Ibyahishuwe 6:1-17
6 Hanyuma mbona Umwana w’intama+ afunguye kimwe mu bimenyetso birindwi,+ maze numva kimwe muri bya bizima bine+ kivuga mu ijwi rimeze nk’iry’inkuba, kiti “ngwino!”+
2 Ngiye kubona mbona ifarashi y’umweru,+ kandi uwari uyicayeho+ yari afite umuheto.+ Nuko ahabwa ikamba,+ arasohoka agenda anesha+ kugira ngo aneshe burundu.+
3 Afunguye ikimenyetso cya kabiri, numva ikizima cya kabiri+ kivuga kiti “ngwino!”
4 Nuko haza indi farashi itukura nk’umuriro, maze uwari uyicayeho ahabwa gukura amahoro mu isi kugira ngo bicane, kandi ahabwa inkota nini.+
5 Afunguye+ ikimenyetso cya gatatu, numva ikizima cya gatatu+ kivuga kiti “ngwino!” Nuko ngiye kubona mbona ifarashi y’umukara. Uwari uyicayeho yari afite umunzani+ mu ntoki ze.
6 Numva ijwi risa n’irituruka hagati+ ya bya bizima bine+ rivuga riti “incuro imwe y’ingano igurwe idenariyo*+ imwe, n’incuro eshatu z’ingano za sayiri zigurwe idenariyo imwe. Ariko ntugire icyo utwara amavuta ya elayo na divayi.”+
7 Afunguye ikimenyetso cya kane, numva ijwi ry’ikizima cya kane+ rivuga riti “ngwino!”
8 Ngiye kubona mbona ifarashi igajutse, kandi uwari uyicayeho yitwaga Rupfu. Nuko Imva+ igenda imukurikiye, bahabwa ububasha kuri kimwe cya kane cy’isi, kugira ngo bacyicishe inkota ndende,+ n’inzara+ n’icyorezo cy’indwara yica, n’inyamaswa z’inkazi+ zo mu isi.
9 Afunguye ikimenyetso cya gatanu, mbona munsi y’igicaniro+ ubugingo+ bw’abishwe+ bazira ijambo ry’Imana n’umurimo bakoraga wo guhamya.+
10 Nuko bataka mu ijwi riranguruye bati “Mwami w’Ikirenga+ wera kandi w’umunyakuri,+ uzareka gucira urubanza+ abatuye isi no kubaryoza amaraso yacu+ ugeze ryari?”
11 Buri wese muri bo ahabwa ikanzu yera,+ kandi babwirwa ko bagomba kumara igihe gito bategereje, kugeza aho umubare w’abagaragu bagenzi babo n’abavandimwe babo bari bagiye kwicwa+ nk’uko na bo bishwe wari kuzurira.
12 Nuko mbona afunguye ikimenyetso cya gatandatu, maze haba umutingito ukomeye. Izuba ririjima nk’ikigunira+ cy’umukara, n’ukwezi kose guhinduka nk’amaraso,+
13 inyenyeri zo mu ijuru zigwa ku isi, nk’iyo igiti cy’umutini kinyeganyejwe n’umuyaga mwinshi maze imitini y’ibitumbwe igahunguka.
14 Ijuru rivaho nk’umuzingo bazinze,+ umusozi wose n’ikirwa cyose na byo bikurwa mu myanya yabyo.+
15 Hanyuma abami bo mu isi n’abo mu nzego zo hejuru n’abakuru b’abasirikare n’abakire n’abakomeye n’imbata zose n’abafite umudendezo bose, bihisha mu masenga no mu bihanamanga+ byo mu misozi.
16 Bakomeza kubwira imisozi n’ibihanamanga bati “nimutugwire+ muduhishe amaso y’Uwicaye ku ntebe y’ubwami+ n’umujinya w’Umwana w’intama,+
17 kuko umunsi ukomeye+ w’umujinya wabo+ wageze. Kandi se ni nde ushobora guhagarara adatsinzwe?”+