Ibyahishuwe 7:1-17
7 Hanyuma y’ibyo mbona abamarayika+ bane bahagaze ku mfuruka enye z’isi, bafashe imiyaga ine+ y’isi bayikomeje, kugira ngo hatagira umuyaga uhuha ku isi cyangwa ku nyanja cyangwa ku giti+ icyo ari cyo cyose.
2 Mbona undi mumarayika azamuka aturutse iburasirazuba,+ afite ikimenyetso cy’Imana nzima.+ Arangurura ijwi abwira ba bamarayika bane bari bahawe kugirira nabi isi n’inyanja,
3 ati “ntimugirire nabi isi cyangwa inyanja cyangwa ibiti, kugeza ubwo turi bube tumaze gushyira ikimenyetso+ mu ruhanga rw’abagaragu b’Imana yacu.”+
4 Nuko numva umubare w’abashyizweho ikimenyetso: bari ibihumbi ijana na mirongo ine na bine,+ bashyizweho ikimenyetso bavanywe mu miryango yose+ y’Abisirayeli.+
5 Abo mu muryango wa Yuda+ bashyizweho ikimenyetso bari ibihumbi cumi na bibiri;abo mu muryango wa Rubeni+ bari ibihumbi cumi na bibiri;abo mu muryango wa Gadi+ bari ibihumbi cumi na bibiri;
6 abo mu muryango wa Asheri+ bari ibihumbi cumi na bibiri;abo mu muryango wa Nafutali+ bari ibihumbi cumi na bibiri;abo mu muryango wa Manase+ bari ibihumbi cumi na bibiri;
7 abo mu muryango wa Simeyoni+ bari ibihumbi cumi na bibiri;abo mu muryango wa Lewi+ bari ibihumbi cumi na bibiri;abo mu muryango wa Isakari+ bari ibihumbi cumi na bibiri;
8 abo mu muryango wa Zabuloni+ bari ibihumbi cumi na bibiri;abo mu muryango wa Yozefu+ bari ibihumbi cumi na bibiri;abo mu muryango wa Benyamini+ bari ibihumbi cumi na bibiri bashyizweho ikimenyetso.+
9 Nyuma y’ibyo, ngiye kubona mbona imbaga y’abantu benshi+ umuntu adashobora kubara, bakomoka mu mahanga yose+ no mu miryango yose no mu moko yose+ n’indimi zose,+ bahagaze imbere y’intebe y’ubwami+ n’imbere y’Umwana w’intama, bambaye amakanzu yera,+ kandi bafite amashami y’imikindo+ mu ntoki zabo.
10 Nuko bakomeza kuvuga mu ijwi riranguruye bati “agakiza tugakesha Imana+ yacu yicaye ku ntebe y’ubwami+ n’Umwana w’intama.”+
11 Abamarayika bose+ bari bahagaze bakikije ya ntebe y’ubwami na ba bakuru+ na bya bizima bine,+ bikubita imbere ya ya ntebe y’ubwami bubamye maze baramya Imana,+
12 baravuga bati “Amen! Umugisha n’ikuzo n’ubwenge n’ishimwe n’icyubahiro n’ubushobozi+ n’imbaraga bibe iby’Imana yacu iteka ryose. Amen.”+
13 Nuko umwe muri ba bakuru+ arambaza ati “aba bambaye amakanzu yera+ ni ba nde, kandi se baturutse he?”
14 Nuko mpita musubiza nti “databuja ni wowe ubizi.” Arambwira ati “aba ni abavuye muri wa mubabaro ukomeye,+ kandi bameshe amakanzu yabo bayejesha+ amaraso+ y’Umwana w’intama.
15 Ni cyo gituma bari imbere+ y’intebe y’ubwami y’Imana, bakayikorera umurimo wera+ ku manywa na nijoro mu rusengero rwayo; Uwicaye ku ntebe y’ubwami+ azababambaho ihema rye.+
16 Ntibazongera kugira inzara n’inyota ukundi, kandi ntibazongera kwicwa n’izuba cyangwa ubushyuhe bwotsa,+
17 kuko Umwana w’intama+ uri hagati y’intebe y’ubwami azabaragira,+ akabayobora ku masoko y’amazi+ y’ubuzima. Imana izahanagura amarira yose ku maso yabo.”+