Ibyakozwe 12:1-25

12  Muri icyo gihe, umwami Herode atangira gutoteza+ bamwe mu bagize itorero.  Yica Yakobo umuvandimwe wa Yohana,+ amwicishije inkota.+  Abonye ko bishimishije Abayahudi,+ afata na Petero. (Icyo gihe hari mu minsi mikuru y’imigati idasembuwe.)+  Aramufata amushyira mu nzu y’imbohe,+ amushinga amatsinda ane y’abasirikare bane bane ngo bajye bakuranwa kumurinda, kuko yateganyaga kuzamuzana imbere y’abantu pasika+ irangiye.  Nuko Petero arindirwa mu nzu y’imbohe, ariko itorero ryakomezaga gusenga+ rishyizeho umwete, rimusabira ku Mana.  Igihe Herode yendaga kumuzana imbere y’abantu, muri iryo joro Petero yari asinziriye aboheshejwe iminyururu ibiri ari hagati y’abasirikare babiri, n’abarinzi bari imbere y’urugi barinze inzu y’imbohe.  Ariko umumarayika wa Yehova ahagarara+ aho, maze umucyo umurika mu kumba Petero yari afungiyemo. Nuko akomanga Petero mu rubavu aramubyutsa,+ aramubwira ati “byuka vuba!” Iminyururu yari ku maboko ye ihita ivaho, iragwa.+  Uwo mumarayika+ aramubwira ati “kenyera kandi wambare inkweto zawe.” Nuko abigenza atyo. Hanyuma aramubwira ati “ambara umwitero+ wawe kandi ukomeze unkurikire.”  Nuko arasohoka akomeza kumukurikira, ariko ntiyamenya ko ibyo umumarayika yakoraga byari ukuri. Ahubwo yibwiraga ko yarimo abonekerwa.+ 10  Banyura ku barinzi ba mbere n’aba kabiri, bagera ku rugi rw’icyuma rwo ku irembo ryerekeza mu mugi, maze urwo rugi rurikingura nta wurukozeho,+ baratambuka. Bamaze gusohoka bamanuka mu muhanda umwe, ako kanya uwo mumarayika atandukana na we. 11  Nuko Petero agaruye ubwenge aravuga ati “ubu noneho menye ko Yehova yohereje umumarayika we,+ akankiza+ amaboko ya Herode n’ibyo Abayahudi bose bari bategereje.” 12  Amaze kubitekerezaho, ajya kwa Mariya nyina wa Yohana wahimbwe Mariko,+ aho abantu benshi bari bateraniye basenga. 13  Akomanze ku rugi rwo ku irembo, umuja witwaga Rode ajya kureba ukomanze, 14  maze amenye ijwi rya Petero, ibyishimo bimubuza gukingura, ahubwo yirukankira mu nzu, ababwira ko Petero ahagaze ku irembo. 15  Baramubwira bati “wasaze!” Ariko akomeza kwemeza akomeje ko ari byo. Batangira kuvuga bati “ni umumarayika we.”+ 16  Petero aguma aho akomeza gukomanga. Bakinguye baramubona, maze baratangara. 17  Ariko arabamama+ ngo baceceke, hanyuma abatekerereza mu buryo burambuye ukuntu Yehova yamukuye mu nzu y’imbohe, hanyuma aravuga ati “ibi mubibwire Yakobo+ n’abavandimwe.” Nuko arahava ajya ahandi hantu. 18  Bukeye+ haba impagarara nyinshi mu basirikare, bibaza mu by’ukuri uko byari byagendekeye Petero. 19  Herode+ amushakisha abyitondeye maze amubuze ahata abarinzi ibibazo, ategeka ko bajya guhanwa.+ Nuko aramanuka ava i Yudaya ajya i Kayisariya amarayo iminsi. 20  Muri icyo gihe Herode yashakaga kurwana n’abantu b’i Tiro n’i Sidoni. Nuko bahuza inama baramusanga, maze bamaze kwemeza Bulasito wari ushinzwe icyumba umwami yararagamo, bamusaba amahoro, kubera ko igihugu cyabo cyavanaga ibiribwa+ mu gihugu cy’umwami. 21  Ku munsi wagenwe, Herode yambara imyambaro ye y’ubwami, yicara ku ntebe y’imanza atangira kuganirira rubanda. 22  Abari bateranye bararangurura bati “noneho ni ijwi ry’imana, si iry’umuntu!”+ 23  Ako kanya umumarayika wa Yehova aramukubita,+ kuko atari yahaye Imana icyubahiro.+ Nuko atangira kugwa inyo maze arapfa. 24  Ariko ijambo+ rya Yehova rikomeza kwamamara no gusakara hose.+ 25  Barinaba+ na Sawuli barangije gutanga imfashanyo+ i Yerusalemu baragaruka, bazana na Yohana+ wahimbwe Mariko.

Ibisobanuro ahagana hasi