Ibyakozwe 1:1-26

1  Tewofili we,+ mu nkuru ya mbere, nanditse ibintu byose Yesu yatangiye gukora no kwigisha,+  kugeza ku munsi yazamuriwe+ amaze gutanga amategeko binyuze ku mwuka wera, akayaha intumwa yatoranyije.+  Nanone akoresheje ibimenyetso byinshi bidashidikanywaho, yiyeretse izo ntumwa ari muzima nyuma y’aho amariye kubabazwa,+ zimubona mu gihe cy’iminsi mirongo ine, kandi azibwira ibyerekeye ubwami bw’Imana.+  Igihe yari kumwe na zo yarazitegetse ati “ntimuve i Yerusalemu,+ ahubwo mukomeze mutegereze icyo Data yasezeranyije,+ ari cyo mwanyumvanye.  Yohana yabatirishaga amazi, ariko mwe nyuma y’iminsi mike muzabatirishwa umwuka wera.”+  Nuko igihe zari ziteraniye hamwe ziramubaza ziti “Mwami, ese muri iki gihe ni bwo ugiye gusubiza Isirayeli ubwami?”+  Arazibwira ati “si ibyanyu kumenya ibihe cyangwa ibihe byagenwe;+ ibyo Data yabigize umwihariko we.+  Ariko muzahabwa imbaraga+ umwuka wera nubazaho, kandi muzambera abahamya+ i Yerusalemu+ n’i Yudaya n’i Samariya+ no kugera mu turere twa kure cyane tw’isi.”+  Nuko amaze kuvuga ibyo, azamurwa+ zireba, maze igicu kiramukingiriza ntizongera kumubona.+ 10  Nuko zikiraramye zireba mu ijuru ubwo yagendaga,+ zibona abagabo babiri bambaye imyenda yera+ bahagaze iruhande rwazo, 11  baravuga bati “bagabo b’i Galilaya, kuki muhagaze mureba mu ijuru? Uyu Yesu ubakuwemo akazamurwa mu ijuru, azaza mu buryo nk’ubwo,+ nk’uko mumubonye ajya mu ijuru.” 12  Hanyuma zisubira+ i Yerusalemu zivuye ku musozi witwa umusozi w’Imyelayo uri hafi y’i Yerusalemu, ahareshyaga n’urugendo rwo ku munsi w’isabato.*+ 13  Zigezeyo, zirazamuka zijya mu cyumba cyo hejuru+ aho zabaga. Abo ni Petero na Yohana na Yakobo na Andereya, Filipo na Tomasi na Barutolomayo na Matayo, Yakobo mwene Alufayo na Simoni w’umunyamwete na Yuda mwene Yakobo.+ 14  Abo bose bakomezaga gusenga+ bahuje umutima, bari kumwe n’abagore+ bamwe na bamwe hamwe n’abavandimwe ba Yesu, na nyina Mariya.+ 15  Nuko muri iyo minsi Petero arahaguruka, ahagarara hagati y’abavandimwe (bose hamwe bari abantu nk’ijana na makumyabiri) maze aravuga ati 16  “bagabo, bavandimwe, byari ngombwa ko ibyanditswe bisohora,+ ibyo umwuka wera+ wavugiye mbere y’igihe mu kanwa ka Dawidi ku byerekeye Yuda+ wayoboye abafashe Yesu,+ 17  kuko yabarirwaga muri twe,+ kandi akaba yari yarahawe umugabane muri uyu murimo.+ 18  (Uwo muntu yaguze+ isambu, ayiguze ibihembo byo gukiranirwa,+ maze agwa abanje umutwe+ araturika, amara ye yose yisesa hanze. 19  Ibyo byamenyekanye mu baturage bose b’i Yerusalemu, bituma uwo murima bawita Akeludama mu rurimi rwabo, bisobanura Isambu y’Amaraso.) 20  Byanditswe mu gitabo cya Zaburi ngo ‘icumbi rye rihinduke itongo, kandi he kugira uribamo,’+ kandi ngo ‘inshingano ye y’ubugenzuzi ifatwe n’undi.’+ 21  Ni ngombwa rero ko mu bagabo bateraniraga hamwe natwe igihe cyose Umwami Yesu yakoreraga umurimo muri twe,+ 22  uhereye igihe yabatirijwe na Yohana+ kugeza ku munsi yatuviriyemo+ akazamurwa mu ijuru, umwe muri abo bagabo agomba kuba ari umuhamya wabonye izuka rye hamwe natwe.”+ 23  Nuko bazana babiri,Yozefu witwaga Barisaba, wahimbwe Yusito, na Matiyasi. 24  Barasenga bati “Yehova, wowe uzi imitima y’abantu bose,+ twereke uwo watoranyije muri aba bagabo babiri, 25  kugira ngo afate umwanya muri uyu murimo n’inshingano yo kuba intumwa,+ ibyo Yuda yataye akajya ahe.” 26  Nuko babakoreraho ubufindo,+ bufata Matiyasi; abaranwa n’izindi ntumwa cumi n’imwe.+

Ibisobanuro ahagana hasi