Ibyakozwe 21:1-40

21  Nuko kera kabaye turabikura, maze dufata ubwato turaromboreza tugera i Kosi. Ariko bukeye bwaho tugera i Rode, tuvayo tujya i Patara.  Tubonye ubwato bwambukaga bujya i Foyinike, turabwurira tujyana na bwo.  Tumaze kugera aho tubona ikirwa cya Shipure,+ tugisiga inyuma ibumoso bwacu, tugana i Siriya+ twomokera i Tiro, kuko aho ari ho ubwo bwato bwagombaga gupakururira imizigo.+  Dushakisha abigishwa turababona maze tuhamara iminsi irindwi. Ariko binyuze ku mwuka,+ bakomeza kubwira Pawulo kudakandagiza ikirenge i Yerusalemu.  Nuko iyo minsi irangiye, turahava dukomeza urugendo. Ariko bose baraduherekeza hamwe n’abagore n’abana, batugeza inyuma y’umugi. Nuko dupfukama+ ku nkombe turasenga,  dusezeranaho+ maze twurira ubwato, na bo basubira mu ngo zabo.  Hanyuma dusoza urwo rugendo rwo mu nyanja, tuva i Tiro tugera i Putolemayi, dusuhuza abavandimwe kandi tumarana na bo umunsi umwe.  Bukeye bwaho turagenda tugera i Kayisariya,+ twinjira mu nzu ya Filipo umubwirizabutumwa, umwe muri ba bagabo barindwi,+ nuko tugumana na we.  Uwo mugabo yari afite abakobwa bane b’amasugi bahanuraga.+ 10  Ariko mu gihe twari tuhamaze iminsi myinshi, haza umuhanuzi witwaga Agabo+ aturutse i Yudaya, 11  aza aho turi. Afata umukandara wa Pawulo awibohesha ibirenge n’amaboko, aravuga ati “umwuka wera uravuze ngo ‘uku ni ko nyir’uyu mukandara Abayahudi bazamubohera+ i Yerusalemu bakamutanga+ mu maboko y’abanyamahanga.’” 12  Nuko tubyumvise, twe n’ab’aho ngaho turamwinginga ngo ye kujya+ i Yerusalemu. 13  Hanyuma Pawulo arasubiza ati “ibyo ni ibiki mukora, ko murira+ kandi mukanshengura umutima?+ Mumenye neza ko ntiteguye kubohwa gusa, ahubwo niteguye no gupfira+ i Yerusalemu nzira izina ry’Umwami Yesu.” 14  Yanze kutwumvira, turabyemera tuti “bibe nk’uko Yehova ashaka.”+ 15  Nuko nyuma y’iyo minsi twitegura urugendo, dutangira kujya i Yerusalemu.+ 16  Ariko bamwe mu bigishwa b’i Kayisariya+ bajyana natwe, kugira ngo batugeze ku muntu wagombaga kuducumbikira mu nzu ye witwaga Munasoni wo muri Shipure, wari umwe mu bigishwa ba mbere. 17  Tugeze i Yerusalemu,+ abavandimwe batwakira bishimye.+ 18  Ariko bukeye bwaho, Pawulo ajyana natwe kwa Yakobo,+ kandi abasaza bose bari bahari. 19  Nuko arabasuhuza, atangira kubatekerereza mu buryo burambuye+ ibintu Imana yakoreye mu banyamahanga ibinyujije ku murimo we.+ 20  Bamaze kubyumva basingiza Imana, baramubwira bati “muvandimwe, urabona ukuntu mu Bayahudi hari ibihumbi byinshi by’abizera; kandi bose bafite ishyaka ry’Amategeko.+ 21  Ariko bumvise impuha zavugaga ko wigisha Abayahudi bose bo mu mahanga ubuhakanyi bwo kwitandukanya na Mose,+ ubabwira kudakeba+ abana babo no kudakurikiza imigenzo karande. 22  None se tubikoreho iki, ko batari bubure kumva ko wageze ino? 23  None rero, ukore ibyo tugiye kukubwira: dufite abagabo bane bahize umuhigo. 