Ibyahishuwe 17:1-18
17 Nuko umwe muri ba bamarayika barindwi bari bafite amabakure arindwi+ araza arambwira ati “ngwino njye kukwereka urubanza ya ndaya ikomeye+ yaciriwe, ya yindi yicara ku mazi menshi,+
2 ari na yo abami b’isi basambanaga na yo,+ n’abatuye isi bagasinda divayi y’ubusambanyi bwayo.”+
3 Nuko anjyana mu butayu binyuze ku mbaraga z’umwuka,+ maze mbona umugore wicaye ku nyamaswa y’inkazi+ itukura yari yuzuyeho amazina yo gutuka Imana,+ ifite imitwe irindwi+ n’amahembe icumi.
4 Uwo mugore yari yambaye imyenda y’isine+ n’umutuku,+ kandi yari yirimbishije zahabu n’amabuye y’agaciro kenshi n’amasaro.+ Mu ntoki ze yari afite igikombe cya zahabu+ cyuzuye ibiteye ishozi+ n’ibintu bihumanye by’ubusambanyi+ bwe.
5 Mu ruhanga rwe hari handitse izina ry’amayobera,+ ari ryo “Babuloni Ikomeye, nyina w’indaya+ n’ibiteye ishozi byo mu isi.”+
6 Mbona ko uwo mugore yari yasinze amaraso+ y’abera n’amaraso y’abahamya ba Yesu.+
Nuko mukubise amaso ndatangara cyane.+
7 Hanyuma umumarayika arambaza ati “ni iki kigutangaje? Ndakubwira iby’iyobera ry’uwo mugore+ n’iry’inyamaswa y’inkazi imuhetse, ifite imitwe irindwi n’amahembe icumi.+
8 Inyamaswa y’inkazi wabonye, yariho+ ariko ntikiriho, nyamara igiye kuzamuka ive ikuzimu,+ kandi igomba kurimbuka. Abatuye isi nibabona iyo nyamaswa y’inkazi yariho ariko ikaba itakiriho, nyamara ikaba izabaho, bazayitangarira bayishimiye, ariko amazina yabo ntiyanditswe mu muzingo w’ubuzima+ kuva urufatiro rw’isi rwashyirwaho.+
9 “Aha ni ho hasaba kugira ubwenge n’ubuhanga:+ imitwe irindwi+ ni yo misozi irindwi+ wa mugore yicayeho.
10 Kandi hari abami barindwi: batanu baraguye,+ umwe ariho,+ undi ntaraza+ ariko naza agomba kugumaho igihe gito.+
11 Ya nyamaswa y’inkazi yariho ariko ikaba itakiriho,+ na yo ni umwami wa munani, ariko akomoka kuri ba bandi barindwi, kandi agomba kurimbuka.
12 “Naho amahembe icumi wabonye ni yo bami icumi+ batarahabwa ubwami, ariko bazahabwa ubutware bwo kuba abami, bamare isaha imwe bategekana na ya nyamaswa y’inkazi.
13 Bahuje igitekerezo, kandi baha iyo nyamaswa y’inkazi ububasha bwabo n’ubutware bwabo.+
14 Bazarwana n’Umwana w’intama,+ ariko Umwana w’intama azabanesha,+ kuko ari Umutware w’abatware akaba n’Umwami w’abami.+ Abahamagawe batoranyijwe kandi bizerwa bari kumwe na we, na bo bazabanesha.”+
15 Nuko arambwira ati “ya mazi wabonye ya ndaya yicayeho, ni yo moko y’abantu n’imbaga y’abantu n’amahanga n’indimi.+
16 Ya mahembe icumi+ wabonye na ya nyamaswa y’inkazi+ bizanga iyo ndaya+ biyicuze biyambike ubusa, birye inyama zayo, kandi bizayitwika ikongoke.+
17 Kuko Imana yashyize mu mutima wabyo gusohoza igitekerezo cyayo,+ kugira ngo bisohoze igitekerezo kimwe bihuriyeho cyo guha ya nyamaswa y’inkazi+ ubwami bwabyo, kugeza aho amagambo y’Imana azasohorezwa.+
18 Wa mugore+ wabonye agereranya umurwa ukomeye ufite ubwami butegeka abami b’isi.”+