Nazareti.
10 Ibyo nabikoreye i Yerusalemu, kandi nafungiye abera benshi mu mazu y’imbohe,+ kuko nari narahawe ububasha n’abakuru b’abatambyi.+ Iyo babaga bagomba kwicwa, nashyigikiraga ko bicwa.
11 Nabahaniraga kenshi mu masinagogi+ yose ngerageza kubahatira kwihakana, kandi kubera ko nari narashajijwe cyane no kubarwanya, byatumye njya kubatotereza no mu yindi migi.
12 “Ngihugiye muri ibyo, igihe nari mu rugendo njya i Damasiko,+ mfite ubutware n’ububasha busesuye nahawe n’abakuru b’abatambyi,
13 maze mwami, ubwo nari mu nzira ku manywa y’ihangu, mbona umucyo uturutse mu ijuru umurika cyane kurusha izuba, urangota jye n’abo twari dufatanyije urugendo.+
14 Twese tumaze kwikubita hasi, numva ijwi rimbwira mu giheburayo riti ‘Sawuli, Sawuli, kuki untoteza? Gukomeza gutera imigeri ku mihunda birakugora.’+
15 Ariko ndavuga nti ‘uri nde Mwami?’ Umwami aravuga ati ‘ndi Yesu, uwo utoteza.+
16 Ariko haguruka uhagarare,+ kuko iki ari cyo gitumye nkwiyereka: ni ukugira ngo ngutoranye umbere umukozi, n’umuhamya+ w’ibintu wabonye n’ibyo nzakwereka binyerekeyeho.
17 Nzagukiza ubu bwoko n’amahanga ngiye kugutumaho,+
18 kugira ngo ufungure amaso yabo,+ ubahindure bave mu mwijima+ bajye mu mucyo,+ kandi bave mu butware bwa Satani+ bahindukirire Imana, kugira ngo bababarirwe ibyaha+ maze bahanwe umurage+ n’abejejwe+ no kuba banyizera.’
19 “Kubera iyo mpamvu rero, Mwami Agiripa, sinigeze nanga kumvira ibyo neretswe bivuye mu ijuru,+
20 ahubwo nabanje kureba ab’i Damasiko,+ nkurikizaho ab’i Yerusalemu+ n’abo mu gihugu cyose cy’i Yudaya n’abanyamahanga,+ bose mbagezaho ubutumwa bw’uko bagomba kwihana, bagahindukirira Imana bakora imirimo ikwiranye no kwihana.+
21 Ibyo ni byo byatumye Abayahudi bamfatira mu rusengero bagashaka kunyica.+
22 Icyakora kubera ko nabonye ubufasha+ buturuka ku Mana, kugeza n’uyu munsi ndacyakomeza guhamiriza aboroheje n’abakomeye, ariko nta cyo mvuga kitari ibyo abahanuzi+ na Mose+ bavuze ko byari kuzabaho,
23 ko Kristo yagombaga kubabazwa+ kandi akaba uwa mbere wari kuzurwa+ mu bapfuye, kandi ko yari agiye gutangariza ubu bwoko ndetse n’amahanga+ yose umucyo.”+
24 Nuko mu gihe yari akivuga ibyo bintu yiregura, Fesito avuga mu ijwi riranguruye ati “urasaze+ Pawulo! Ubumenyi bwawe bwinshi buragushajije!”
25 Ariko Pawulo aravuga ati “sinsaze Nyakubahwa Fesito, ahubwo ndavuga amagambo y’ukuri kandi ashyize mu gaciro.
26 Mu by’ukuri, umwami mvugana na we nshize amanga azi neza ibyo bintu. Nemera ntashidikanya ko nta na kimwe muri ibyo bintu ayobewe, kuko bitakorewe mu ibanga.+
27 Mbese mwami Agiripa, wizera ibyavuzwe n’abahanuzi? Nzi ko ubyizera.”+
28 Ariko Agiripa abwira Pawulo ati “mu gihe gito wari ugiye kunyemeza kuba Umukristo.”
29 Pawulo na we aravuga ati “ndasaba Imana ko haba mu gihe gito cyangwa mu gihe kirekire, uretse wowe, ahubwo n’abandi bose banyumva uyu munsi, bamera nk’uko nanjye meze, uretse izi ngoyi.”
30 Nuko umwami arahaguruka, maze guverineri na Berenike n’abantu bari bicaranye, na bo barahaguruka.
31 Ariko bakiva aho, batangira kuvugana bati “uyu muntu nta kintu akora gikwiriye kumwicisha+ cyangwa kumushyirisha mu nzu y’imbohe.”
32 Nanone Agiripa abwira Fesito ati “uyu muntu yajyaga kurekurwa iyo aza kuba atarajuririye+ kuri Kayisari.”