Ibyakozwe 10:1-48
10 I Kayisariya hariyo umugabo witwaga Koruneliyo, akaba yari umutware utwara umutwe w’abasirikare+ witwaga ingabo z’u Butaliyani.+
2 Yari umuntu wubaha+ Imana kandi akayitinya+ we n’abo mu rugo rwe bose, kandi yafashishaga abantu ibintu byinshi,+ agahora asenga Imana ayinginga.+
3 Umunsi ugeze nko ku isaha ya cyenda,+ abona mu iyerekwa+ umumarayika+ w’Imana aje aho ari agaragara neza, aramubwira ati “Koruneliyo!”
4 Koruneliyo aramwitegereza maze agira ubwoba, aravuga ati “ni iki Mwami?” Uwo mumarayika aramubwira ati “amasengesho yawe+ n’ibintu wagiye ufashisha abantu byarazamutse biba urwibutso imbere y’Imana.+
5 None tuma abantu i Yopa, bahamagare umuntu witwa Simoni wahimbwe Petero.
6 Uwo mugabo acumbikiwe na Simoni w’umukannyi, ufite inzu ku nyanja.”+
7 Umumarayika wabimubwiye akimara kugenda, Koruneliyo ahamagara abagaragu be babiri babaga mu rugo, n’umusirikare wubahaga Imana wo mu bahoraga iruhande rwe bamukorera,+
8 abatekerereza ibyo bintu byose, arangije abatuma i Yopa.+
9 Bukeye bwaho, mu gihe bari ku rugendo bageze hafi y’umugi, Petero ajya hejuru y’inzu+ gusenga;+ hari nko ku isaha ya gatandatu.
10 Ariko arasonza cyane ashaka kurya. Bakibitegura, asa n’urota+
11 maze abona ijuru rikingutse,+ kandi abona ikintu kimanuka kimeze nk’umwenda mwiza munini umanurirwa ku isi ufashwe ku mpembe zawo enye.
12 Cyarimo amoko yose y’ibigenza amaguru ane n’ibikururuka byo ku isi n’inyoni zo mu kirere.+
13 Nuko haza ijwi riramubwira riti “Petero, haguruka ubage urye!”+
14 Ariko Petero aravuga ati “oya rwose Mwami, kuko ntigeze ndya ikintu cyanduye kandi gihumanye.”+
15 Nuko iryo jwi ryongera kumubwira ubwa kabiri riti “ibintu Imana yejeje reka kubyita ibyanduye.”+
16 Iryo jwi ryongera kumubwira ubwa gatatu, maze icyo kintu gihita gisubizwa mu ijuru.+
17 Mu gihe Petero yari akiri mu rujijo rukomeye yibaza muri we icyo iryo yerekwa yari amaze kubona ryaba risobanura, ba bantu bari boherejwe na Koruneliyo bari babaririje aho inzu ya Simoni iri, kandi bari bahagaze aho ku irembo.+
18 Barahamagara, babaza niba Simoni wahimbwe Petero acumbikiwe aho ngaho.
19 Mu gihe Petero yari agitekereza ku byo yari yabonye mu iyerekwa, umwuka+ uramubwira uti “dore hari abagabo batatu bagushaka.
20 None haguruka umanuke ujyane na bo udashidikanya rwose, kubera ko ari jye wabohereje.”+
21 Nuko Petero aramanuka asanga abo bagabo, arababwira ati “dore uwo mushaka, ni jye. Kuki muri hano?”
22 Baravuga bati “Koruneliyo, umutware utwara umutwe w’abasirikare, umuntu ukiranuka kandi utinya Imana,+ uvugwa neza+ n’ishyanga ryose ry’Abayahudi, yahawe amabwiriza y’Imana binyuze ku mumarayika wera, ngo agutumeho uze mu rugo rwe, yumve ibyo uvuga.”
23 Nuko abinjiza mu nzu arabacumbikira.
Bukeye bwaho, arahaguruka ajyana na bo, kandi bamwe mu bavandimwe b’i Yopa bajyana na we.
24 Ku munsi ukurikiyeho agera i Kayisariya. Birumvikana nyine ko Koruneliyo yari abategereje kandi yari yararitse bene wabo n’incuti ze z’inkoramutima.
