Ibyakozwe 14:1-28

14  Nuko bageze muri Ikoniyo,+ bombi binjira mu isinagogi+ y’Abayahudi, bavuga amagambo yatumye imbaga y’abantu benshi b’Abayahudi n’Abagiriki+ bizera.  Ariko Abayahudi batizeye batuma abanyamahanga bivumbagatanya,+ baraboshya ngo bange abavandimwe.+  Nuko Pawulo na Barinaba bamara igihe kinini bavuga bashize amanga kuko Yehova yari yabahaye ubutware, agahamya ijambo ry’ubuntu bwe butagereranywa abaha gukoresha amaboko yabo ibimenyetso n’ibitangaza.+  Icyakora abantu bo muri uwo mugi bacikamo ibice, bamwe bajya ku ruhande rw’Abayahudi, ariko abandi bajya ku ruhande rw’intumwa.  Nuko igihe abanyamahanga hamwe n’Abayahudi n’abatware babo bageragezaga kubakorera ibikorwa by’urugomo ngo babandagaze kandi babatere amabuye,+  barabimenya bahungira+ mu migi ya Lukawoniya, Lusitira na Derube no mu gihugu kihakikije;  kandi aho hose bagendaga batangaza ubutumwa bwiza.+  Icyo gihe i Lusitira hari umugabo wari wicaye yaramugaye ibirenge, akaba yari yararemaye kuva akiva mu nda ya nyina,+ kandi ntiyari yarigeze agenda.  Uwo mugabo yari ateze amatwi ibyo Pawulo yavugaga, maze Pawulo aramwitegereza abona ko afite ukwizera+ kwatuma akira, 10  avuga mu ijwi riranguruye ati “haguruka ushinge ibirenge, uhagarare wemye.” Nuko arasimbuka atangira kugenda.+ 11  Abantu babonye ibyo Pawulo akoze barangurura amajwi yabo bavuga mu rurimi rw’i Lukawoniya bati “imana+ zahindutse nk’abantu zitumanukiramo!” 12  Nuko Barinaba bamwita Zewu, naho Pawulo bamwita Herume kuko ari we wafataga iya mbere mu kuvuga. 13  Hanyuma umutambyi wa Zewu, yari ifite urusengero imbere y’umugi, afata ibimasa n’amakamba y’indabyo abizana ku irembo, kuko yifuzaga kubatambira ibitambo+ afatanyije na rubanda. 14  Icyakora, intumwa Barinaba na Pawulo babyumvise bashishimura imyitero yabo basimbukira mu bantu, bararangurura 15  bati “bagabo, kuki mukora ibyo? Natwe turi abantu+ buntu nkamwe,+ kandi turababwira ubutumwa bwiza kugira ngo muve muri ibyo bintu bitagira umumaro+ muhindukirire Imana nzima,+ yo yaremye ijuru+ n’isi n’inyanja n’ibirimo byose. 16  Mu bihe byashize yemereye amahanga yose kugendera mu nzira yishakiye,+ 17  nubwo mu by’ukuri itasigariye aho idafite ikiyihamya kuko yabagiriraga neza,+ ikabavubira imvura+ yo mu ijuru, ikabaha ibihe by’imyaka birumbuka n’ibyokurya byinshi, kandi ikuzuza imitima yanyu umunezero.”+ 18  Icyakora igihe bavugaga ibyo, bashoboye kubuza abantu kubatambira ibitambo, ariko bibagoye cyane. 19  Ariko haza Abayahudi baturutse muri Antiyokiya no muri Ikoniyo, boshya rubanda+ batera Pawulo amabuye, baramukurubana bamujyana inyuma y’umugi bibwira ko yapfuye.+ 20  Ariko abigishwa bamukikije, arahaguruka yinjira mu mugi. Bukeye bwaho avayo ari kumwe na Barinaba, ajya i Derube.+ 21  Nuko bamaze gutangaza ubutumwa bwiza muri uwo mugi no guhindura abantu batari bake abigishwa,+ basubira i Lusitira no muri Ikoniyo no muri Antiyokiya, 22  bakomeza abigishwa,+ babatera inkunga yo kuguma mu kwizera, bavuga bati “tugomba kwinjira mu bwami bw’Imana tunyuze mu mibabaro myinshi.”+ 23  Nanone, babashyiriraho abasaza+ muri buri torero kandi barasenga biyiriza ubusa,+ babaragiza Yehova+ uwo bizeye. 24  Hanyuma banyura i Pisidiya bagera i Pamfiliya,+ 25  bamaze kuvuga ijambo i Peruga baramanuka bajya muri Ataliya. 26  Barahava, maze bafata ubwato bajya muri Antiyokiya,+ ari na ho bari bararagirijwe ubuntu bw’Imana butagereranywa kugira ngo bajye gukora uwo murimo bari bamaze gusohoza mu buryo bwuzuye.+ 27  Bagezeyo, bateranyiriza hamwe itorero, maze babatekerereza+ ibintu byinshi Imana yari yarakoze ibibanyujijeho, n’ukuntu yari yarugururiye abanyamahanga irembo ryo kwizera.+ 28  Nuko bamarana n’abigishwa igihe kitari gito.

Ibisobanuro ahagana hasi