Ibyakozwe 22:1-30

22  “Bagabo, bavandimwe+ na ba data, mwumve ibyo niregurira+ imbere yanyu.”  (Nuko bumvise ababwiye mu giheburayo+ barushaho guceceka, maze aravuga ati)  “ndi Umuyahudi+ wavukiye i Taruso ho muri Kilikiya,+ ariko nkaba narigishirijwe muri uyu mugi ku birenge bya Gamaliyeli,+ nigishwa gukurikiza Amategeko ya ba sogokuruza nta guca ku ruhande,+ nkagira ishyaka+ ry’Imana, mbese nk’uko namwe mumeze uyu munsi.  Natotezaga abo muri iyi Nzira nkanabica,+ nkaboha abagabo n’abagore nkabashyira mu nzu y’imbohe,+  nk’uko umutambyi mukuru n’inteko yose y’abakuru+ bashobora kumbera abahamya. Nanone bampaye inzandiko+ zo gushyira abavandimwe b’i Damasiko, kandi nari mu nzira ngiye gufata abariyo kugira ngo na bo mbabohe, mbazane i Yerusalemu bahanwe.  “Ariko igihe nari mu nzira nenda kugera i Damasiko, ku manywa y’ihangu, mu buryo butunguranye haza umucyo mwinshi uturutse mu ijuru urangota,+  nuko nikubita hasi maze numva ijwi rimbwira riti ‘Sawuli, Sawuli, kuki untoteza?’+  Ndasubiza nti ‘uri nde Mwami?’ Arambwira ati ‘ndi Yesu w’i Nazareti, uwo utoteza.’+  Abo twari kumwe+ babonye uwo mucyo rwose, ariko ntibumvise ijwi ry’uwavuganaga nanjye.+ 10  Nuko ndavuga nti ‘none se nkore iki+ Mwami?’ Umwami arambwira ati ‘haguruka ujye i Damasiko, aho ni ho uzabwirirwa ibyemejwe byose ugomba gukora.’+ 11  Ariko kubera ko ntashoboraga kureba ikintu icyo ari cyo cyose, bitewe n’uko uwo mucyo wamurikaga cyane, nageze i Damasiko ndandaswe n’abo twari kumwe.+ 12  “Nuko umugabo witwaga Ananiya wubahaga Imana mu buryo buhuje n’Amategeko, akaba yaravugwaga neza+ n’Abayahudi baho bose, 13  aza aho ndi ahagarara iruhande rwanjye, arambwira ati ‘Sawuli, muvandimwe, ongera urebe!’+ Nuko ako kanya nubura amaso ndamureba. 14  Aravuga ati ‘Imana ya ba sogokuruza+ yaguhisemo+ kugira ngo umenye ibyo ishaka, ubone+ wa Mukiranutsi+ kandi wumve ijwi riva mu kanwa ke,+ 15  kuko ugomba kumubera umuhamya imbere y’abantu bose, w’ibyo wabonye n’ibyo wumvise.+ 16  None kuki ukomeza kuzarira? Haguruka ubatizwe+ kandi wiyuhagireho+ ibyaha byawe wambaza izina rye.’+ 17  “Ariko igihe nari narasubiye i Yerusalemu+ ndi mu rusengero nsenga, nabaye nk’urota+ 18  maze mbona Umwami ambwira ati ‘gira vuba uve muri Yerusalemu, kubera ko batazemera+ ibyo umpamya.’ 19  Nuko ndavuga nti ‘Mwami, na bo ubwabo bazi neza ko najyaga nzenguruka mu masinagogi yose, ngashyira mu nzu y’imbohe+ abakwizera bose kandi nkabakubita.+ 20  Igihe amaraso y’umuhamya wawe Sitefano+ yamenwaga, jye ubwanjye nari mpahagaze, nemeranya+ n’abamwicaga kandi ndinze imyitero yabo.’ 21  Nyamara arambwira ati ‘haguruka ugende kuko ngiye kugutuma mu mahanga ya kure.’”+ 22  Nuko bakomeza kumutega amatwi kugeza kuri iryo jambo, hanyuma batera hejuru bati “mukure uwo muntu ku isi, kuko adakwiriye kubaho!”+ 23  Kubera ko basakuzaga cyane bajugunya imyitero yabo hejuru kandi batumurira umukungugu mu kirere,+ 24  umukuru w’abasirikare ategeka ko bamujyana mu kigo cy’abasirikare, kandi avuga ko bagomba kumuhata ibibazo bamukubita, kugira ngo ashobore kumenya neza impamvu yatumaga bamuvugiriza induru+ bene ako kageni. 25  Ariko bamaze kurambika Pawulo ngo bamukubite, abwira umutware utwara umutwe w’abasirikare wari uhagaze aho ati “mbese amategeko abemerera gukubita umuntu w’Umuroma+ atatsinzwe n’urubanza?” 26  Nuko uwo mutware utwara umutwe w’abasirikare abyumvise, ajya kubibwira umukuru w’abasirikare ati “urateganya gukora iki ko uriya muntu ari Umuroma?” 27  Uwo mukuru w’abasirikare aramwegera aramubaza ati “mbwira, mbese uri Umuroma?”+ Aravuga ati “yego.” 28  Umukuru w’abasirikare aramusubiza ati “jye nabonye ubwo bwenegihugu mbuguze amafaranga menshi.” Pawulo aravuga ati “jyeweho narabuvukanye.”+ 29  Ako kanya abantu bari bagiye kumuhata ibibazo bamubabaza urubozo baramureka. Nuko umukuru w’abasirikare aratinya, kuko yari amaze kumenya neza ko ari Umuroma+ kandi akaba yari yamuboshye. 30  Nuko bukeye bwaho, kubera ko yifuzaga kumenya neza impamvu Abayahudi bamuregaga, aramubohora kandi ategeka abakuru b’abatambyi n’Urukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi rwose guterana. Hanyuma azana Pawulo amuhagarika hagati yabo.+

Ibisobanuro ahagana hasi