Ibyakozwe 16:1-40

16  Nuko agera i Derube, agera n’i Lusitira.+ Aho hari umwigishwa witwaga Timoteyo,+ wari ufite nyina w’Umuyahudikazi wizeraga, ariko se akaba Umugiriki.  Yashimwaga n’abavandimwe b’i Lusitira no muri Ikoniyo.  Pawulo yifuza ko uwo muntu yajyana na we; aramufata aramukeba+ bitewe n’Abayahudi bari muri iyo migi, kuko bose bari bazi ko se ari Umugiriki.  Nuko imigi banyuzemo yose, bakagenda baha abayibamo amategeko yemejwe n’intumwa n’abasaza b’i Yerusalemu,+ ngo bayubahirize.  Ibyo bituma rwose amatorero akomeza gushikama mu kwizera,+ kandi umubare wayo ukomeza kwiyongera uko bwije n’uko bukeye.  Nanone banyura i Furugiya no mu gihugu cy’i Galatiya,+ kubera ko umwuka wera wari wababujije kuvuga ijambo mu ntara ya Aziya.  Hanyuma bageze i Misiya bagerageza kujya i Bituniya,+ ariko umwuka wa Yesu ntiwabibemerera.  Nuko banyura iruhande rw’i Misiya, baramanuka bajya i Tirowa.+  Bigeze nijoro, Pawulo abona mu iyerekwa+ umugabo w’Umunyamakedoniya ahagaze amwinginga ati “ambuka uze i Makedoniya udufashe.” 10  Akimara kubona iryo yerekwa, dushaka kujya i Makedoniya+ tumaze kugera ku mwanzuro w’uko Imana yari iduhamagaye ngo tujye kubatangariza ubutumwa bwiza. 11  Nuko dutsukira i Tirowa, turomboreza tujya i Samotirasi, ku munsi ukurikiyeho tugera i Neyapoli, 12  tuvayo tujya mu mugi wa Filipi+ wategekwaga na Roma, ari na wo mugi ukomeye wo mu ntara ya Makedoniya.+ Tuguma muri uwo mugi, tuhamara iminsi. 13  Ku munsi w’isabato tujya hanze y’amarembo iruhande rw’umugezi, aho twatekerezaga ko twari kubona ahantu ho gusengera; nuko turicara dutangira kuvugana n’abagore bari bahateraniye. 14  Umugore umwe witwaga Lidiya wo mu mugi wa Tuwatira,+ wagurishaga imyenda y’isine kandi akaba yarasengaga Imana, yari ateze amatwi; Yehova akingura umutima+ we rwose, kugira ngo yemere ibyo Pawulo yavugaga. 15  Nuko we n’abo mu rugo rwe bamaze kubatizwa,+ atubwira atwinginga ati “niba mubona ko ndi uwizerwa kuri Yehova, nimwinjire mu nzu yanjye mucumbikemo.”+ Aduhatira kujya iwe.+ 16  Nuko igihe twari tugiye ahantu ho gusengera, duhura n’umuja wari ufite umwuka mubi,+ umudayimoni uragura.+ Yazaniraga ba shebuja inyungu nyinshi,+ bitewe n’ibikorwa byo kuragura yakoraga. 17  Uwo mukobwa yakomezaga gukurikira Pawulo hamwe natwe, asakuza cyane+ avuga ati “aba bantu ni abagaragu b’Imana Isumbabyose, babatangariza inzira y’agakiza.” 18  Yamaze iminsi myinshi abigenza atyo. Amaherezo Pawulo ararambirwa,+ maze arahindukira abwira uwo mwuka ati “ndagutegetse mu izina rya Yesu Kristo: muvemo!”+ Ako kanya umuvamo.+ 19  Nuko ba shebuja babonye ko ibyiringiro byabo byo kubona inyungu biyoyotse,+ bafata Pawulo na Silasi barabakurubana, babajyana mu isoko babashyikiriza abatware.+ 20  Hanyuma babashyira abacamanza, baravuga bati “aba bantu bahungabanya+ cyane umugi wacu kandi ari Abayahudi. 21  Bigisha imigenzo+ amategeko yacu atubuza kwemera cyangwa kuziririza, kuko turi Abaroma.” 22  Nuko imbaga y’abantu bose irabahagurukira, maze abacamanza bamaze kubakuramo imyitero yabo, bategeka ko babakubita inkoni.+ 23  Bamaze kubakubita inkoni nyinshi,+ babajugunya mu nzu y’imbohe, bategeka umurinzi w’inzu y’imbohe kubarinda cyane.+ 24  Kubera ko yari ahawe iryo tegeko, abajugunya mu nzu y’imbohe y’imbere,+ kandi afungira ibirenge byabo mu mbago,+ arabikomeza. 25  Ariko ahagana mu gicuku,+ Pawulo na Silasi barasenga kandi baririmba indirimbo zo gusingiza Imana,+ ku buryo n’izindi mfungwa zabumvaga. 26  Nuko mu buryo butunguranye habaho umutingito ukomeye, ku buryo imfatiro z’inzu y’imbohe zanyeganyeze. Uretse n’ibyo kandi, imiryango yose yahise ikinguka, n’ingoyi za bose ziradohoka.+ 27  Umurinzi w’inzu y’imbohe yahise akanguka, maze abona inzugi zikinguye, akura inkota ye ashaka kwiyahura,+ kuko yatekerezaga ko imfungwa zatorotse.+ 28  Ariko Pawulo amuhamagara mu ijwi riranguruye ati “wikwigirira nabi+ kuko twese turi hano!” 29  Nuko asaba itara maze asimbukira mu nzu y’imbohe, yikubita+ imbere ya Pawulo na Silasi ahinda umushyitsi. 30  Arabasohora arababwira ati “ba nyakubahwa, ngomba gukora iki+ kugira ngo mbone agakiza?” 31  Baramubwira bati “izere Umwami Yesu, uzabona agakiza,+ wowe n’abo mu rugo rwawe.”+ 32  Nuko bamubwira ijambo rya Yehova, we n’abo mu rugo rwe bose.+ 33  Ako kanya muri iryo joro arabajyana aboza inguma, maze we n’abo mu rugo rwe bose bahita babatizwa+ badatindiganyije. 34  Hanyuma abajyana mu nzu ye abategurira ameza, yishimana cyane n’abo mu rugo rwe bose, kubera ko yari yizeye Imana. 35  Nuko bukeye abacamanza+ batuma abapolisi ngo bavuge bati “rekura abo bagabo.” 36  Nuko umurinzi w’inzu y’imbohe abwira Pawulo amagambo bamutumyeho, ati “abacamanza batumye abantu kugira ngo mwembi murekurwe. Nuko rero, musohoke mwigendere amahoro.” 37  Ariko Pawulo arababwira ati “badukubitiye mu ruhame tutatsinzwe n’urubanza kandi turi Abaroma,+ maze batujugunya mu nzu y’imbohe; none ngo barashaka kuturekura mu ibanga? Oya rwose! Ahubwo nibiyizire ubwabo badusohore.” 38  Nuko abapolisi babwira abacamanza ayo magambo. Abo bacamanza bagira ubwoba bumvise ko abo bagabo ari Abaroma.+ 39  Bituma baza kubinginga, bamaze kubasohora babasaba kuva muri uwo mugi bakagenda. 40  Ariko bavuye mu nzu y’imbohe bajya kwa Lidiya, babonye abavandimwe babatera inkunga+ hanyuma baragenda.

Ibisobanuro ahagana hasi