Ibyahishuwe 20:1-15

20  Nuko mbona umumarayika amanuka ava mu ijuru afite urufunguzo rw’ikuzimu+ n’umunyururu munini mu ntoki ze.  Hanyuma afata cya kiyoka,+ ari cyo ya nzoka ya kera+ yitwa Satani+ Usebanya,+ arakiboha kugira ngo kimare imyaka igihumbi kiboshye.  Nuko akijugunya ikuzimu+ agikingiranirayo kandi ashyiraho ikimenyetso kugira ngo kitongera kuyobya amahanga, kugeza aho iyo myaka igihumbi izarangirira. Nyuma y’ibyo kigomba kubohorwa kugira ngo kimare igihe gito.+  Nuko mbona intebe z’ubwami,+ kandi abazicayeho bahabwa ububasha bwo guca imanza.+ Mbona ubugingo bw’abicishijwe ishoka bazira ko bahamije ibya Yesu kandi bakavuga iby’Imana, bataramije ya nyamaswa y’inkazi+ cyangwa igishushanyo cyayo,+ kandi batigeze bashyirwaho ikimenyetso mu ruhanga rwabo no ku kiganza cyabo.+ Nuko bongera kuba bazima, bategekana na Kristo ari abami+ mu gihe cy’imyaka igihumbi.  Uwo ni wo muzuko wa mbere.+ (Abapfuye basigaye+ ntibaba bazima iyo myaka igihumbi itarashira.)+  Umuntu wese uzuka mu muzuko wa mbere arahirwa+ kandi ni uwera;+ urupfu rwa kabiri+ ntirubasha kugira icyo rutwara+ abantu nk’abo, ahubwo bazaba abatambyi+ b’Imana na Kristo, kandi bazategekana na we ari abami mu gihe cy’imyaka igihumbi.+  Iyo myaka igihumbi nishira, Satani azahita abohorwa ave aho yari abohewe,  kandi azasohoka ajye kuyobya amahanga yo mu mfuruka enye z’isi, Gogi na Magogi, kugira ngo abakoranyirize kujya mu ntambara. Umubare wabo ni nk’umusenyi wo ku nyanja.+  Bazagenda bakwire isi yose, bagote amahema y’abera+ n’umurwa ukundwa.+ Ariko umuriro uzamanuka uve mu ijuru ubatsembe.+ 10  Satani+ wabayobyaga na we azajugunywa mu nyanja y’umuriro n’amazuku, asangeyo ya nyamaswa y’inkazi+ na wa muhanuzi w’ibinyoma;+ kandi bazababazwa ku manywa na nijoro kugeza iteka ryose. 11  Nuko mbona intebe y’ubwami nini y’umweru, mbona n’uyicayeho.+ Ijuru n’isi birahunga+ biva imbere ye, kandi umwanya wabyo ntiwongera kuboneka. 12  Mbona abapfuye, abakomeye n’aboroheje+ bahagaze imbere y’iyo ntebe y’ubwami, maze imizingo iraramburwa. Ariko haramburwa n’undi muzingo, ari wo muzingo w’ubuzima.+ Nuko abapfuye bacirwa imanza zishingiye ku byanditswe muri iyo mizingo hakurikijwe ibyo bakoze.+ 13  Nuko inyanja igarura abapfuye bo muri yo, kandi urupfu n’imva na byo bigarura abapfuye+ bo muri byo, bacirwa imanza hakurikijwe ibyo buri muntu ku giti cye yakoze.+ 14  Urupfu+ n’imva bijugunywa muri ya nyanja y’umuriro. Iyo nyanja y’umuriro+ ni yo rupfu rwa kabiri.+ 15  Kandi umuntu wese utari wanditswe mu gitabo cy’ubuzima,+ ajugunywa mu nyanja y’umuriro.+

Ibisobanuro ahagana hasi