Ibyakozwe 13:1-52
13 Mu itorero ryo muri Antiyokiya harimo abahanuzi+ n’abigisha, ari bo Barinaba na Simeyoni witwaga Nigeru, na Lukiyosi+ w’i Kurene, na Manayeni wiganye na Herode umuyobozi w’intara, na Sawuli.
2 Mu gihe bakoreraga+ Yehova kandi biyiriza ubusa, umwuka wera waravuze uti “mu bantu bose, muntoranyirize Barinaba na Sawuli+ kugira ngo bankorere umurimo nabahamagariye.”
3 Hanyuma biyiriza ubusa, barasenga maze babarambikaho ibiganza,+ barangije barabareka baragenda.
4 Nuko abo bantu batumwe n’umwuka wera baramanuka bajya i Selukiya, bavuyeyo bafata ubwato bajya muri Shipure.
5 Bageze i Salamina batangira gutangaza ijambo ry’Imana mu masinagogi y’Abayahudi; Yohana+ na we yari kumwe na bo, abafasha.
6 Bamaze kwambukiranya ikirwa cyose bakagera i Pafo, bahura n’Umuyahudi witwaga Bariyesu, akaba yari umupfumu n’umuhanuzi w’ibinyoma.+
7 Yari kumwe n’umutware Serugiyo Pawulo, wari umugabo w’umunyabwenge. Uwo mutware ahamagara Barinaba na Sawuli ngo baze aho ari; mu by’ukuri, uwo mugabo yifuzaga cyane kumva ijambo ry’Imana.
8 Ariko Eluma w’umupfumu (uko ni ko izina rye risobanura) atangira kubarwanya,+ ashaka kuyobya uwo mutware ngo atizera.
9 Sawuli, ari na we witwa Pawulo, yuzura umwuka wera maze amureba amutumbiriye,
10 aravuga ati “wa muntu we wuzuye uburiganya n’ububi bw’uburyo bwose, wa mwana wa Satani+ we, wa mwanzi w’ibyo gukiranuka byose we, ntuzareka kugoreka inzira zigororotse za Yehova?
11 Dore ubu ukuboko kwa Yehova kurakurwanya, kandi uzaba impumyi umare igihe utabona umucyo w’izuba.” Ako kanya igihu n’umwijima bimugwaho, nuko azenguruka hirya no hino ashaka abantu bamurandata.+
12 Hanyuma uwo mutware+ abonye ibibaye arizera, kuko yari atangajwe n’inyigisho za Yehova.
13 Icyo gihe ba bagabo bombi na Pawulo batsukira i Pafo, bagera i Peruga ho muri Pamfiliya.+ Ariko Yohana+ abasiga aho, yisubirira+ i Yerusalemu.
14 Icyakora bo barakomeza, bava i Peruga bagera muri Antiyokiya ho muri Pisidiya, binjira mu isinagogi+ ku munsi w’isabato, maze baricara.
15 Amategeko n’ibyanditswe n’abahanuzi bimaze gusomerwa mu ruhame,+ abatware+ b’isinagogi babatumaho bati “bagabo, bavandimwe, niba hari ijambo ryo gutera inkunga mwabwira abantu, nimurivuge.”
16 Nuko Pawulo arahaguruka arabamama,+ aravuga ati
“Bagabo, Bisirayeli namwe bandi mutinya Imana, nimwumve.+
17 Imana y’ubu bwoko bwa Isirayeli yatoranyije ba sogokuruza, ibashyira hejuru igihe bari abasuhuke mu gihugu cya Egiputa, kandi ibakuzayo ukuboko kubanguye.+
18 Yihanganiye imyifatire yabo mu gihe cy’imyaka mirongo ine+ bamaze mu butayu.
19 Imaze kurimbura amahanga arindwi yo mu gihugu cy’i Kanani, ikibagabanya ikoresheje ubufindo.+
20 Ibyo byose byabaye mu gihe cy’imyaka igera kuri magana ane na mirongo itanu.
“Nyuma y’ibyo, yabahaye abacamanza kugeza ku muhanuzi Samweli.+
21 Ariko uhereye icyo gihe bisabira umwami,+ maze Imana ibaha Sawuli mwene Kishi, wo mu muryango wa Benyamini,+ abategeka imyaka mirongo ine.
22 Imaze kumuvanaho,+ ibahagurukiriza Dawidi ngo abe umwami,+ uwo yahamije iti ‘nabonye Dawidi mwene Yesayi,+ umuntu uhuje n’uko umutima wanjye ushaka;+ ni we uzakora ibyo nshaka byose.’+
23 Nk’uko Imana yari yarabisezeranyije, mu rubyaro+ rw’uwo muntu yahagurukijemo umukiza wa Isirayeli,+ ari we Yesu,
24 nyuma y’uko Yohana+ wari warabanjirije kuza k’Uwo,+ abwiririje mu ruhame Abisirayeli bose iby’umubatizo wo kugaragaza ko bihannye.
