Ibyakozwe 11:1-30

11  Nuko intumwa n’abavandimwe b’i Yudaya bumva ko abanyamahanga+ na bo bakiriye ijambo ry’Imana.  Petero ageze i Yerusalemu, abari bashyigikiye ibyo gukebwa+ batangira kumugisha impaka,  bavuga ko yinjiye mu nzu y’abantu batakebwe agasangira na bo.  Petero abyumvise abibasobanurira mu magambo arambuye, ati  “Nari mu mugi wa Yopa nsenga, maze nsa n’urota, mbona mu iyerekwa ikintu kimanuka kimeze nk’umwenda mwiza munini umanurwa uturutse mu ijuru, ufashwe ku mpembe zawo enye, kiraza kigera aho ndi.  Ndacyitegereza mbona kirimo ibigenza amaguru ane byo ku isi n’inyamaswa n’ibikururuka n’inyoni zo mu kirere.+  Nanone, numva ijwi rimbwira riti ‘Petero, haguruka ubage urye!’+  Ariko ndavuga nti ‘oya rwose Mwami, kuko nta kintu cyanduye cyangwa gihumanye cyigeze cyinjira mu kanwa kanjye.’+  Iryo jwi riturutse mu ijuru rinsubiza ubwa kabiri riti ‘ibintu Imana yejeje reka kubyita ibyanduye.’+ 10  Iryo jwi ryongera kumbwira ubwa gatatu, maze byose bisubizwa mu ijuru.+ 11  Nuko muri uwo mwanya abagabo batatu baba bageze imbere y’inzu twari turimo; bari baturutse i Kayisariya bantumweho.+ 12  Umwuka+ urambwira ngo njyane na bo ntashidikanya na busa. Ariko aba bavandimwe batandatu na bo bajyana nanjye, twinjira mu nzu y’uwo muntu.+ 13  “Adutekerereza ukuntu yabonye umumarayika ahagaze mu nzu ye, akamubwira ati ‘tuma abantu i Yopa bahamagare Simoni wahimbwe Petero,+ 14  azakubwira ibintu bizatuma wowe n’abo mu rugo rwawe mukizwa.’+ 15  Ariko ntangiye kuvuga, umwuka wera ubamanukiraho nk’uko natwe watumanukiyeho bigitangira.+ 16  Ibyo byahise binyibutsa amagambo y’Umwami, ukuntu yajyaga avuga ati ‘Yohana yabatirishaga amazi,+ ariko mwe muzabatirishwa umwuka wera.’+ 17  None se niba Imana yarabahaye impano nk’iyo yaduhaye natwe, twebwe abizeye Umwami Yesu Kristo,+ nari muntu ki wo kubuza Imana gukora ibyo ishaka?”+ 18  Nuko babyumvise baremera,+ maze basingiza Imana+ bati “ubwo rero, abanyamahanga na bo Imana yabahaye uburyo bwo kwihana kugira ngo babone ubuzima.”+ 19  Nuko abatatanye+ bitewe n’amakuba yabayeho nyuma y’urupfu rwa Sitefano baragenda, bagera i Foyinike+ no muri Shipure+ no muri Antiyokiya, ariko nta wundi babwiraga ubutumwa uretse Abayahudi bonyine.+ 20  Icyakora, muri bo hari abagabo bo muri Shipure n’ab’i Kurene baje muri Antiyokiya, bavugana n’abantu bavugaga ikigiriki,+ babatangariza ubutumwa bwiza bw’Umwami Yesu.+ 21  Byongeye kandi, ukuboko kwa Yehova+ kwari kumwe na bo, kandi hari abantu benshi bizeye maze bahindukirira Umwami.+ 22  Inkuru y’ibyabo igera mu matwi y’abo mu itorero ry’i Yerusalemu, nuko batuma Barinaba+ muri Antiyokiya. 23  Igihe yageragayo maze akabona ubuntu butagereranywa+ bw’Imana, yaranezerewe+ abatera inkunga bose ngo bakomeze kugendera mu Mwami babyiyemeje mu mutima.+ 24  Yari umuntu mwiza, wuzuye umwuka wera no kwizera. Nuko abantu benshi bizera Umwami.+ 25  Hanyuma ajya i Taruso+ gushakisha Sawuli,+ 26  amubonye amujyana muri Antiyokiya. Bamarayo umwaka wose bateranira hamwe na bo mu itorero, bigisha abantu benshi, kandi muri Antiyokiya ni ho abigishwa bitiwe Abakristo+ bwa mbere, biturutse ku Mana. 27  Muri iyo minsi, abahanuzi+ baturuka i Yerusalemu bagera muri Antiyokiya. 28  Umwe muri bo witwaga Agabo,+ arahaguruka abwirijwe n’umwuka, abereka ko inzara ikomeye yari igiye gutera mu isi yose ituwe;+ kandi koko ni yo yateye mu gihe cya Kalawudiyo. 29  Nuko abigishwa, bakurikije icyo buri wese yashoboraga kubona,+ biyemeza gufata ingamba zo koherereza imfashanyo+ abavandimwe bari batuye i Yudaya. 30  Babigenza batyo, bazoherereza abasaza, zijyanwa na Barinaba na Sawuli.+

Ibisobanuro ahagana hasi