Ibyakozwe 24:1-27
24 Nyuma y’iminsi itanu, umutambyi mukuru Ananiya+ azana na bamwe mu bakuru hamwe n’uwagombaga kubaburanira witwaga Teritulo, maze babwira+ guverineri+ ibyo Pawulo yaregwaga.
2 Bahamagaye Teritulo, atangira kurega Pawulo agira ati
“Kubera ko dufite amahoro menshi+ watugejejeho, kandi hakaba hari ibintu byinshi bigenda bivugururwa muri iki gihugu bitewe n’uko ureba kure,
3 Nyakubahwa+ Feligisi, igihe cyose n’ahantu hose tubyakira neza kandi tukabigushimira bihebuje.
4 Ariko kugira ngo ntakurambira, ndakwinginze ngo udutege amatwi akanya gato mu bugwaneza bwawe.
5 Twasanze uyu muntu ari icyago,+ kandi yoshya Abayahudi bose bo mu isi ituwe ngo bigomeke+ ku butegetsi, akaba ari na we uri ku isonga ry’agatsiko k’idini ry’Abanyanazareti.+
6 Nanone yagerageje guhumanya urusengero+ maze turamufata.
7 ——*
8 Nawe ubwawe umwibarije, ushobora kwibonera ko ibi bintu byose tumurega ari ukuri.”
9 Abayahudi ngo babyumve, na bo bemeza ko ibyo bintu ari ko biri koko.
10 Nuko guverineri akora ikimenyetso n’umutwe yereka Pawulo ko ashobora kuvuga. Pawulo arasubiza ati
“Kubera ko nzi neza ko umaze imyaka myinshi uri umucamanza w’iri shyanga, ngiye kuvuga nta cyo nishisha, niregura+ ibintu bandeze,
11 nk’uko nawe ubwawe ushobora kumenya ko hatarashira iminsi irenze cumi n’ibiri, uhereye igihe nagiriye i Yerusalemu gusenga.+
12 Ntibigeze bansanga mu rusengero+ njya impaka n’umuntu uwo ari we wese, cyangwa nshishikariza abantu+ kwirema agatsiko, haba mu masinagogi cyangwa mu mugi.
13 Nta n’ubwo bashobora kuguha ibimenyetso+ by’ibyo bandega ubu.
14 Ariko ndakwemerera iki, ko mu buryo buhuje n’inzira aba bita ‘agatsiko k’idini,’ ari muri ubwo buryo nkorera Imana ya ba sogokuruza+ umurimo wera, kuko nizera ibintu byose byavuzwe mu Mategeko+ n’ibyanditswe n’Abahanuzi.
15 Mfite ibyiringiro+ ku Mana, ari na byo byiringiro aba bantu na bo bafite, ko hazabaho umuzuko+ w’abakiranutsi+ n’abakiranirwa.+
16 Koko rero, muri ibyo nshyiraho imihati kugira ngo nkomeze kugira umutimanama+ utandega ikibi icyo ari cyo cyose, haba ku Mana cyangwa ku bantu.
17 Nuko hashize imyaka myinshi, ngaruka i Yerusalemu nzanywe no guha abo mu bwoko bwanjye imfashanyo no gutamba ibitambo.+
18 Igihe nari ngihugiye muri ibyo, bansanga mu rusengero nkora umuhango wo kwihumanura.+ Ariko nabikoraga ntakoranyije abantu cyangwa ngo nteze umuvurungano. Ahubwo hari Abayahudi baturutse mu ntara ya Aziya,
19 bagombye kuba bari hano imbere yawe kugira ngo bandege, iyo baba bafite icyo banshinja.+
20 Cyangwa se aba bantu bari hano nibivugire ubwabo niba hari ikibi bambonyeho igihe nari mpagaze imbere y’Urukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi,
21 uretse iri jambo rimwe navuze ubwo nari mpagaze hagati yabo nti ‘umuzuko w’abapfuye ni wo utumye uyu munsi ncirwa urubanza imbere yanyu!’”+
22 Icyakora kubera ko Feligisi+ yari azi neza iby’iyo Nzira,+ yasezereye abo bantu arababwira ati “Lusiya+ umukuru w’abasirikare naza, ni bwo nzafata umwanzuro w’ibyo bibazo byanyu.”
23 Nuko ategeka umutware utwara umutwe w’abasirikare ko uwo muntu arindwa, ariko akamworohereza mu gifungo cye kandi ntagire n’umwe mu bantu be abuza kumukorera.+
24 Hashize iminsi mike, Feligisi+ azana n’umugore we Dirusila wari Umuyahudikazi,+ nuko atumiza Pawulo maze amutega amatwi, Pawulo amubwira ibyo kwizera Kristo Yesu.+
25 Ariko atangiye kuvuga ibyo gukiranuka,+ no kumenya kwifata,+ n’urubanza+ ruzaza, Feligisi agira ubwoba maze arasubiza ati “ubu noneho ba wigendeye, ariko nimbona akanya, nzongera ngutumeho.”
26 Yiringiraga ko Pawulo yari kuzamuha amafaranga,+ ni cyo cyatumaga amutumaho kenshi bakaganira.+
27 Ariko hashize imyaka ibiri, Feligisi asimburwa na Porukiyo Fesito. Kubera ko Feligisi yifuzaga gushimwa+ n’Abayahudi, asiga Pawulo akiri mu nzu y’imbohe.