Ibyahishuwe 9:1-21
9 Umumarayika wa gatanu avuza impanda ye.+ Nuko mbona inyenyeri+ yari yarahanutse mu ijuru ikagwa ku isi, maze ihabwa urufunguzo+ rw’ikuzimu.+
2 Ikingura umwobo w’ikuzimu maze hazamukamo umwotsi+ umeze nk’uw’itanura rinini.+ Izuba n’ikirere birijima+ bitewe n’umwotsi wavaga muri uwo mwobo.
3 Muri uwo mwotsi havamo inzige+ zikwira ku isi, kandi zihabwa ububasha nk’ubwo sikorupiyo+ zo ku isi zifite.
4 Zibwirwa kutagira icyo zitwara ibimera byo ku isi n’ibyatsi bibisi byose cyangwa ibiti, ahubwo zikibasira gusa abantu badafite ikimenyetso cy’Imana mu ruhanga rwabo.+
5 Izo nzige zihabwa kutabica, ahubwo bakamara amezi atanu bababazwa,+ kandi ububabare zabateje bwari bumeze nk’ubwa sikorupiyo+ iyo iriye umuntu.
6 Muri iyo minsi, abantu bazashaka urupfu+ ariko ntibazarubona. Bazifuza gupfa ariko urupfu ruzabahunga.
7 Izo nzige zasaga n’amafarashi+ yiteguye kurwana, kandi ku mitwe yazo zari zifite ibyasaga n’amakamba ameze nka zahabu, mu maso hazo hasaga nk’ah’abantu,+
8 ariko zari zifite umusatsi umeze nk’uw’abagore.+ Amenyo yazo yari ameze nk’ay’intare,+
9 kandi zari zifite ibikingira igituza+ bisa n’ibikozwe mu cyuma. Urusaku rw’amababa yazo rwari rumeze nk’urusaku rw’amagare+ akururwa n’amafarashi menshi yiruka ajya ku rugamba.+
10 Nanone, zari zifite imirizo n’imbori bimeze nk’ibya sikorupiyo,+ kandi ububasha bwazo bwo kumara amezi atanu zibabaza abantu bwari mu mirizo yazo.
11 Zari zifite umwami, ari we mumarayika w’ikuzimu.+ Mu giheburayo yitwa Abadoni,* naho mu kigiriki akitwa Apoliyoni.*+
12 Ishyano rimwe rirarangiye. Dore nyuma y’ibi hagiye gukurikiraho andi mahano abiri.+
13 Umumarayika wa gatandatu+ avugije impanda+ ye, numva ijwi+ riturutse mu mahembe y’igicaniro gikozwe muri zahabu+ kiri imbere y’Imana
14 ribwira umumarayika wa gatandatu wari ufite impanda riti “bohora ba bamarayika bane+ babohewe+ ku ruzi runini rwa Ufurate.”+
15 Nuko abo bamarayika bane barabohorwa, kandi bari bateguwe kugira ngo kuri iyo saha no kuri uwo munsi no muri uko kwezi no muri uwo mwaka, bice kimwe cya gatatu cy’abantu.
16 Umubare w’ingabo zigendera ku mafarashi wari miriyoni magana abiri: uwo ni wo mubare wazo numvise.
17 Dore uko mu iyerekwa nabonye amafarashi hamwe n’abari bayicayeho: bari bafite ibyuma bikingira igituza by’umutuku n’ubururu n’umuhondo, kandi imitwe y’amafarashi yari imeze nk’imitwe y’intare;+ mu kanwa kayo haturukaga umuriro n’umwotsi n’amazuku.+
18 Ibyo byago uko ari bitatu, ni ukuvuga umuriro n’umwotsi n’amazuku byavaga mu kanwa kayo, byishe kimwe cya gatatu cy’abantu.
19 Ububasha bw’amafarashi bwari mu kanwa kayo no mu mirizo yayo, kuko imirizo yayo yari imeze nk’inzoka+ kandi ifite imitwe; ni yo yakoreshaga agirira abantu nabi.
20 Ariko abantu basigaye batishwe n’ibyo byago ntibihannye ibikorwa byabo+ ngo bareke gusenga abadayimoni+ n’ibigirwamana bikozwe muri zahabu n’ifeza+ n’umuringa n’amabuye n’ibiti, bidashobora kureba cyangwa kumva cyangwa kugenda.+
21 Ntibihannye ibikorwa byabo by’ubwicanyi+ n’ubupfumu+ n’ubusambanyi n’ubujura.