Ibyakozwe 23:1-35
23 Nuko Pawulo yitegereza cyane abagize Urukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi, maze aravuga ati “bagabo, bavandimwe, nakomeje kugira umutimanama+ ukeye rwose imbere y’Imana kugeza n’uyu munsi.”
2 Avuze atyo, umutambyi mukuru Ananiya ategeka abari bamuhagaze iruhande ko bamukubita+ ku munwa.
3 Nuko Pawulo aramubwira ati “Imana izagukubita wa rukuta rusize ingwa+ we! Wicajwe no kuncira urubanza ruhuje n’Amategeko,+ none ni wowe wica Amategeko+ utegeka ngo nkubitwe?”
4 Abari bahagaze aho baravuga bati “uratuka umutambyi mukuru w’Imana?”
5 Ariko Pawulo aravuga ati “bavandimwe, sinari nzi ko ari umutambyi mukuru, kuko handitswe ngo ‘ntukavuge nabi umutware w’ubwoko bwawe.’”+
6 Nuko Pawulo amenye ko igice kimwe ari icy’Abasadukayo+ ikindi kikaba icy’Abafarisayo, arangurura ijwi mu Rukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi ati “bagabo, bavandimwe, ndi Umufarisayo,+ umwana w’Abafarisayo. Ibyiringiro by’umuzuko+ w’abapfuye ni byo bitumye ncirwa urubanza.”+
7 Avuze atyo havuka impaka+ hagati y’Abafarisayo n’Abasadukayo, maze iyo mbaga icikamo ibice.
8 Abasadukayo+ bavuga ko nta muzuko ubaho+ cyangwa umumarayika cyangwa ikiremwa cy’umwuka, ariko Abafarisayo bakabyemera byose ku mugaragaro.
9 Nuko habaho urusaku rwinshi,+ bamwe mu banditsi bo mu gatsiko k’Abafarisayo barahaguruka, bajya impaka bafite ubukana, bavuga bati “nta kibi tubonye kuri uyu muntu.+ Ariko niba hari ikiremwa cy’umwuka cyangwa umumarayika wamuvugishije,+ . . . ”
10 Izo mpaka zimaze gufata intera ndende, umukuru w’abasirikare atinya ko bari butanyagure Pawulo, maze ategeka umutwe w’abasirikare+ kumanuka bakamukura hagati yabo, bakamuzana mu kigo cy’abasirikare.+
11 Ariko muri iryo joro Umwami ahagarara iruhande rwe,+ aravuga ati “komera!+ Uko wahamije+ ibyanjye i Yerusalemu mu buryo bunonosoye, ni na ko ugomba kubihamya n’i Roma.”+
12 Nuko bukeye, Abayahudi baragambana+ kandi barahirira+ kutazagira icyo barya cyangwa icyo banywa batarica Pawulo.+
13 Abari barahiriye gusohoza ako kagambane bari abagabo basaga mirongo ine.
14 Basanga abakuru+ b’abatambyi n’abakuru, baravuga bati “twarahiriye kutazagira icyo turya tutarica Pawulo.
15 None rero, mwebwe hamwe n’Urukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi, musobanurire neza umukuru w’abasirikare impamvu agomba kumubazanira, mwigire nk’aho mushaka kumenya ibye neza kurushaho.+ Ariko mbere y’uko ahagera turaba twiteguye maze tumwice.”+
16 Icyakora mwishywa wa Pawulo yumva bavuga ko bazamutega,+ maze araza yinjira mu kigo cy’abasirikare abibwira Pawulo.
17 Nuko Pawulo ahamagara umwe mu batware batwara imitwe y’abasirikare, aramubwira ati “jyana uyu musore umushyire umukuru w’abasirikare, kuko afite icyo ashaka kumubwira.”
18 Nuko aramufata amujyana ku mukuru w’abasirikare, aramubwira ati “imfungwa yitwa Pawulo yampamagaye insaba kukuzanira uyu musore, kuko afite icyo ashaka kukubwira.”
19 Umukuru w’abasirikare amufata+ ukuboko amushyira ku ruhande, amubaza biherereye ati “ni iki ushaka kumbwira?”
20 Undi aravuga ati “Abayahudi bemeranyije kugusaba ko ejo wazazana Pawulo mu Rukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi, mbese nk’aho bashaka kumenya ibye neza kurushaho.+
21 Icyakora ntutume babikwemeza kuko hari abagabo basaga mirongo ine bo muri bo bamuteze,+ kandi barahiriye kutazagira icyo barya cyangwa icyo banywa bataramwica.+ Ubu bariteguye, bategereje isezerano ryawe.”
22 Nuko uwo mukuru w’abasirikare areka uwo musore aragenda, amaze kumutegeka ati “ntugire umuntu uhingukiriza ko wambwiye ibyo bintu.”
23 Ahamagaza abatware babiri batwara imitwe y’abasirikare arababwira ati “ku isaha ya gatatu y’ijoro, mube mwamaze gutegura abasirikare magana abiri bagenza amaguru bo kujya i Kayisariya, n’abandi mirongo irindwi bagendera ku mafarashi, na magana abiri batwara amacumu.
24 Nanone mubahe amatungo aheka imizigo kugira ngo Pawulo ayagendeho, bamugeze kwa guverineri Feligisi nta cyo abaye.”
25 Yandika urwandiko rugira ruti
26 “Jyewe Kalawudiyo Lusiya, ndakwandikiye Nyakubahwa Guverineri Feligisi:+ Ndakuramutsa!
27 Uwo muntu yafashwe n’Abayahudi kandi bari bagiye kumwica, ariko mpagera vuba ndi kumwe n’umutwe w’abasirikare ndamutabara,+ kuko nari maze kumenya ko ari Umuroma.+
28 Nuko nshatse kumenya icyo bamurega, mujyana imbere y’Urukiko rwabo rw’Ikirenga.+
29 Nsanga ibyo aregwa ari impaka z’iby’Amategeko+ yabo, ariko nta kirego na kimwe yaregwaga gikwiriye kumwicisha cyangwa kumubohesha.+
30 Ariko kubera ko hari uwampishuriye ko hari abagambanye+ kugira ngo bagirire nabi uyu muntu, mpise mukoherereza, kandi ntegeka ko abamurega bazamuregera imbere yawe.”+
31 Nuko abo basirikare+ bajyana Pawulo nk’uko bari babitegetswe, bamujyana nijoro bamugeza muri Antipatiri.
32 Bukeye bwaho bamuha abagendera ku mafarashi bakomezanya na we, bo bagaruka mu kigo cy’abasirikare.
33 Abagendera ku mafarashi binjira i Kayisariya+ maze bashyikiriza guverineri urwandiko, kandi bamwereka Pawulo.
34 Nuko ararusoma, abaza intara akomokamo, maze amenya neza+ ko akomoka i Kilikiya.+
35 Aravuga ati “nzagutega amatwi mu buryo burambuye abakurega na bo bamaze kugera hano.”+ Nuko ategeka ko arindirwa mu ngoro ya Herode.