Ibyahishuwe 22:1-21

22  Nuko anyereka uruzi rw’amazi y’ubuzima+ arabagirana nk’isarabwayi, atemba aturutse ku ntebe y’ubwami y’Imana n’iy’Umwana w’intama,+  agatembera mu muhanda rwagati w’uwo murwa. Ku nkombe yo hakuno n’iyo hakurya z’urwo ruzi, hari ibiti+ by’ubuzima byera imyero cumi n’ibiri y’imbuto mu mwaka, bigatanga imbuto zabyo buri kwezi;+ ibibabi by’ibyo biti byari ibyo gukiza amahanga.+  Nta muvumo uzongera kubaho.+ Ahubwo intebe y’ubwami y’Imana+ n’iy’Umwana w’intama+ bizaba muri uwo murwa, kandi abagaragu bayo bazayikorera umurimo wera;+  bazayireba mu maso+ kandi izina ryayo rizaba ryanditswe mu ruhanga rwabo.+  Nanone, nta joro rizahaba ukundi,+ kandi ntibazakenera urumuri rw’itara cyangwa urw’izuba, kuko Yehova Imana azabamurikira,+ kandi bazategeka ari abami iteka ryose.+  Nuko arambwira ati “aya magambo ni ayo kwizerwa kandi ni ay’ukuri.+ Ni koko, Yehova we Mana yahumetse+ amagambo y’abahanuzi,+ yatumye umumarayika we kugira ngo yereke abagaragu be ibintu bigomba kubaho bidatinze.+  Dore ndaza vuba,+ kandi hahirwa umuntu witondera amagambo y’ubuhanuzi bwo muri uyu muzingo.”+  Jyewe Yohana, ni jye wumvise ibyo bintu kandi ndabibona. Nuko maze kubyumva no kubibona, nikubita hasi imbere y’ibirenge by’umumarayika wanyerekaga ibyo bintu ngira ngo muramye.+  Ariko arambwira ati “sigaho! Ntukore ibintu nk’ibyo! Ndi imbata mugenzi wawe gusa, nkaba n’imbata mugenzi w’abavandimwe bawe b’abahanuzi+ n’abitondera amagambo yo muri uyu muzingo. Imana abe ari yo uramya.”+ 10  Arongera arambwira ati “amagambo y’ubuhanuzi bwo muri uyu muzingo ntuyafatanyishe ikimenyetso, kuko igihe cyagenwe kiri bugufi.+ 11  Ukora ibyo gukiranirwa akomeze akore ibyo gukiranirwa;+ uwanduye akomeze yandure;+ ariko umukiranutsi+ akomeze akore ibyo gukiranuka, kandi uwera akomeze yezwe.+ 12  “‘Dore ndaza vuba+ nzanye n’ingororano,+ kugira ngo niture umuntu wese ibihuje n’imirimo ye.+ 13  Ndi Alufa na Omega,+ ubanza n’uheruka,+ intangiriro n’iherezo. 14  Hahirwa abamesa amakanzu yabo,+ kugira ngo bahabwe uburenganzira bwo kurya ku mbuto z’ibiti by’ubuzima+ kandi bemererwe kwinjira mu murwa banyuze mu marembo yawo.+ 15  Hanze hari imbwa+ n’abakora iby’ubupfumu+ n’abasambanyi+ n’abicanyi n’abasenga ibigirwamana, n’umuntu wese ukunda ikinyoma+ kandi akakigenderamo.’ 16  “‘Jyewe Yesu, natumye umumarayika wanjye kubahamiriza ibyo bintu bigenewe amatorero. Ndi umuzi+ n’urubyaro+ rwa Dawidi, kandi ni jye nyenyeri yaka ya mu gitondo.’”+ 17  Umwuka+ n’umugeni+ bakomeza kuvuga bati “ngwino!” Kandi uwumva wese navuge ati “ngwino!”+ Ufite inyota wese naze;+ ushaka wese nafate amazi y’ubuzima ku buntu.+ 18  “Ndahamiriza umuntu wese wumva amagambo y’ubuhanuzi bwo muri uyu muzingo nti ‘nihagira umuntu ugira icyo yongeraho,+ Imana izamwongereraho ibyago+ byanditswe muri uyu muzingo; 19  kandi nihagira umuntu ugira icyo avana ku magambo yo muri uyu muzingo w’ubu buhanuzi, Imana izamwambura umugabane yari agenewe ku biti by’ubuzima+ no ku murwa wera,+ byanditswe muri uyu muzingo.’ 20  “Uhamya ibyo aravuga ati ‘yee, dore ndaza vuba.’”+ “Amen! Ngwino Mwami Yesu.” 21  Ubuntu butagereranywa bw’Umwami Yesu Kristo bubane n’abera.+

Ibisobanuro ahagana hasi