25 Ariko mu gihe Yohana yari hafi kurangiza umurimo we, yaravuze ati ‘mutekereza ko ndi nde? Si ndi we. Ahubwo dore uza nyuma yanjye, sinkwiriye no gupfundura udushumi tw’inkweto zo mu birenge bye.’+
26 “Bagabo, bavandimwe, mwebwe rubyaro rwa Aburahamu hamwe n’abandi bo muri mwe batinya Imana, ni twe twohererejwe ubutumwa bw’aka gakiza.+
27 Ariko abaturage b’i Yerusalemu n’abatware babo ntibamumenye,+ ahubwo igihe bacaga urubanza, bashohoje ibyavuzwe n’abahanuzi,+ ari byo bisomwa buri Sabato mu ijwi riranguruye,
28 kandi nubwo batamubonyeho impamvu yamwicisha,+ basabye Pilato ko yicwa.+
29 Nuko bamaze gusohoza ibintu byose byanditswe kuri we,+ bamumanura ku giti,+ bamushyira mu mva.+
30 Ariko Imana imuzura mu bapfuye,+
31 amara iminsi myinshi abonwa n’abari barazanye na we i Yerusalemu baturutse i Galilaya, none ubu bakaba ari abagabo bo guhamya ibye imbere y’abantu.+
32 “None rero, turababwira ubutumwa bwiza bw’isezerano ryahawe ba sogokuruza,+
33 iryo Imana yadusohoreje twebwe abana babo ubwo yazuraga Yesu,+ nk’uko byanditswe muri zaburi ya kabiri ngo ‘uri umwana wanjye, uyu munsi nabaye So.’+
34 Kuba yaramuzuye mu bapfuye kugira ngo atazongera kubora ukundi, yabivuze muri aya magambo ngo ‘nzabagaragariza ineza yuje urukundo idahemuka nasezeranyije Dawidi.’+
35 Ni na yo mpamvu yavuze mu yindi zaburi iti ‘ntuzemera ko indahemuka yawe ibona kubora.’+
36 Dawidi+ we yakoze ibyo Imana ishaka mu bantu bo mu gihe cye, asinziririra mu rupfu, ahambwa hamwe na ba sekuruza kandi arabora.+
37 Ariko uwo Imana yahagurukije we, ntiyigeze abona kubora.+
38 “Nuko rero bavandimwe, mumenye ko mutangarizwa imbabazi z’ibyaha binyuze kuri Uwo,+
39 kandi ko mu bintu byose mutashoboraga kubarwaho ko muri abere binyuze ku Mategeko ya Mose,+ uwizera wese abarwaho ko ari umwere binyuze kuri Uwo.+
40 None rero, muramenye ibyavuzwe n’abahanuzi bitabasohoreraho, ngo
41 ‘nimubyitegereze, mwa banyagasuzuguro mwe, bibatangaze kandi muzimire, kuko muri iyi minsi yanyu ngiye gukora umurimo mutazemera na gato, kabone niyo umuntu yawubasobanurira mu buryo burambuye.’”+
42 Nuko basohotse, abantu batangira kubinginga ngo ibyo bintu bazongere kubibabwira ku isabato ikurikira.+
43 Nuko abari mu iteraniro ryo mu isinagogi bamaze gutandukana, Abayahudi benshi n’abanyamahanga bari barahindukiriye idini ry’Abayahudi basengaga Imana, bakurikira Pawulo na Barinaba,+ na bo babatera inkunga+ yo gukomeza kugendera mu buntu butagereranywa bw’Imana.+
44 Ku isabato ikurikira, abatuye umugi hafi ya bose bateranira hamwe kugira ngo bumve ijambo rya Yehova.+
45 Abayahudi babonye iyo mbaga y’abantu bose buzura ishyari,+ batangira kuvuga amagambo yo gutuka Imana, bavuguruza ibyo Pawulo yavugaga.+
46 Nuko Pawulo na Barinaba bavugana ubushizi bw’amanga bati “byari ngombwa ko ari mwe mubanza kubwirwa ijambo ry’Imana.+ Ariko kuko muryanze+ kandi ntimubone ko mukwiriye ubuzima bw’iteka, dore twigiriye mu banyamahanga.+
47 Koko rero, Yehova yaduhaye itegeko agira ati ‘nagushyiriyeho kuba umucyo w’amahanga,+ kugira ngo ube agakiza kugeza ku mpera y’isi.’”+
48 Nuko abanyamahanga babyumvise, batangira kwishima no guhimbaza ijambo rya Yehova,+ maze abari biteguye kwemera ukuri kuyobora ku buzima bw’iteka bose barizera.+
49 Byongeye kandi, ijambo rya Yehova ryakomeje kugezwa mu gihugu hose.+
50 Ariko Abayahudi+ boshya abagore b’abanyacyubahiro basengaga Imana, n’abagabo b’ibikomerezwa bo muri uwo mugi, batangira gutoteza+ Pawulo na Barinaba kandi babirukana mu karere k’iwabo.
51 Na bo babakunkumurira umukungugu wo mu birenge+ byabo maze bigira muri Ikoniyo.
52 Kandi abigishwa bakomezaga kuzura ibyishimo+ n’umwuka wera.