Ibyakozwe 15:1-41
15 Nuko abantu bamwe baza baturutse i Yudaya+ batangira kwigisha abavandimwe bati “nimudakebwa+ mukurikije umugenzo wa Mose,+ ntimushobora gukizwa.”
2 Ariko ibyo bituma Pawulo na Barinaba batavuga rumwe na bo, kandi bajya impaka nyinshi. Bemeza ko Pawulo na Barinaba n’abandi bo muri bo bajya i Yerusalemu ku ntumwa n’abasaza,+ kugira ngo babagishe inama kuri izo mpaka.
3 Nuko itorero rimaze guherekeza+ abo bagabo, bakomeza urugendo rwabo banyura i Foyinike n’i Samariya, babatekerereza mu buryo burambuye ukuntu abanyamahanga bahindukiriye Imana;+ kandi batumaga abavandimwe bose bagira ibyishimo byinshi.+
4 Bageze i Yerusalemu, itorero n’intumwa n’abasaza babakirana urugwiro,+ maze babatekerereza ibintu byinshi Imana yari yarakoze ibinyujije kuri bo.+
5 Ariko bamwe bo mu gatsiko k’idini ry’Abafarisayo bari barizeye bahaguruka ku ntebe zabo, baravuga bati “ni ngombwa ko bakebwa+ kandi bagategekwa kubahiriza amategeko ya Mose.”+
6 Nuko intumwa n’abasaza bateranira hamwe kugira ngo basuzume icyo kibazo.+
7 Bamaze kubijyaho impaka cyane,+ Petero arahaguruka arababwira ati “bagabo, bavandimwe, muzi neza ko uhereye mu minsi ya mbere Imana yantoranyije muri mwe, kugira ngo binyuze mu kanwa kanjye abanyamahanga bumve ijambo ry’ubutumwa bwiza kandi bizere.+
8 Imana imenya imitima+ yabihamije ibaha umwuka wera+ nk’uko natwe yawuduhaye.
9 Nta tandukaniro na rimwe yigeze ishyiraho hagati yacu na bo,+ ahubwo yejeje imitima yabo bitewe n’uko bizeye.+
10 None se ni iki gituma mugerageza Imana, mushyira ku ijosi ry’abigishwa umugogo+ ba sogokuruza ndetse natwe ubwacu tutashoboye guheka?+
11 Ahubwo twiringira ko tuzakizwa biturutse ku buntu butagereranywa+ bw’Umwami Yesu, nk’uko bimeze no kuri aba bantu na bo.”+
12 Abari aho bose babyumvise baraceceka, batega amatwi Barinaba na Pawulo mu gihe babatekererezaga ibimenyetso byinshi n’ibitangaza Imana yakoreye mu banyamahanga, ibibanyujijeho.+
13 Bamaze kuvuga, Yakobo aravuga ati “bagabo, bavandimwe, nimunyumve.+
14 Simeyoni*+ yadutekerereje mu buryo burambuye ukuntu ku ncuro ya mbere Imana yitaye ku banyamahanga, kugira ngo ibakuremo ubwoko bwitirirwa izina ryayo.+
15 Ibyo bihuje n’amagambo y’abahanuzi nk’uko byanditswe ngo
16 ‘hanyuma y’ibyo nzahindukira nubake ingando ya Dawidi yaguye; kandi nzongera nubake amatongo yayo, nongere nyihagarike,+
17 kugira ngo abantu basigaye bashake Yehova babishishikariye, bafatanyije n’abo mu mahanga yose bitirirwa izina ryanjye, ni ko Yehova avuga, we ukora ibyo bintu+
18 bizwi kuva kera cyane.’+
19 None rero, umwanzuro wanjye ni uwo kudahagarika umutima abanyamahanga bahindukiriye Imana.+
20 Ahubwo tubandikire ko birinda ibintu byahumanyijwe n’ibigirwamana,+ no gusambana,+ n’ibinizwe,+ n’amaraso.+
21 Uhereye mu bihe bya kera, hari ababwirizaga mu migi yose ibyanditswe na Mose, kuko buri sabato bisomerwa mu masinagogi mu ijwi riranguruye.”+
22 Hanyuma intumwa n’abasaza n’itorero ryose bashima kohereza muri Antiyokiya abagabo batoranyijwe bo muri bo ngo bajyane na Pawulo na Barinaba; abo ni Yuda witwaga Barisaba+ na Silasi, abagabo bafataga iya mbere mu bavandimwe.
23 Nuko bandikisha ukuboko kwabo bati
“Intumwa n’abasaza n’abavandimwe, turabandikiye mwebwe bavandimwe bo muri Antiyokiya+ n’i Siriya n’i Kilikiya+ mukomoka mu banyamahanga: turabatashya!
24 Twumvise ko hari bamwe bo muri twe bababwiye amagambo yabahagaritse imitima,+ bagerageza kubika ubugingo bwanyu, nubwo tutigeze tubibategeka.+
25 Twese hamwe twahurije ku mwanzuro umwe+ kandi dushima gutoranya abagabo tukababatumaho bari kumwe n’abo dukunda, ari bo Barinaba na Pawulo,+
26 abagabo bahaze amagara yabo ku bw’izina ry’Umwami wacu Yesu Kristo.+
27 None rero, tubatumyeho Yuda na Silasi,+ kugira ngo na bo bababwire ibi bintu mu magambo.+
28 Umwuka wera+ hamwe natwe ubwacu twashimye kutabongerera undi mutwaro,+ keretse ibi bintu bya ngombwa:
29 gukomeza kwirinda ibyatambiwe ibigirwamana,+ kwirinda amaraso+ n’ibinizwe+ no gusambana.+ Nimwirinda ibyo bintu+ mubyitondeye, muzamererwa neza. Mugire amahoro!”
30 Nuko abo bagabo bamaze gusezererwa ngo bagende, baramanuka bagera muri Antiyokiya, maze bakoranya imbaga y’abantu babashyikiriza urwo rwandiko.+
31 Bamaze kurusoma, bishimira iyo nkunga batewe.+
32 Hanyuma Yuda na Silasi, kubera ko na bo bari abahanuzi,+ baha abavandimwe disikuru nyinshi zo kubatera inkunga no kubakomeza.+
33 Nuko bahamaze igihe, abavandimwe barabareka bagenda amahoro,+ basubira ku bari barabatumye.
34 ——*
35 Ariko Pawulo na Barinaba baguma muri Antiyokiya+ bigisha kandi batangaza ubutumwa bwiza bw’ijambo rya Yehova,+ bari kumwe n’abandi benshi.
36 Hashize iminsi, Pawulo abwira Barinaba ati “ngwino dusubire gusura abavandimwe bo mu migi yose twabwirijemo ijambo rya Yehova, kugira ngo turebe uko bamerewe.”+
37 Barinaba we yari yiyemeje kujyana na Yohana witwaga Mariko.+
38 Ariko Pawulo we yabonaga bidakwiriye kujyana na we, kubera ko yari yarabataye i Pamfiliya,+ ntajyane na bo mu murimo.
39 Ibyo bituma barakaranya cyane ku buryo batandukanye, maze Barinaba+ ajyana na Mariko bafata ubwato bajya muri Shipure.+
40 Pawulo atoranya Silasi,+ maze abavandimwe bamaze kumuragiza ubuntu butagereranywa bwa Yehova,+ aragenda.
41 Nuko anyura muri Siriya n’i Kilikiya, agenda akomeza amatorero.+