Ibyakozwe 20:1-38
20 Iyo mivurungano imaze guhosha, Pawulo atumiza abigishwa. Nuko amaze kubatera inkunga no kubasezeraho,+ akomeza urugendo ajya i Makedoniya.+
2 Anyura muri utwo turere abwira abantu amagambo menshi yo kubatera inkunga,+ hanyuma agera mu Bugiriki.
3 Ahamaze amezi atatu, ubwo yari agiye gufata ubwato ngo ajye muri Siriya, yiyemeza guhindukira akanyura i Makedoniya kubera ko yari yamenye ko Abayahudi bamugambaniye.+
4 Yari aherekejwe na Sopateri+ mwene Piro w’i Beroya, Arisitariko+ na Sekundo b’i Tesalonike, Gayo w’i Derube na Timoteyo,+ hamwe na Tukiko+ na Tirofimo+ bo mu ntara ya Aziya.
5 Abo barakomeje badutegerereza i Tirowa.+
6 Ariko iminsi mikuru y’imigati idasembuwe+ irangiye, dufatira ubwato i Filipi tubasanga i Tirowa+ nyuma y’iminsi itanu; nuko tuhamara iminsi irindwi.
7 Ku munsi wa mbere+ w’icyumweru, igihe twari duteraniye hamwe kugira ngo dufungure, Pawulo atangira kuganirira abigishwa, kubera ko yagombaga kugenda bukeye bwaho. Akomeza kubaganirira kugeza mu gicuku.
8 Mu cyumba cyo hejuru+ aho twari duteraniye, hari amatara menshi.
9 Hari umusore witwaga Utuko wari wicaye mu idirishya, maze ibitotsi biramutwara mu gihe Pawulo yari agikomeza kuvuga. Uko yagasinziriye arahanuka, ava mu igorofa rya gatatu yitura hasi, bamuterura yapfuye.
10 Ariko Pawulo aramanuka, amwubama hejuru+ aramuhobera, aravuga ati “nimureke kuboroga, kuko yongeye kuba muzima.”+
11 Nuko Pawulo arazamuka afata ibyokurya atangira kurya. Amaze kubaganirira umwanya munini kugeza mu museke, amaherezo aragenda.
12 Bajyana uwo muhungu ari muzima, kandi bari bahumurijwe bitagira akagero.
13 Nuko icyo gihe dufata ubwato tujya ahitwa Aso, ari na ho twashakaga gufatira Pawulo ngo tujyane, kuko amaze kuduha amabwiriza ku birebana n’ibyo, we yahisemo kugenda n’amaguru.
14 Adusanze muri Aso, tumushyira mu bwato maze tujya i Mitulene.
15 Bukeye bwaho tuvayo, tugera ahateganye n’i Kiyo, ku munsi ukurikiyeho tugera i Samosi, bukeye bwaho tugera i Mileto.
16 Pawulo yari yiyemeje kugenda mu bwato atanyuze muri Efeso,+ kugira ngo adatinda mu ntara ya Aziya. Yarihutaga kugira ngo nibimushobokera agere i Yerusalemu+ ku munsi mukuru wa Pentekote.
17 Ariko ari i Mileto, yohereza intumwa muri Efeso guhamagara abasaza+ b’itorero.
18 Bageze aho ari arababwira ati “muzi neza uko nabanye namwe igihe cyose,+ uhereye ku munsi wa mbere nakandagizaga ikirenge mu ntara ya Aziya,+
19 nkorera+ Umwami niyoroheje cyane,+ mu marira no mu bigeragezo naterwaga n’Abayahudi bangambaniraga.+
20 Sinaretse kubabwira ibintu byose bibafitiye akamaro, cyangwa kubigishiriza+ mu ruhame no ku nzu+ n’inzu.
21 Ahubwo nahamirije+ mu buryo bunonosoye Abayahudi n’Abagiriki, ngo bihane+ bahindukirire Imana kandi bizere Umwami wacu Yesu.
22 None dore umwuka urampatira+ kujya i Yerusalemu nubwo ntazi ibizambaho ngezeyo,
23 uretse ko muri buri mugi umwuka wera+ ukomeza kumpamiriza ko ingoyi n’imibabaro bintegereje.+
24 Icyakora sinita cyane ku bugingo bwanjye nk’aho ari ubw’agaciro kenshi kuri jye.+ Icy’ingenzi ni uko ndangiza isiganwa ryanjye+ n’umurimo+ nahawe+ n’Umwami Yesu, wo kubwiriza mu buryo bunonosoye ubutumwa bwiza bw’ubuntu butagereranywa bw’Imana.+
25 “None ubu nzi ko mwebwe mwese, abo nanyuzemo mbabwiriza iby’Ubwami, mutazongera kumbona ukundi.
26 Ni yo mpamvu uyu munsi mbatanzeho abagabo bo guhamya ko amaraso+ y’abantu bose atandiho,
27 kuko ntigeze nifata ngo ndeke kubabwira imigambi+ yose y’Imana.
28 Mwirinde+ ubwanyu,+ murinde n’umukumbi+ wose umwuka wera wabashyiriyeho kuba abagenzuzi,+ kugira ngo muragire itorero ry’Imana,+ iryo yaguze amaraso+ y’Umwana wayo bwite.
29 Nzi ko nimara kugenda amasega y’inkazi+ azabinjiramo, kandi ntazagirira umukumbi impuhwe.
30 Muri mwe ubwanyu hazaduka abantu bagoreka ukuri+ kugira ngo bireherezeho abigishwa.+
31 “Nuko rero mukomeze kuba maso kandi mwibuke ko mu gihe cy’imyaka itatu,+ amanywa n’ijoro, ntahwemye kugira buri wese muri mwe inama+ ndira.
32 None mbaragije Imana+ n’ijambo ryerekeye ubuntu bwayo butagereranywa, ryo rishobora kububaka+ no kubahana umurage n’abejejwe bose.+
33 Sinifuje ikintu cy’umuntu uwo ari we wese, yaba ifeza cyangwa zahabu cyangwa umwambaro.+
34 Mwe ubwanyu muzi ko aya maboko ari yo yampaga ibyo nkeneye,+ jye n’abo twari kumwe.
35 Naberetse muri byose ko nimukorana umwete mutyo+ ari bwo muzafasha abadakomeye,+ kandi ko mugomba kuzirikana amagambo y’Umwami Yesu, igihe yavugaga ati ‘gutanga bihesha ibyishimo+ kuruta guhabwa.’”
36 Amaze kuvuga ibyo arapfukama,+ hamwe n’abo bari kumwe bose, maze arasenga.
37 Koko rero, bose bararize cyane maze bagwa Pawulo mu ijosi,+ baramusoma+ cyane,
38 kuko bari bababajwe cyane cyane n’ijambo yari yababwiye ko batari kuzongera kumubona+ ukundi. Nuko baramuherekeza+ bamugeza ku bwato.