Ibyahishuwe 18:1-24

18  Hanyuma y’ibyo mbona undi mumarayika amanuka ava mu ijuru afite ubutware bukomeye,+ maze isi imurikirwa n’ikuzo rye.+  Arangurura ijwi rikomeye+ aravuga ati “yaguye! Babuloni Ikomeye yaguye,+ kandi yahindutse icumbi ry’abadayimoni n’indiri y’imyuka yose ihumanya,+ n’indiri y’inyoni n’ibisiga byose bihumanye kandi byangwa!+  Amahanga yose yaguye mu mutego wa divayi y’uburakari, ni ukuvuga divayi y’ubusambanyi bwayo,+ kandi abami bo mu isi basambanaga+ na yo, n’abacuruzi+ bo mu isi bakungahajwe n’iraha ryayo ryinshi ry’urukozasoni.”+  Nuko numva irindi jwi riturutse mu ijuru rigira riti “bwoko bwanjye, nimuyisohokemo+ niba mudashaka gufatanya na yo mu byaha byayo,+ kandi mukaba mudashaka guhabwa ku byago byayo,  kuko ibyaha byayo byirundanyije bikagera mu ijuru,+ kandi Imana yibutse ibikorwa byayo byo kurenganya abantu.+  Muyiture ibihwanye n’ibyo yakoze,+ kandi muyikubire kabiri; yee, muyikubire incuro ebyiri ibihwanye n’ibyo yakoze.+ Mu gikombe+ yabavangiyemo inzoga, mwebweho muyivangiremo+ incuro ebyiri.+  Urugero yagejejeho yikuza kandi iba mu iraha ry’urukozasoni, abe ari rwo namwe mugezaho muyitera kubabara no kuboroga,+ kuko ikomeza kwibwira mu mutima wayo iti ‘ndi umwamikazi+ uganje si ndi umupfakazi,+ kandi sinzigera mboroga.’+  Ni cyo gituma ibyago byayo bizayigwirira mu munsi umwe,+ ni ukuvuga urupfu no kuboroga n’inzara, kandi izatwikwa ikongoke,+ kuko Yehova Imana wayiciriye urubanza akomeye.+  “Abami+ bo mu isi basambanaga na yo bakaba mu iraha ry’urukozasoni, nibabona umwotsi+ wo gutwikwa kwayo bazarira bikubite mu gituza bitewe n’agahinda bayifitiye,+ 10  bahagarare ahitaruye bitewe no gutinya imibabaro yayo, maze bavuge+ bati ‘mbega ishyano! Mbega ishyano ugushije wa murwa ukomeye+ we, Babuloni murwa ukomeye, kuko mu gihe cy’isaha imwe gusa usohorejweho urubanza waciriwe!’+ 11  “Nanone abacuruzi+ bo mu isi bazayiririra bayiborogere,+ kuko batagifite ubagurira ibicuruzwa byabo byose, 12  ibicuruzwa byose+ bya zahabu, ifeza, amabuye y’agaciro kenshi n’amasaro, imyenda myiza n’imyenda y’isine na hariri n’imyenda y’umutuku, ikintu cyose gikozwe mu giti gihumura neza, ikintu cyose gikozwe mu mahembe y’inzovu, ikintu cyose gikozwe mu giti cy’agaciro kenshi no mu muringa no mu cyuma no mu mabuye ya marimari,+ 13  ibirungo byitwa sinamomu na amomu, umubavu n’amavuta ahumura neza n’ububani, divayi n’amavuta ya elayo, ifu nziza n’ingano, inka n’intama n’amafarashi n’amagare, n’abagaragu n’ubugingo bw’abantu.+ 14  Ni koko, imbuto nziza ubugingo bwawe bwifuzaga+ zagushizeho, ibintu biryoha byose n’ibintu byiza byose byagushizeho, kandi abantu ntibazongera kubibona.+ 15  “Abacuruzi*+ b’ibyo bintu bakijijwe na Babuloni Ikomeye, bazahagarara ahitaruye bitewe no gutinya imibabaro yayo, kandi bazarira baboroge+ 16  bavuge bati ‘mbega ishyano! Mbega ishyano ugushije wa murwa ukomeye+ we, wambaye imyenda myiza cyane y’isine n’umutuku, wambaye imirimbo myinshi ya zahabu n’amabuye y’agaciro kenshi n’amasaro,+ 17  kuko ubutunzi bukomeye butyo burimbutse mu isaha imwe!’+ “Umusare mukuru wese n’umuntu wese ujya ahantu aho ari ho hose,+ n’abasare n’abandi bose batungwa n’inyanja, bahagarara ahitaruye+ 18  bavuga mu ijwi rirenga babonye umwotsi wo gushya kwayo bati ‘ni uwuhe murwa uhwanye n’uyu murwa ukomeye?’+ 19  Nuko biyorera umukungugu mu mutwe,+ maze batera hejuru bararira baboroga+ bati ‘mbega ishyano! Mbega ishyano umurwa ukomeye ugushije, uwo abafite amato mu nyanja+ bose bakiriyemo+ bitewe n’ubutunzi bwawo bwinshi, kuko urimbuwe mu isaha imwe!’+ 20  “Wa juru we+ namwe abera+ n’intumwa+ n’abahanuzi, muwishime hejuru kuko Imana iwushohorejeho urubanza yawuciriye ibahorera!”+ 21  Nuko umumarayika ukomeye aterura ibuye rimeze nk’urusyo+ runini ariroha mu nyanja,+ aravuga ati “uko ni ko Babuloni, wa murwa ukomeye, uzaturwa hasi mu kanya nk’ako guhumbya, kandi ntuzongera kuboneka.+ 22  Ijwi ry’abaririmbyi bajyanirana n’inanga hamwe n’abacuranzi n’abavuza umwironge n’abavuza impanda, ntibazongera kumvikana muri wowe.+ Nta munyabukorikori w’umwuga uwo ari wo wose uzongera kuboneka muri wowe, nta jwi ry’urusyo rizongera kumvikana muri wowe ukundi, 23  nta rumuri rw’itara ruzongera kumurika muri wowe, nta n’ijwi ry’umukwe cyangwa iry’umugeni rizongera kumvikana muri wowe,+ kuko abacuruzi bawe+ bari abakomeye+ bo mu isi, kandi amahanga yose akaba yari yarayobejwe n’ibikorwa byawe by’ubupfumu.+ 24  Ni koko, muri uwo murwa ni ho habonetse amaraso+ y’abahanuzi+ n’abera+ n’abiciwe mu isi bose.”+

Ibisobanuro ahagana hasi