Ibyahishuwe 19:1-21

19  Nyuma y’ibyo numva ijwi rirenga rimeze nk’iry’imbaga y’ibiremwa byinshi mu ijuru,+ bivuga biti “nimusingize Yah!+ Agakiza+ n’ikuzo n’imbaraga ni iby’Imana yacu,+  kuko imanza zayo ari iz’ukuri kandi zikiranuka.+ Yashohoje urubanza yaciriye ya ndaya ikomeye yononesheje isi ubusambanyi bwayo, kandi iyiryoza amaraso y’abagaragu bayo irayahorera.”+  Nuko bahita bavuga ku ncuro ya kabiri bati “nimusingize Yah!+ Umwotsi uturuka muri uwo murwa uhora ucumba iteka ryose.”+  Nuko ba bakuru makumyabiri na bane+ na bya bizima bine+ byikubita hasi, biramya Imana yicaye+ kuri ya ntebe y’ubwami biravuga biti “Amen! Nimusingize Yah!”+  Nanone ijwi rituruka kuri ya ntebe y’ubwami rigira riti “nimusingize Imana yacu, mwa bagaragu bayo mwese mwe+ muyitinya, aboroheje n’abakomeye.”+  Nuko numva ijwi rimeze nk’iry’abamarayika benshi, nk’iry’amazi menshi asuma, rimeze nk’iry’inkuba zihinda cyane, bavuga bati “nimusingize Yah,+ kuko Yehova Imana yacu Ishoborabyose+ yatangiye gutegeka ari umwami.+  Nimucyo twishime kandi tunezerwe cyane, kandi nimucyo tumusingize+ kuko ubukwe+ bw’Umwana w’intama bwageze,+ n’umugeni we akaba yiteguye.+  Ni koko, yahawe kwambara imyenda myiza cyane irabagirana kandi itanduye, kuko imyenda myiza cyane igereranya ibikorwa bikiranuka by’abera.”+  Nuko umumarayika arambwira ati “andika uti ‘hahirwa abatumiwe+ ku ifunguro rya nimugoroba ryo mu bukwe bw’Umwana w’intama.’”+ Arongera arambwira ati “ayo ni amagambo y’ukuri y’Imana.”+ 10  Ambwiye atyo, nikubita hasi imbere y’ibirenge bye ngira ngo muramye.+ Ariko arambwira ati “sigaho! Ntukore ibintu nk’ibyo!+ Ndi imbata mugenzi wawe gusa, n’iy’abavandimwe bawe bafite umurimo wo guhamya ibya Yesu.+ Ujye uramya Imana,+ kuko ubuhanuzi bwahumekewe guhamya Yesu.”+ 11  Nuko mbona ijuru rikinguye, maze ngiye kubona mbona ifarashi y’umweru.+ Uwari uyicayeho yitwa Uwizerwa+ kandi w’Ukuri.+ Aca imanza kandi akarwana intambara ahuje no gukiranuka.+ 12  Amaso ye ameze nk’ibirimi by’umuriro,+ kandi ku mutwe we afite amakamba menshi.+ Afite izina+ ryanditswe ritazwi n’umuntu wese uretse we. 13  Yambaye umwitero uminjagiweho amaraso,+ kandi izina rye ni Jambo+ ry’Imana. 14  Nanone, ingabo zo mu ijuru zari zimukurikiye zigendera ku mafarashi y’umweru, kandi zari zambaye imyenda myiza y’umweru itanduye. 15  Mu kanwa ke havamo inkota ndende ityaye+ kugira ngo ayikubitishe amahanga, kandi azayaragiza inkoni y’icyuma.+ Nanone yengesha ibirenge mu rwengero+ rw’uburakari bw’umujinya w’Imana+ Ishoborabyose. 16  Ku mwitero we, ni ukuvuga ku kibero cye, handitseho izina rye ngo “Umwami w’abami, n’Umutware w’abatware.”+ 17  Nanone mbona umumarayika ahagaze mu zuba, maze arangurura ijwi abwira ibisiga+ byose biguruka mu kirere rwagati ati “nimuze hano, mukoranire ku ifunguro rikomeye rya nimugoroba ry’Imana, 18  kugira ngo murye inyama+ z’abami n’inyama z’abakuru b’abasirikare n’inyama z’abakomeye+ n’inyama z’amafarashi+ n’abayicayeho, n’inyama z’abantu bose: ab’umudendezo n’ab’imbata, aboroheje n’abakomeye.” 19  Nuko mbona ya nyamaswa y’inkazi+ n’abami+ bo mu isi n’ingabo zabo bakoraniye hamwe kugira ngo barwane+ n’uwicaye kuri ya farashi+ n’ingabo ze. 20  Ya nyamaswa y’inkazi+ irafatwa, ifatanwa na wa muhanuzi w’ibinyoma+ wakoreraga ibimenyetso+ imbere yayo, ibyo yayobeshaga abashyizweho ikimenyetso+ cya ya nyamaswa n’abaramyaga igishushanyo cyayo.+ Nuko iyo nyamaswa y’inkazi n’uwo muhanuzi w’ibinyoma bajugunywa mu nyanja y’umuriro igurumanamo amazuku+ bakiri bazima. 21  Ariko abasigaye bicishwa inkota ndende y’uwicaye kuri ya farashi,+ ya nkota yavaga mu kanwa ke.+ Nuko ibisiga+ byose birya inyama zabo+ birahaga.+

Ibisobanuro ahagana hasi