Ibyakozwe 17:1-34

17  Nuko banyura muri Amfipoli no muri Apoloniya bagera i Tesalonike,+ ahari isinagogi y’Abayahudi.  Hanyuma nk’uko Pawulo yari amenyereye,+ yinjiramo abasangamo, maze ku masabato atatu yungurana na bo ibitekerezo akoresheje Ibyanditswe,+  akabasobanurira ko byari ngombwa ko Kristo ababara+ kandi akazuka mu bapfuye.+ Abaha ibihamya abereka n’aho byanditse, ati “Yesu uwo mbabwira, ni we Kristo.”+  Ibyo bituma bamwe muri bo bizera+ kandi bifatanya na Pawulo na Silasi;+ Abagiriki benshi basengaga Imana, n’abagore b’abanyacyubahiro batari bake na bo babigenza batyo.  Ariko Abayahudi bagira ishyari,+ bafata abantu babi b’inzererezi birirwaga mu isoko, birema agatsiko maze batangira guteza akaduruvayo mu mugi.+ Batera kwa Yasoni,+ bajya kubashakisha kugira ngo babazane imbere ya rubanda.  Bababuze bakurubana Yasoni n’abandi bavandimwe babashyira abatware b’umugi, barasakuza bati “aba bagabo boretse+ isi yose bageze n’ino,  none Yasoni yarabakiriye arabacumbikira. Aba bantu bose bagandira amategeko+ ya Kayisari, bavuga ko hariho undi mwami+ witwa Yesu.”  Koko rero, bateje imvururu mu bantu no mu batware b’umugi bumvise ibyo bintu;  nuko bamaze kwaka Yasoni n’abandi bavandimwe ingwate ihagije, barabareka baragenda. 10  Nuko bigeze nijoro,+ abavandimwe bahita bohereza Pawulo na Silasi i Beroya, bagezeyo bajya mu isinagogi y’Abayahudi. 11  Abo bo bari bafite umutima mwiza kurusha ab’i Tesalonike, kuko bakiriye ijambo barishishikariye cyane, buri munsi bakagenzura+ mu Byanditswe+ babyitondeye, kugira ngo barebe niba ibyo bintu ari ko biri koko.+ 12  Nuko benshi muri bo barizera, kandi abagore n’abagabo b’abanyacyubahiro+ b’Abagiriki batari bake na bo barizera. 13  Ariko Abayahudi b’i Tesalonike bamenye ko Pawulo abwiriza ijambo ry’Imana n’i Beroya, na ho barahaza kugira ngo boshye+ rubanda kandi babatere kwivumbagatanya.+ 14  Uwo mwanya abavandimwe bahita bohereza Pawulo ngo ajye ku nyanja,+ ariko Silasi na Timoteyo bo basigarayo. 15  Icyakora abari baherekeje Pawulo bamugeza muri Atene, hanyuma bamaze guhabwa itegeko risaba Silasi na Timoteyo+ kuza aho ari vuba uko bishoboka kose, baragenda. 16  Mu gihe Pawulo yari abategerereje muri Atene, abona ko uwo mugi wari wuzuyemo ibigirwamana maze biramubabaza.+ 17  Nuko atangira kungurana ibitekerezo n’Abayahudi mu isinagogi,+ hamwe n’abandi bantu basengaga Imana, buri munsi akungurana ibitekerezo n’ababaga bari mu isoko.+ 18  Ariko bamwe mu bahanga mu bya filozofiya+ b’Abepikureyo n’Abasitoyiko batangira kuganira na we bagamije kumugisha impaka, bamwe bakavuga bati “iyi ndondogozi irashaka kuvuga iki?”+ Abandi bati “asa n’ubwiriza iby’imana z’amahanga.” Ibyo babivugiye ko yatangazaga ubutumwa bwiza bwerekeye Yesu n’umuzuko.+ 19  Nuko baramufata bamujyana muri Areyopago, baravuga bati “mbese dushobora kumenya iyo nyigisho nshya+ uvuga? 20  Uzanye ibintu twumva ari inzaduka mu matwi yacu. None rero, turifuza kumenya icyo ibyo bishaka kuvuga.”+ 21  Mu by’ukuri, Abanyatene bose n’abanyamahanga babaga bahatembereye, bamaraga igihe cyabo cyo kwidagadura nta kindi bakora uretse kuvuga no kumva ibintu bishya. 22  Nuko Pawulo ahagarara muri Areyopago+ hagati, aravuga ati “Bagabo bo muri Atene, ndabona ko mu bintu byose musa naho murusha abandi bose gutinya imana.+ 23  Urugero, igihe nagendagendaga nitegereza nitonze ibintu musenga, nabonye n’igicaniro cyanditsweho ngo ‘Icy’Imana Itazwi.’ Nuko rero, iyo Mana musenga ariko mukaba mutayizi, ni yo mbabwira. 24  Imana yaremye isi n’ibiyirimo byose, kuko ari yo Mwami w’ijuru n’isi,+ ntiba mu nsengero zubatswe n’amaboko,+ 25  kandi nta n’ubwo ikorerwa n’amaboko y’abantu nk’aho hari icyo ikeneye,+ kuko ari yo iha abantu bose ubuzima+ no guhumeka+ n’ibintu byose. 26  Ni yo yaremye amahanga yose+ y’abantu iyakuye ku muntu umwe,+ kugira ngo ature ku isi hose.+ Nanone yashyizeho ibihe byagenwe+ n’ingabano z’aho abantu batura,+ 27  kugira ngo bashake Imana,+ ndetse bakabakabe bayishaka, kandi mu by’ukuri bayibone,+ kuko ubundi itari kure y’umuntu wese muri twe. 28  Ni yo ituma tugira ubuzima, tukagenda kandi tukaba turiho,+ nk’uko bamwe mu basizi+ banyu babivuze bati ‘kuko natwe turi urubyaro rwayo.’ 29  “Ubwo rero turi urubyaro rw’Imana,+ ntitugomba gutekereza ko Imana+ imeze nka zahabu cyangwa ifeza cyangwa ibuye, cyangwa ko imeze nk’ikintu cyabajwe biturutse ku bugeni n’ubwenge bw’abantu.+ 30  Mu by’ukuri, Imana yirengagije ibyo bihe by’ubujiji,+ ariko ubu irabwira abantu bose bari ahantu hose ko bagomba kwihana,+ 31  kuko yashyizeho umunsi iteganya gucira abari mu isi yose ituwe urubanza+ rukiranuka, ikoresheje umuntu yashyizeho, kandi yahaye abantu bose gihamya y’uko izabikora ubwo yamuzuraga+ mu bapfuye.” 32  Nuko bumvise ibyo kuzuka kw’abapfuye, bamwe batangira kubiseka,+ naho abandi baravuga bati “n’ikindi gihe tuzagutega amatwi utubwire ibyo bintu.” 33  Nuko Pawulo ava hagati yabo, 34  ariko abantu bamwe bifatanya na we kandi barizera. Muri bo harimo Diyoniziyo wari umucamanza mu rukiko rwa Areyopago,+ n’umugore witwaga Damarisi, n’abandi bari kumwe na bo.

Ibisobanuro ahagana hasi