Ibyakozwe 19:1-41
19 Hanyuma igihe Apolo+ yari i Korinto, Pawulo anyura mu turere two mu gihugu rwagati, aramanuka agera muri Efeso,+ ahasanga bamwe mu bigishwa.
2 Nuko arababwira ati “mbese mwahawe umwuka wera+ igihe mwizeraga?” Baramusubiza bati “ntitwigeze twumva iby’umwuka wera.”+
3 Nuko aravuga ati “none se mwabatijwe mubatizo ki?” Baravuga bati “umubatizo wa Yohana.”+
4 Pawulo aravuga ati “Yohana yabatizaga umubatizo ugaragaza kwihana,+ abwira abantu ko bagombaga kwizera uwari kuza nyuma ye,+ ari we Yesu.”
5 Babyumvise, babatizwa mu izina ry’Umwami Yesu.+
6 Pawulo abarambitseho ibiganza,+ umwuka wera ubazaho, batangira kuvuga izindi ndimi no guhanura.+
7 Bose hamwe bari abagabo bagera kuri cumi na babiri.
8 Mu gihe cy’amezi atatu, yinjiraga mu isinagogi+ akavuga ashize amanga kandi agatanga ibiganiro, akemeza abantu iby’ubwami+ bw’Imana.
9 Ariko igihe bamwe bakomezaga kwinangira ntibizere,+ ahubwo bagasebya iyo Nzira+ imbere y’abantu benshi, yitandukanyije na bo+ kandi ajyana n’abigishwa,+ buri munsi agatanga ibiganiro mu cyumba cy’ishuri rya Turano.
10 Ibyo byamaze imyaka ibiri,+ ku buryo abari batuye mu ntara ya Aziya+ bose bumvise ijambo ry’Umwami, ari Abayahudi cyangwa Abagiriki.
11 Imana yakomezaga gukora ibitangaza ikoresheje amaboko ya Pawulo,+
12 ku buryo ndetse batwaraga n’udutambaro hamwe n’amataburiya yakoreshaga bakabishyira abarwayi,+ maze indwara zikabavamo, n’imyuka mibi ikabasohokamo.+
13 Ariko bamwe mu Bayahudi bagendaga hose birukana abadayimoni,+ na bo batangira kujya bavuga izina ry’Umwami Yesu,+ baribwira abatewe n’imyuka mibi, bati “tubategetse tubihanangiriza+ mu izina rya Yesu, uwo Pawulo abwiriza.”
14 Icyo gihe hari abahungu barindwi ba Sikewa, wari umwe mu bakuru b’abatambyi b’Abayahudi, na bo bakoraga ibyo.
15 Ariko umwuka mubi urabasubiza uti “nzi Yesu+ kandi na Pawulo ndamuzi;+ ariko se mwe muri ba nde?”
16 Nuko uwo muntu wari watewe n’umwuka mubi arabasimbukira,+ arabanesha bose kandi arabaganza, ku buryo basohotse muri iyo nzu bagahunga bambaye ubusa kandi bakomeretse.
17 Ibyo bimenyekana mu bantu bose, ari Abayahudi n’Abagiriki bari batuye muri Efeso; bose ubwoba+ burabataha, maze izina ry’Umwami Yesu rikomeza gusingizwa.+
18 Abantu benshi mu bari barizeye barazaga bakemera ibyo bakoze+ kandi bakabyaturira mu ruhame.
19 Koko rero, abantu benshi bakoraga ibikorwa by’ubumaji+ bateranyirije hamwe ibitabo byabo maze babitwikira imbere y’abantu bose. Nuko babara ibiciro byabyo byose basanga bingana n’ibiceri by’ifeza ibihumbi mirongo itanu.
20 Nguko uko ijambo rya Yehova ryakomeje kwamamara no kuganza rifite imbaraga.+
21 Nuko ibyo birangiye, Pawulo yiyemeza ko namara kunyura muri Makedoniya+ no muri Akaya azajya i Yerusalemu,+ aravuga ati “nimara kugerayo, ngomba kureba n’i Roma.”+
22 Nuko atuma i Makedoniya babiri mu bamukoreraga, ari bo Timoteyo+ na Erasito,+ ariko we atinda mu ntara ya Aziya, ahamara igihe.
