Ibyahishuwe 2:1-29
2 “Andikira umumarayika+ w’itorero ryo muri Efeso+ uti ‘dore ibyo ufashe inyenyeri ndwi+ mu kiganza cye cy’iburyo, akagendera hagati y’ibitereko birindwi by’amatara bikozwe muri zahabu+ avuga,
2 ati “nzi ibikorwa byawe+ n’umwete wawe no kwihangana kwawe, kandi nzi ko udashobora kwihanganira abantu babi, ndetse ko abiyita intumwa+ nyamara atari zo wabagerageje+ ugasanga ari abanyabinyoma.
3 Nanone wagaragaje ukwihangana+ kandi wihanganiye ingorane nyinshi uzira izina ryanjye,+ ntiwacogora.+
4 Icyakora hari icyo nkugaya: ni uko waretse urukundo wari ufite mbere.+
5 “‘“Nuko rero wibuke aho wavuye ukagwa maze wihane,+ ukore ibikorwa byawe bya mbere. Nutabigenza utyo, ndaza aho uri+ mvane igitereko cy’itara cyawe+ aho cyari kiri; keretse niwihana.
6 Icyakora, hari icyo ushimwa: ni uko wanga+ agatsiko k’idini ry’Abanikolayiti,+ kandi nanjye ndakanga.
7 Ufite ugutwi niyumve ibyo umwuka+ ubwira amatorero: unesha+ nzamuha kurya ku mbuto z’igiti cy’ubuzima,+ kiri muri paradizo y’Imana.”’
8 “Wandikire umumarayika+ w’itorero ry’i Simuruna uti ‘dore ibyo “Ubanza n’Uheruka,”+ uwari warapfuye none akaba yarongeye kuba muzima+ avuga,
9 ati “nzi amakuba yawe n’ubukene bwawe, ariko uri umukire;+ nzi n’amagambo yo gutuka Imana avugwa n’abiyita Abayahudi+ kandi atari bo, ahubwo ari ab’isinagogi ya Satani.+
10 Ntutinye ibigiye kukugeraho.+ Dore Satani*+ azakomeza gushyira bamwe muri mwe mu nzu y’imbohe. Ibyo bizaberaho kugira ngo mugeragezwe mu buryo bwuzuye,+ kandi mumare iminsi icumi mubabazwa.+ Ujye uba uwizerwa kugeza ku gupfa,+ nanjye nzaguha ikamba ry’ubuzima.+
11 Ufite ugutwi niyumve+ ibyo umwuka+ ubwira amatorero: unesha,+ urupfu rwa kabiri nta cyo ruzamutwara.”’+
12 “Nanone wandikire umumarayika w’itorero ry’i Perugamo uti ‘dore ibyo ufite inkota ndende ityaye, ifite ubugi impande zombi+ avuga,
13 ati “nzi aho utuye ko ari ho intebe y’ubwami ya Satani iri. Nyamara ukomeza gushikama ku izina ryanjye,+ kandi ntiwigeze uhakana ko unyizera,+ ndetse no mu gihe cya Antipa, umuhamya wanjye+ wizerwa wiciwe+ iwanyu, aho Satani atuye.
14 “‘“Ariko mfite ibintu bike nkugaya: ni uko ufite abakomeza inyigisho ya Balamu+ wigishije Balaki+ gushyira igisitaza imbere y’Abisirayeli, akabigisha kurya ibyatambiwe ibigirwamana no gusambana.+
15 None mu buryo nk’ubwo, nawe ufite abakomeza inyigisho z’agatsiko k’idini ry’Abanikolayiti.+
16 Nuko rero wihane,+ kuko nutihana nzaza aho uri vuba nkabarwanya+ nkoresheje inkota ndende iva mu kanwa kanjye.+
17 “‘“Ufite ugutwi niyumve ibyo umwuka ubwira amatorero:+ unesha+ nzamuha kuri manu+ yahishwe, kandi nzamuha ibuye ry’umweru ryanditsweho izina rishya+ ritazwi n’umuntu uwo ari we wese, keretse urihawe.”’+
18 “Wandikire umumarayika w’itorero ry’i Tuwatira+ uti ‘dore ibyo Umwana+ w’Imana ufite amaso ameze nk’ibirimi by’umuriro+ n’ibirenge bimeze nk’umuringa utunganyijwe neza+ avuga,
19 ati “nzi ibikorwa byawe n’urukundo+ rwawe no kwizera kwawe n’umurimo wawe no kwihangana kwawe, kandi nzi ko ibikorwa+ byawe bya nyuma biruta ibya mbere.+
20 “‘“Icyakora, hari icyo nkugaya: ni uko wihanganira wa mugore Yezebeli,+ wiyita umuhanuzikazi kandi akigisha+ abagaragu banjye+ gusambana+ no kurya ibyatambiwe ibigirwamana,+ akabayobya.
21 Namuhaye igihe cyo kwihana,+ ariko ntashaka kwihana ubusambanyi bwe.+
22 Dore ngiye kumuteza indwara imuheza mu buriri, kandi abasambana na we nzabateza amakuba akomeye; keretse gusa nibihana bakareka ibikorwa bye.
23 Abana be nzabicisha icyorezo cy’indwara yica, ku buryo amatorero yose azamenya ko ari jye ugenzura impyiko* n’imitima, kandi nzaha buri wese muri mwe ibihuje n’ibikorwa byanyu.+
24 “‘“Icyakora, abandi bo muri mwe bari i Tuwatira, ni ukuvuga abatarakurikiye iyo nyigisho bose, ari na bo batamenye ‘ibintu byimbitse bya Satani’+ nk’uko babivuga, ndababwira nti ‘nta wundi mutwaro uwo ari wo wose mbikoreza.+
25 Gusa mukomeze icyo mufite+ kugeza igihe nzazira.’
26 Unesha kandi agakurikiza inzira zanjye kugeza ku iherezo,+ nzamuha ubutware bwo gutwara amahanga,+
27 kandi azatwara abantu abayoboze inkoni y’icyuma+ kugira ngo bajanjagurwe nk’uko inzabya z’ibumba zijanjagurika,+ nk’uko nahawe ubutware na Data;
28 nanone nzamuha inyenyeri ya mu gitondo.+
29 Ufite ugutwi niyumve ibyo umwuka+ ubwira amatorero.”’+