Ibyahishuwe 5:1-14
5 Nuko mbona mu kuboko kw’iburyo k’uwicaye ku ntebe y’ubwami+ umuzingo wanditsweho imbere n’inyuma,+ ufatanyishijwe+ ibimenyetso birindwi bifunze cyane.
2 Nuko mbona umumarayika ukomeye atangaza mu ijwi riranguruye ati “ni nde ukwiriye gufungura ibimenyetso bifatanyije umuzingo maze akawurambura?”
3 Ariko haba mu ijuru cyangwa ku isi cyangwa munsi y’isi, ntihaboneka umuntu n’umwe ushobora kurambura umuzingo no kuwurebamo.
4 Mperako ndarira cyane kubera ko hatabonetse umuntu ukwiriye kurambura uwo muzingo no kuwurebamo.+
5 Ariko umwe muri ba bakuru arambwira ati “reka kurira. Dore Intare yo mu muryango wa Yuda,+ umuzi+ wa Dawidi,+ yaranesheje+ none ikwiriye kurambura umuzingo no gufungura ibimenyetso birindwi biwufatanyije.”
6 Nuko mbona hagati y’intebe y’ubwami+ no hagati ya bya bizima bine no hagati ya ba bakuru+ hahagaze umwana w’intama+ umeze nk’uwishwe,+ ufite amahembe arindwi n’amaso arindwi, ayo maso akaba agereranya imyuka irindwi+ y’Imana yatumwe mu isi yose.
7 Aragenda akura uwo muzingo mu kuboko kw’iburyo k’uwicaye kuri ya ntebe y’ubwami.+
8 Afashe uwo muzingo, bya bizima bine na ba bakuru makumyabiri na bane+ bikubita hasi imbere y’Umwana w’intama, buri wese muri bo afite inanga,+ bafite n’amabakure akozwe muri zahabu yuzuye umubavu; uwo mubavu+ ugereranya amasengesho+ y’abera.
9 Nuko baririmba indirimbo nshya+ bagira bati “ukwiriye gufata umuzingo no gufungura ibimenyetso biwufatanyije, kuko wishwe, ugacungurira+ Imana abantu+ bo mu miryango yose n’indimi zose n’amoko yose n’amahanga yose ubacunguje amaraso yawe,+
10 ukabahindura abami+ n’abatambyi+ b’Imana yacu,+ kandi bazategeka+ isi.”
11 Hanyuma ndareba, numva ijwi ry’abamarayika benshi bari bakikije ya ntebe y’ubwami na bya bizima bine na ba bakuru, kandi umubare wabo wari ibihumbi icumi incuro ibihumbi icumi+ n’ibihumbi incuro ibihumbi;+
12 bavuga mu ijwi riranguruye bati “Umwana w’intama wishwe+ ni we ukwiriye guhabwa ububasha n’ubutunzi n’ubwenge n’imbaraga n’icyubahiro n’ikuzo n’umugisha.”+
13 Hanyuma numva ibyaremwe byose, ari ibyo mu ijuru n’ibyo mu isi n’ibyo munsi y’isi+ n’ibyo mu nyanja, hamwe n’ibibirimo byose, bivuga biti “umugisha n’icyubahiro+ n’ikuzo+ n’ubushobozi bibe iby’uwicaye ku ntebe y’ubwami+ n’Umwana w’intama+ iteka ryose.”
14 Nuko bya bizima bine biravuga biti “Amen!” Na ba bakuru+ bikubita hasi baramya Imana.+