Ibyakozwe 25:1-27

25  Nuko Fesito amaze kujya+ ku buyobozi bw’intara, nyuma y’iminsi itatu ava i Kayisariya ajya i Yerusalemu;+  maze abakuru b’abatambyi n’abakomeye bo mu Bayahudi bamubwira+ ibyo Pawulo yaregwaga. Nuko batangira kumwinginga  bamusaba ko yabagirira neza, agatuma kuri uwo muntu akaza i Yerusalemu, kubera ko bari bamuciriye igico+ ngo bamwicire mu nzira.  Icyakora Fesito abasubiza ko Pawulo agomba gukomeza gufungirwa i Kayisariya, kandi ko we ubwe yari agiye gusubirayo mu gihe kitarambiranye.  Aravuga ati “niba hari ikintu kidakwiriye uwo muntu yakoze, abafite ubutware muri mwe baze tujyane bamurege.”+  Nuko amaranye na bo iminsi itarenze umunani cyangwa icumi, ajya i Kayisariya, maze ku munsi ukurikiyeho yicara ku ntebe y’urubanza+ ategeka ko bazana Pawulo.  Ahageze, Abayahudi bari baje baturutse i Yerusalemu bahagarara bamukikije, bamurega ibirego byinshi bikomeye+ batashoboraga gutangira ibimenyetso.  Ariko Pawulo avuga yiregura ati “sinigeze ncumura+ ku Mategeko y’Abayahudi cyangwa ku rusengero+ cyangwa kuri Kayisari.”  Ariko kubera ko Fesito yifuzaga gushimwa+ n’Abayahudi, asubiza Pawulo ati “mbese urashaka kujya i Yerusalemu, ugacirirwayo urubanza rw’ibi bintu imbere yanjye?”+ 10  Ariko Pawulo aravuga ati “mpagaze imbere y’intebe y’urubanza ya Kayisari,+ ni ho ngomba gucirirwa urubanza. Nta kibi nakoreye Abayahudi,+ nk’uko nawe ubyibonera neza. 11  Niba mu by’ukuri ndi umugizi wa nabi+ kandi nkaba narakoze ikintu gikwiriye kunyicisha,+ sinanga gupfa. Ariko niba nta na kimwe muri ibyo bintu aba bandega gikwiriye kunyicisha, nta wushobora kubampa ngo akunde abanezeze. Njuririye Kayisari!”+ 12  Hanyuma Fesito amaze kuvugana n’inteko y’abajyanama arasubiza ati “ubwo ujuririye Kayisari, uzajya kwa Kayisari.” 13  Nuko hashize iminsi, umwami Agiripa na Berenike bagera i Kayisariya baje gusura Fesito ngo bamuramutse. 14  Bahamaze iminsi, Fesito abwira umwami ibya Pawulo ati “Hari umuntu Feligisi yasize mu nzu y’imbohe, 15  kandi igihe nari i Yerusalemu, abakuru b’abatambyi n’abakuru b’Abayahudi bambwiye ibye,+ bamusabira gucirwaho iteka. 16  Ariko mbasubiza ko Abaroma batagira imikorere nk’iyo yo gutanga umuntu ngo bakunde banezeze abantu, mbere y’uko uwo muntu uregwa ahura n’abamurega+ imbonankubone kandi agahabwa uburyo bwo kwiregura ku byo bamurega. 17  Nuko bose bamaze gukoranira hano sinatinda, ahubwo ku munsi ukurikiraho nicara ku ntebe y’urubanza maze ntegeka ko banzanira uwo muntu. 18  Abamuregaga barahaguruka, ariko ntibagira icyo bamushinja+ ku bintu bibi namukekagaho. 19  Gusa bagiye na we impaka ku birebana no gusenga+ imana yabo no ku byerekeye umuntu witwaga Yesu wapfuye, ariko Pawulo we akaba yarakomezaga kwemeza ko ari muzima.+ 20  Nuko impaka z’ibyo bintu zimbereye urujijo, ni ko kumubaza niba yakwishimira kujya i Yerusalemu agacirirwayo urubanza rw’ibyo bintu.+ 21  Ariko Pawulo asabye+ ko yarindirwa mu nzu y’imbohe agategereza umwanzuro w’Umwami w’abami, ntegeka ko arindwa kugeza igihe nzamwohereza kwa Kayisari.” 22  Nuko Agiripa abwira Fesito ati “nanjye nifuzaga kumva uwo muntu.”+ Aravuga ati “ejo uzamwumva.” 23  Ku munsi ukurikiraho, Agiripa na Berenike binjirana ishema ryinshi+ mu cyumba cy’urukiko, bashagawe n’abakuru b’abasirikare n’abandi banyacyubahiro bo mu mugi; nuko Fesito ategeka ko bazana Pawulo. 24  Hanyuma Fesito aravuga ati “Mwami Agiripa, namwe mwese muri kumwe natwe hano, nguyu umuntu imbaga yose y’Abayahudi bari i Yerusalemu ndetse n’ino aha bansabye batera hejuru bavuga ko atagikwiriye kubaho.+ 25  Ariko namenye ko nta kintu yakoze gikwiriye kumwicisha.+ Nuko igihe uyu muntu ubwe yajuririraga+ ku Mwami w’abami, nafashe umwanzuro wo kumwohereza. 26  Ariko nta kintu gifatika mufiteho nakwandikira Umwami wanjye. Ni yo mpamvu muzanye imbere yanyu, cyane cyane imbere yawe Mwami Agiripa, kugira ngo namara kubarizwa imbere y’ubucamanza+ mbone icyo nandika, 27  kuko mbona ko bidahuje n’ubwenge kohereza imfungwa ntasobanuye ibirego iregwa.”

Ibisobanuro ahagana hasi