Ibyahishuwe 4:1-11

4  Nyuma y’ibyo, nagiye kubona mbona urugi rukinguye mu ijuru, kandi rya jwi nari numvise mbere rimeze nk’iry’impanda,+ rirambwira riti “zamuka uze hano+ nkwereke ibintu bigomba kubaho.”+  Nyuma y’ibyo imbaraga z’umwuka zihita zinzaho, nuko mbona intebe y’ubwami+ iri mu mwanya wayo mu ijuru,+ kandi hari n’uwari wicaye kuri iyo ntebe y’ubwami.+  Uwo wari uyicayeho yasaga+ n’ibuye rya yasipi,+ n’ibuye ry’agaciro ritukura, kandi iyo ntebe y’ubwami yari igoswe n’umukororombya+ wasaga n’ibuye rya emerode.+  Iyo ntebe y’ubwami yari ikikijwe n’intebe z’ubwami makumyabiri n’enye. Nuko mbona abakuru+ makumyabiri na bane+ bicaye kuri izo ntebe z’ubwami,+ bambaye imyenda yera,+ bafite n’amakamba ya zahabu+ ku mitwe yabo.  Kuri iyo ntebe y’ubwami haturukaga imirabyo+ n’amajwi n’inkuba,+ kandi imbere y’iyo ntebe hari amatara arindwi+ y’umuriro ugurumana, ayo matara akaba agereranya imyuka irindwi+ y’Imana.  Imbere y’iyo ntebe hari igisa n’inyanja+ imeze nk’ikirahuri, isa n’isarabwayi. Hagati y’iyo ntebe y’ubwami n’impande zayo hari ibizima bine+ byuzuyeho amaso imbere n’inyuma.  Ikizima cya mbere cyasaga n’intare,+ icya kabiri cyasaga n’ikimasa+ cy’umushishe, icya gatatu+ cyari gifite mu maso nk’ah’umuntu naho icya kane+ gisa na kagoma+ iguruka.  Ibyo bizima uko ari bine,+ buri kizima cyari gifite amababa atandatu;+ byari byuzuyeho amaso impande zose+ no munsi. Ku manywa na nijoro ntibihwema kuvuga biti “Yehova Imana Ishoborabyose,+ uwahozeho, uriho+ kandi uza, ni uwera, ni uwera, ni uwera.”+  Igihe cyose ibyo bizima bihaye ikuzo n’icyubahiro n’ishimwe+ Uwicaye ku ntebe y’ubwami,+ uhoraho iteka ryose,+ 10  ba bakuru makumyabiri na bane+ bikubita imbere y’uwicaye ku ntebe y’ubwami kandi bakaramya+ uhoraho iteka ryose, maze bagaterera amakamba yabo imbere y’intebe y’ubwami bavuga bati 11  “Yehova Mana yacu, birakwiriye ko ikuzo+ n’icyubahiro+ n’ububasha+ biba ibyawe, kuko ari wowe waremye ibintu byose,+ kandi icyatumye biremwa+ bikabaho ni uko wabishatse.”+

Ibisobanuro ahagana hasi