25 Nuko Petero yinjiye, Koruneliyo aramusanganira, yikubita ku birenge bye aramuramya.
26 Ariko Petero aramuhagurutsa aramubwira ati “haguruka; nanjye ndi umuntu.”+
27 Nuko bagenda baganira maze yinjira mu nzu, ahasanga abantu benshi bateranye.
28 Arababwira ati “muzi neza ko amategeko atemerera Umuyahudi kwifatanya n’umuntu w’ubundi bwoko cyangwa kumwegera.+ Ariko Imana yanyeretse ko nta muntu ngomba kwita uwanduye cyangwa uhumanye.+
29 Ni yo mpamvu igihe mwantumagaho nahise nza ntajijinganyije rwose. None rero, ndashaka kumenya impamvu mwantumyeho.”
30 Nuko Koruneliyo aravuga ati “mu minsi ine ishize uhereye kuri iyi saha, nari mu nzu yanjye nsenga, hari ku isaha ya cyenda,+ maze ngiye kubona mbona umugabo wambaye imyenda irabagirana+ ahagaze imbere yanjye,
31 arambwira ati ‘Koruneliyo, amasengesho yawe yakiriwe neza, n’ibintu wagiye ufashisha abantu byibutswe imbere y’Imana.+
32 Nuko rero, tuma abantu i Yopa bahamagare Simoni wahimbwe Petero.+ Uwo muntu acumbikiwe mu nzu ya Simoni w’umukannyi, iri ku nyanja.’+
33 Ni ko guhita ngutumaho kandi wagize neza kuza. None ubu twese turi hano imbere y’Imana kugira ngo twumve ibyo Yehova yagutegetse kuvuga.”+
34 Nuko Petero aravuga ati “ubu menye ntashidikanya ko Imana itarobanura ku butoni,+
35 ahubwo muri buri gihugu umuntu uyitinya kandi agakora ibyo gukiranuka ni we yemera.+
36 Yohereje ijambo+ ryayo ku Bisirayeli kugira ngo ibabwire ubutumwa bwiza bw’amahoro+ binyuze kuri Yesu Kristo: uwo ni we Mwami w’abantu bose.+
37 Muzi inkuru yavuzwe muri Yudaya hose uhereye i Galilaya, nyuma y’umubatizo Yohana yabwirizaga.+
38 Ni inkuru yavugaga ibya Yesu wakomokaga i Nazareti, ukuntu Imana yamusutseho umwuka wera+ n’imbaraga, hanyuma akagenda mu gihugu hose akora ibyiza kandi akiza abakandamizwaga na Satani*+ bose, kubera ko Imana yari kumwe na we.+
39 Kandi turi abahamya b’ibintu byose yakoreye mu gihugu cy’Abayahudi n’i Yerusalemu. Ariko nanone bamwishe bamumanitse ku giti.+
40 Uwo Imana yamuzuye ku munsi wa gatatu kandi imuha kwigaragaza,+
41 atari ku bantu bose, ahubwo yigaragariza abahamya Imana yashyizeho mbere y’igihe,+ ari bo twe abasangiye na we+ ibyokurya n’ibyokunywa, amaze kuzuka mu bapfuye.
42 Nanone yadutegetse kubwiriza+ abantu no guhamya mu buryo bunonosoye, ko Uwo ari we Imana yategetse ko aba umucamanza w’abazima n’abapfuye.+
43 Abahanuzi bose ni we bahamya,+ bavuga ko umwizera wese ababarirwa ibyaha mu izina rye.”+
44 Mu gihe Petero yari akivuga ibyo, umwuka wera umanukira ku bari bateze amatwi ayo magambo bose.+
45 Abizerwa bari bazanye na Petero, bakaba bari abo mu bakebwe, baratangara kubera ko impano y’umwuka wera yari isutswe no ku banyamahanga,+
46 kuko bumvise bavuga izindi ndimi kandi basingiza Imana.+ Nuko Petero aravuga ati
47 “ese hari uwakwimana amazi kugira ngo aba bahawe umwuka wera nk’uko natwe twawuhawe batabatizwa?”+
48 Ni ko kubategeka ngo babatizwe mu izina rya Yesu Kristo.+ Hanyuma bamusaba kugumana na bo iminsi runaka.