Ibyahishuwe 21:1-27
21 Nuko mbona ijuru rishya+ n’isi nshya,+ kuko ijuru rya mbere+ n’isi ya mbere+ byari byavuyeho, kandi n’inyanja+ yari itakiriho.
2 Nanone mbona umurwa wera,+ Yerusalemu nshya, umanuka uva mu ijuru+ ku Mana, uteguwe neza nk’uko umugeni+ arimbishirizwa umugabo we.+
3 Nuko numva ijwi riturutse kuri ya ntebe y’ubwami, rirangurura rigira riti “dore ihema+ ry’Imana riri kumwe n’abantu. Izaturana+ na bo kandi na bo bazaba abantu bayo.+ Imana ubwayo izabana na bo.+
4 Izahanagura amarira yose+ ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi,+ kandi kuboroga cyangwa gutaka cyangwa kubabara ntibizabaho ukundi.+ Ibya kera byavuyeho.”+
5 Nuko Uwicaye kuri ya ntebe y’ubwami+ aravuga ati “dore ibintu byose ndabigira bishya.”+ Arongera aravuga ati “andika, kuko ayo magambo ari ayo kwizerwa n’ay’ukuri.”
6 Maze arambwira ati “birarangiye! Ndi Alufa na Omega, intangiriro n’iherezo.+ Umuntu wese ufite inyota nzamuha kunywa ku isoko y’amazi y’ubuzima ku buntu.+
7 Unesha wese azaragwa ibyo bintu, kandi nzaba Imana ye+ na we abe umwana wanjye.+
8 Ariko ibigwari n’abatagira ukwizera+ na ba ruharwa mu bikorwa byabo by’umwanda,+ n’abicanyi+ n’abasambanyi+ n’abakora ibikorwa by’ubupfumu, n’abasenga ibigirwamana+ n’abanyabinyoma+ bose, umugabane wabo uzaba mu nyanja igurumanamo umuriro+ n’amazuku.+ Ibyo bigereranya urupfu rwa kabiri.”+
9 Nuko haza umwe muri ba bamarayika barindwi bari bafite amabakure arindwi yuzuye ibyago birindwi bya nyuma,+ arambwira ati “ngwino nkwereke umugeni, ari we mugore w’Umwana w’intama.”+
10 Nuko binyuze ku mbaraga z’umwuka, anjyana ku musozi munini kandi muremure,+ anyereka umurwa wera+ Yerusalemu umanuka uva mu ijuru ku Mana,+
11 ufite ikuzo ry’Imana.+ Kurabagirana kwawo kwari kumeze nk’ukw’ibuye ry’agaciro kenshi cyane, nk’ukw’ibuye rya yasipi ribengerana nk’isarabwayi.+
12 Wari ufite urukuta runini kandi rurerure+ n’amarembo cumi n’abiri, kandi kuri ayo marembo hariho abamarayika cumi na babiri, handitsweho n’amazina y’imiryango cumi n’ibiri y’Abisirayeli.+
13 Iburasirazuba hari amarembo atatu, mu majyaruguru hakaba amarembo atatu, mu majyepfo amarembo atatu, n’iburengerazuba amarembo atatu.+
14 Nanone urukuta rw’uwo murwa rwari rufite amabuye cumi n’abiri y’urufatiro,+ kandi kuri ayo mabuye hari handitsweho amazina cumi n’abiri y’intumwa cumi n’ebyiri+ z’Umwana w’intama.
15 Uwavuganaga nanjye yari afashe urubingo rwo kugeresha+ rwa zahabu, kugira ngo agere uwo murwa n’amarembo yawo n’urukuta rwawo.+
16 Uwo murwa wari ufite impande enye zingana, uburebure bwawo bureshya n’ubugari bwawo. Nuko uwo murwa+ awupimisha rwa rubingo, abona sitadiyo ibihumbi cumi na bibiri. Uburebure bwawo n’ubugari bwawo n’ubuhagarike bwawo byaranganaga.
17 Nanone apima urukuta rwawo, abona imikono* ijana na mirongo ine n’ine, hakurikijwe urugero rw’umuntu ari na rwo rw’umumarayika.
18 Urwo rukuta rwari rwubakishijwe amabuye ya yasipi,+ kandi uwo murwa wari zahabu itunganyijwe neza nk’ikirahuri kibonerana.
19 Imfatiro+ z’urukuta rw’uwo murwa zari zitatsweho amabuye y’agaciro+ y’ubwoko bwose: urufatiro rwa mbere rwari yasipi,+ urwa kabiri rwari safiro,+ urwa gatatu rwari kalukedoni, urwa kane rwari emerode,+
20 urwa gatanu rwari sarudonigisi, urwa gatandatu rwari sarudiyo, urwa karindwi rwari kirusolito,+ urwa munani rwari berili, urwa cyenda rwari topazi,+ urwa cumi rwari kirisoparaso, urwa cumi na rumwe rwari yasinta, urwa cumi na kabiri rwari ametusito.+
21 Nanone amarembo cumi n’abiri yari amasaro cumi n’abiri, kandi buri rembo ryari rigizwe n’isaro rimwe.+ Umuhanda wo muri uwo murwa wari zahabu itunganyijwe neza, ubonerana nk’ikirahuri.
22 Nta rusengero nabonye muri uwo murwa,+ kuko Yehova+ Imana Ishoborabyose+ n’Umwana w’intama+ ari bo rusengero rwawo.+
23 Uwo murwa ntukenera izuba cyangwa ukwezi byo kuwumurikira, kuko ikuzo ry’Imana ryawumurikiraga+ kandi Umwana w’intama akaba yari itara ryawo.+
24 Amahanga azagendera mu mucyo wawo+ n’abami bo mu isi bawuzanemo ikuzo ryabo.+
25 Amarembo yawo ntazigera akingwa ku manywa,+ kuko nta joro rizawubamo.+
26 Kandi bazawuzanamo ikuzo ry’amahanga n’icyubahiro cyayo.+
27 Ariko ikintu cyose kitejejwe ntikizawinjiramo, n’umuntu wese ukora ibiteye ishozi+ kandi akavuga ibinyoma+ ntazawinjiramo.+ Abanditswe mu muzingo w’ubuzima w’Umwana w’intama ni bo bonyine bazawinjiramo.+