Ibyahishuwe 20:1-15
20 Nuko mbona umumarayika amanuka ava mu ijuru afite urufunguzo rw’ikuzimu+ n’umunyururu munini mu ntoki ze.
2 Hanyuma afata cya kiyoka,+ ari cyo ya nzoka ya kera+ yitwa Satani+ Usebanya,+ arakiboha kugira ngo kimare imyaka igihumbi kiboshye.
3 Nuko akijugunya ikuzimu+ agikingiranirayo kandi ashyiraho ikimenyetso kugira ngo kitongera kuyobya amahanga, kugeza aho iyo myaka igihumbi izarangirira. Nyuma y’ibyo kigomba kubohorwa kugira ngo kimare igihe gito.+
4 Nuko mbona intebe z’ubwami,+ kandi abazicayeho bahabwa ububasha bwo guca imanza.+ Mbona ubugingo bw’abicishijwe ishoka bazira ko bahamije ibya Yesu kandi bakavuga iby’Imana, bataramije ya nyamaswa y’inkazi+ cyangwa igishushanyo cyayo,+ kandi batigeze bashyirwaho ikimenyetso mu ruhanga rwabo no ku kiganza cyabo.+ Nuko bongera kuba bazima, bategekana na Kristo ari abami+ mu gihe cy’imyaka igihumbi.
5 Uwo ni wo muzuko wa mbere.+ (Abapfuye basigaye+ ntibaba bazima iyo myaka igihumbi itarashira.)+
6 Umuntu wese uzuka mu muzuko wa mbere arahirwa+ kandi ni uwera;+ urupfu rwa kabiri+ ntirubasha kugira icyo rutwara+ abantu nk’abo, ahubwo bazaba abatambyi+ b’Imana na Kristo, kandi bazategekana na we ari abami mu gihe cy’imyaka igihumbi.+
7 Iyo myaka igihumbi nishira, Satani azahita abohorwa ave aho yari abohewe,
8 kandi azasohoka ajye kuyobya amahanga yo mu mfuruka enye z’isi, Gogi na Magogi, kugira ngo abakoranyirize kujya mu ntambara. Umubare wabo ni nk’umusenyi wo ku nyanja.+
9 Bazagenda bakwire isi yose, bagote amahema y’abera+ n’umurwa ukundwa.+ Ariko umuriro uzamanuka uve mu ijuru ubatsembe.+
10 Satani+ wabayobyaga na we azajugunywa mu nyanja y’umuriro n’amazuku, asangeyo ya nyamaswa y’inkazi+ na wa muhanuzi w’ibinyoma;+ kandi bazababazwa ku manywa na nijoro kugeza iteka ryose.
11 Nuko mbona intebe y’ubwami nini y’umweru, mbona n’uyicayeho.+ Ijuru n’isi birahunga+ biva imbere ye, kandi umwanya wabyo ntiwongera kuboneka.
12 Mbona abapfuye, abakomeye n’aboroheje+ bahagaze imbere y’iyo ntebe y’ubwami, maze imizingo iraramburwa. Ariko haramburwa n’undi muzingo, ari wo muzingo w’ubuzima.+ Nuko abapfuye bacirwa imanza zishingiye ku byanditswe muri iyo mizingo hakurikijwe ibyo bakoze.+
13 Nuko inyanja igarura abapfuye bo muri yo, kandi urupfu n’imva na byo bigarura abapfuye+ bo muri byo, bacirwa imanza hakurikijwe ibyo buri muntu ku giti cye yakoze.+
14 Urupfu+ n’imva bijugunywa muri ya nyanja y’umuriro. Iyo nyanja y’umuriro+ ni yo rupfu rwa kabiri.+
15 Kandi umuntu wese utari wanditswe mu gitabo cy’ubuzima,+ ajugunywa mu nyanja y’umuriro.+