24  Ujyane n’abo bagabo,+ ukorane na bo umuhango wo kwihumanura kandi ubishyurire+ kugira ngo bashobore kwiyogoshesha.+ Bityo abantu bose bazamenya ko impuha babwiwe zikwerekeyeho nta shingiro zifite, ahubwo ko imyifatire yawe ikwiriye kandi ko nawe ubwawe wubahiriza Amategeko.+ 25  Naho ku bihereranye n’abanyamahanga bizeye, twabatumyeho, tubamenyesha umwanzuro twafashe w’uko bagomba kwirinda ibintu byatambiwe ibigirwamana,+ n’amaraso+ n’ibinizwe+ no gusambana.”+ 26  Nuko bukeye bwaho Pawulo ajyana n’abo bagabo, akorana na bo umuhango wo kwihumanura+ maze yinjira mu rusengero, kugira ngo atangaze iminsi bagombaga kumara+ bakora umuhango wo kwihumanura, kugeza igihe buri wese+ muri bo yagombaga gutangirwa igitambo.+ 27  Nuko iminsi irindwi+ igiye gushira, Abayahudi bavuye muri Aziya bamubonye mu rusengero bateza umuvurungano mu bantu bose+ maze baramufata. 28  Barasakuza bati “bagabo bo muri Isirayeli, nimudutabare! Nguyu wa muntu wigisha abantu bose ahantu hose ibyo kurwanya ubu bwoko+ n’Amategeko n’aha hantu. Ikirenze ibyo kandi, yazanye Abagiriki mu rusengero maze ahumanya aha hantu hera.”+ 29  Kubera ko mbere yaho bari bamubonye mu mugi ari kumwe n’Umunyefeso witwaga Tirofimo,+ bibwiraga ko Pawulo yamujyanye mu rusengero. 30  Nuko umugi wose uravurungana,+ abantu bose birukira icyarimwe bajya mu rusengero, bafata Pawulo baramukurubana bamusohora mu rusengero.+ Ako kanya inzugi zirakingwa. 31  Igihe bashakaga kumwica, inkuru igera ku musirikare mukuru utwara umutwe w’ingabo, ko i Yerusalemu hose hari umuvurungano.+ 32  Nuko ahita afata abasirikare n’abatware batwara imitwe y’abasirikare, bamanuka biruka babasanga aho bari.+ Babonye umukuru w’abasirikare+ ari kumwe n’abasirikare, bareka gukubita Pawulo. 33  Nuko uwo mukuru w’abasirikare arabegera aramufata, ategeka ko bamubohesha iminyururu+ ibiri, maze abaza uwo ari we n’icyo yakoze. 34  Ariko rubanda barasakuza, bamwe bavuga ibyabo abandi ibyabo.+ Nuko abonye ko adashobora kugira ikintu amenya cy’impamo bitewe n’uko abantu bari bavurunganye, ategeka ko bamujyana mu kigo cy’abasirikare.+ 35  Ariko ageze ku madarajya,* biba ngombwa ko abasirikare bamuterura bitewe n’urugomo rw’abo bantu, 36  kuko abantu benshi bakomezaga kubakurikira basakuza bati “nimumukureho!”+ 37  Nuko bagiye kujyana Pawulo mu kigo cy’abasirikare, abwira umukuru w’abasirikare ati “mbese nemerewe kugira icyo nkubwira?” Na we aramubwira ati “ese burya uzi ikigiriki? 38  None se si wowe wa Munyegiputa hambere aha woheje abantu ngo bigomeke,+ ukajyana mu butayu abicanyi ibihumbi bine?” 39  Nuko Pawulo aravuga ati “ubundi ndi Umuyahudi+ w’i Taruso+ ho muri Kilikiya, umuturage wo mu mugi uzwi hose. None ndakwinginze ngo unyemerere ngire icyo mbwira abantu.” 40  Amaze kumuha uburenganzira, Pawulo ahagarara ku madarajya, amama+ abantu. Hanyuma abantu bose baraceceka rwose, maze ababwira mu giheburayo+ ati

Ibisobanuro ahagana hasi