Ibyahishuwe 8:1-13
8 Nuko afunguye+ ikimenyetso cya karindwi,+ mu ijuru habaho ituze, bimara nk’igice cy’isaha.
2 Mbona abamarayika barindwi+ bahagarara imbere y’Imana maze bahabwa impanda ndwi.
3 Hanyuma haza undi mumarayika ahagarara hafi y’igicaniro,+ afite icyotero cy’imibavu gikozwe muri zahabu, ahabwa imibavu myinshi+ yo kosereza ku gicaniro gikozwe muri zahabu cyari imbere y’intebe y’ubwami, mu gihe cy’amasengesho y’abera bose.
4 Umwotsi w’imibavu uva mu kuboko k’umumarayika uzamukana n’amasengesho+ y’abera bigera imbere y’Imana.
5 Ariko ako kanya umumarayika afata icyotero cy’imibavu acyuzuzaho umuriro+ arahuye ku gicaniro, maze awuroha ku isi.+ Nuko habaho inkuba+ n’amajwi n’imirabyo+ n’umutingito.+
6 Ba bamarayika barindwi bafite impanda+ ndwi+ bitegura kuzivuza.
7 Uwa mbere avuza impanda ye. Nuko habaho urubura n’umuriro+ bivanze n’amaraso, birohwa ku isi maze kimwe cya gatatu cy’isi kirashya,+ na kimwe cya gatatu cy’ibiti kirashya, n’ibyatsi bibisi byose+ birashya.
8 Umumarayika wa kabiri avuza impanda ye. Ikintu kimeze nk’umusozi munini+ ugurumana kirohwa mu nyanja,+ maze kimwe cya gatatu cy’inyanja gihinduka amaraso.+
9 Nuko kimwe cya gatatu cy’ibiremwa byo mu nyanja bifite ubugingo birapfa,+ na kimwe cya gatatu cy’amato arameneka.
10 Umumarayika wa gatatu avuza impanda ye. Nuko inyenyeri nini yaka nk’itara ihanuka mu ijuru+ igwa kuri kimwe cya gatatu cy’imigezi no ku masoko y’amazi.+
11 Iyo nyenyeri yitwa Apusinto.* Nuko kimwe cya gatatu cy’amazi gihinduka apusinto maze abantu benshi bicwa n’ayo mazi kuko yari yashaririye.+
12 Umumarayika wa kane avuza impanda ye. Nuko kimwe cya gatatu cy’izuba na kimwe cya gatatu cy’ukwezi na kimwe cya gatatu cy’inyenyeri birangirika kugira ngo kimwe cya gatatu cyabyo gicure umwijima,+ kandi ngo umunsi umare kimwe cya gatatu cyawo udafite urumuri,+ n’ijoro na ryo ribe rityo.
13 Nuko ndareba, maze numva kagoma+ iguruka iringanije ijuru,+ ivuga mu ijwi riranguruye iti “abatuye ku isi bagushije ishyano, bagushije ishyano, bagushije ishyano+ bitewe n’amajwi y’impanda zisigaye z’abamarayika batatu zigiye kuvuzwa!”+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Ibh 8:11