Ibyahishuwe 3:1-22

3  “Wandikire umumarayika+ w’itorero ry’i Sarudi uti ‘dore ibyo ufite imyuka irindwi+ y’Imana n’inyenyeri ndwi+ avuga ati “nzi ibikorwa byawe, ko witwa ko uriho nyamara ukaba warapfuye.+  Ba maso+ kandi ukomeze+ ibintu bisigaye byari bigiye gupfa, kuko nasanze ibikorwa byawe bituzuye imbere y’Imana yanjye.+  Ku bw’ibyo rero, komeza kwibuka ibyo wahawe+ n’ibyo wumvise, maze ukomeze kubigenderamo+ kandi wihane.+ Ni ukuri, nudakanguka+ nzaza nk’umujura+ kandi ntuzamenya rwose igihe nzakugereraho.+  “‘“Icyakora, ufite abantu bake+ i Sarudi batanduje+ imyenda yabo, kandi bazagendana nanjye bambaye imyenda yera+ kuko babikwiriye.+  Bityo, unesha+ ni we uzambikwa imyenda yera;+ sinzahanagura izina rye mu gitabo cy’ubuzima,+ ahubwo nzaturira izina rye imbere ya Data+ n’imbere y’abamarayika be.+  Ufite ugutwi niyumve ibyo umwuka+ ubwira amatorero.”’  “Nanone wandikire umumarayika+ w’itorero ry’i Filadelifiya uti ‘dore ibyo uwera+ w’ukuri,+ ufite urufunguzo rwa Dawidi,+ ukingura ku buryo hatazagira ukinga kandi agakinga ku buryo hatagira ukingura avuga,  ati “nzi ibikorwa byawe.+ Dore nshyize imbere yawe umuryango ukinguye+ ku buryo nta wushobora kuwukinga. Nzi ko ufite imbaraga nke, nyamara wakomeje ijambo ryanjye ntiwihakana izina ryanjye.+  Dore nzaguha abo mu isinagogi ya Satani biyita Abayahudi+ kandi atari bo, ahubwo babeshya.+ Nzatuma baza bikubite+ imbere y’ibirenge byawe kandi mbamenyeshe ko nagukunze. 10  Kubera ko wakomeje ijambo rivuga ibyo kwihangana kwanjye,+ nanjye nzakurinda+ mu gihe cy’isaha yo kugeragezwa kigiye kugera ku isi yose ituwe, kugira ngo abatuye isi bageragezwe.+ 11  Ndaza vuba.+ Komeza ugundire ibyo ufite,+ kugira ngo hatagira utwara ikamba ryawe.+ 12  “‘“Unesha nzamugira inkingi+ mu rusengero+ rw’Imana yanjye,+ kandi ntazarusohokamo ukundi. Nzamwandikaho izina ry’Imana yanjye n’izina ry’umurwa w’Imana yanjye, ari wo Yerusalemu nshya+ imanuka iturutse mu ijuru ku Mana yanjye, kandi nzamwandikaho izina ryanjye rishya.+ 13  Ufite ugutwi niyumve ibyo umwuka+ ubwira amatorero.”’ 14  “Wandikire umumarayika w’itorero ry’i Lawodikiya+ uti ‘dore ibyo Amen,+ umuhamya+ wizerwa+ kandi w’ukuri,+ akaba ari intangiriro y’ibyo Imana yaremye+ avuga, 15  ati “nzi ibikorwa byawe, ko udakonje kandi ntushyuhe. Iyaba wari ukonje cyangwa ukaba ushyushye! 16  Ariko kubera ko uri akazuyazi, ukaba udashyushye+ ntunakonje,+ ngiye kukuruka. 17  Uravuga uti ‘ndi umukire+ kandi nironkeye ubutunzi nta cyo nkennye rwose,’ nyamara utazi ko uri indushyi yo kubabarirwa, ko uri umukene n’impumyi+ kandi wambaye ubusa. 18  Ndakugira inama yo kugurira iwanjye zahabu+ itunganyishijwe umuriro kugira ngo ube umukire, kandi ungureho n’imyenda yera kugira ngo wambare, isoni z’ubwambure bwawe zitagaragara.+ Ungureho n’umuti wo gusiga mu maso+ yawe kugira ngo urebe. 19  “‘“Abo nkunda bose ndabacyaha kandi nkabahana.+ Nuko rero ugire umwete kandi wihane.+ 20  Dore mpagaze ku rugi+ nkomanga. Umuntu niyumva ijwi ryanjye agakingura,+ nzinjira mu nzu ye maze nsangire na we ifunguro rya nimugoroba, na we asangire nanjye. 21  Unesha+ nzamuha kwicarana nanjye ku ntebe yanjye y’ubwami,+ nk’uko nanjye nanesheje nkicarana+ na Data ku ntebe ye y’ubwami.+ 22  Ufite ugutwi niyumve ibyo umwuka+ ubwira amatorero.”’”+

Ibisobanuro ahagana hasi