23 Muri icyo gihe haduka imvururu zikaze+ ku bihereranye n’iyo Nzira.+
24 Umuntu witwaga Demetiriyo wari umucuzi w’ifeza, yakoraga udushusho tw’urusengero rwa Arutemi agatuma abanyabukorikori babona inyungu zitari nke.+
25 Nuko arabakoranya bo n’abakoraga ibintu nk’ibyo,+ arababwira ati “bagabo, muzi neza ko uyu murimo wacu ari wo dukesha ubutunzi dufite.+
26 Nanone, mubona kandi mwumva ukuntu uwo Pawulo yoshya abantu benshi, atari muri Efeso+ gusa, ahubwo no mu ntara ya Aziya hafi ya yose, avuga ko imana zakozwe n’amaboko+ atari imana, agatuma bahindura uko babona ibintu.
27 Byongeye kandi, hari akaga ko kuba uyu mwuga wacu atari wo wazata agaciro wonyine, ahubwo n’urusengero rw’imanakazi ikomeye Arutemi+ na rwo ruzabonwa ko nta cyo ruvuze, kandi icyubahiro cyarwo abatuye mu ntara ya Aziya yose no mu isi yose basenga, kizahindurwa ubusa.”
28 Abo bagabo babyumvise, bazabiranywa n’uburakari maze batangira gusakuza bavuga bati “Arutemi y’Abefeso irakomeye!”
29 Nuko umugi wose uravurungana, maze abantu bose hamwe biroha mu kibuga cy’imikino bakurubana Gayo na Arisitariko,+ Abanyamakedoniya bagendanaga na Pawulo.
30 Pawulo we yari yiteguye kwinjira ngo ajye mu bantu, ariko abigishwa baramubuza.
31 Ndetse bamwe mu bahagarariraga ibirori n’imikino bamukundaga bamutumaho, baramwinginga ngo ye gushyira ubuzima bwe mu kaga yinjira mu kibuga cy’imikino.
32 Abantu barasakuzaga, bamwe bavuga ibyabo, abandi ibyabo.+ Ikoraniro ryose ryari ryavurunganye, kandi abenshi muri bo ntibari bazi n’impamvu yatumye bakorana.
33 Nuko bose hamwe bakura Alegizanderi mu bantu, maze Abayahudi bamushyira imbere. Alegizanderi arabamama ashaka kwiregura imbere ya rubanda.
34 Ariko bamenye ko ari Umuyahudi, bose basakuriza icyarimwe bamara hafi amasaha abiri batera hejuru bati “Arutemi y’Abefeso irakomeye!”+
35 Amaherezo umuyobozi w’umugi amaze gucecekesha+ abantu, aravuga ati “bagabo bo muri Efeso, ni nde mu by’ukuri utazi ko umugi w’Abefeso ari wo urinda urusengero rwa Arutemi ikomeye, hamwe n’ishusho yamanutse ivuye mu ijuru?
36 Ubwo rero, kubera ko ibyo bidashidikanywaho, birakwiriye ko mutuza ntimugire icyo mukora muhubutse,+
37 kuko aba bagabo mwazanye batasahuye urusengero cyangwa ngo batuke imanakazi yacu.
38 Niba rero Demetiriyo+ n’abanyabukorikori bari kumwe na we bafite uwo barega, hari iminsi yo kuburana+ kandi n’abatware barahari;+ abo bazajye kuregana.
39 Ariko niba mushaka ibindi birenze ibyo, bigomba gukemurirwa mu ikoraniro ryemewe n’amategeko.
40 Mu by’ukuri turi mu kaga ko kuba twaregwa ko twigometse kubera ibyabaye uyu munsi, kandi nta mpamvu n’imwe twatanga yatumye duteza uyu muvurungano.”
41 Nuko amaze kuvuga ibyo,+ asezerera abo bantu.+