Ibyahishuwe 16:1-21

16  Nuko numva ijwi riranguruye+ riturutse ahera h’urusengero ribwira abamarayika barindwi riti “nimugende musuke mu isi amabakure arindwi y’uburakari+ bw’Imana.”  Umumarayika wa mbere+ aragenda asuka ibakure ye mu isi.+ Nuko abantu bose bari bafite ikimenyetso cya ya nyamaswa y’inkazi+ kandi baramyaga igishushanyo cyayo,+ bafatwa n’ibisebe bibabaza kandi bikomeye+ cyane.  Umumarayika wa kabiri+ asuka ibakure ye mu nyanja.+ Nuko inyanja ihinduka amaraso+ nk’ay’umuntu wapfuye, maze ibintu byose byo mu nyanja+ bifite ubugingo birapfa.  Umumarayika wa gatatu+ asuka ibakure ye mu nzuzi+ no mu masoko y’amazi. Nuko bihinduka amaraso.+  Numva umumarayika ufite ubutware ku mazi avuga ati “Mana idahemuka,+ iriho kandi yahozeho,+ ni wowe ukiranuka kuko ari wowe waciye izo manza,+  kuko bamennye amaraso y’abera n’abahanuzi,+ none nawe ubahaye amaraso+ ngo bayanywe. Ibyo ni byo bibakwiriye.”+  Numva ijwi riturutse ku gicaniro rigira riti “ni koko Yehova Mana Ishoborabyose,+ imanza uca ni iz’ukuri kandi zirakiranuka.”+  Umumarayika wa kane+ asuka ibakure ye ku zuba, nuko izuba rihabwa gutwikisha+ abantu umuriro.  Abantu botswa n’ubushyuhe bwinshi, ariko batuka izina+ ry’Imana ifite ububasha+ kuri ibyo byago, kandi ntibihana ngo bayisingize.+ 10  Umumarayika wa gatanu asuka ibakure ye ku ntebe y’ubwami ya ya nyamaswa y’inkazi,+ maze ubwami bwayo bucura umwijima+ kandi batangira guhekenya indimi zabo bitewe n’ububabare. 11  Ariko ntibihana imirimo yabo, ahubwo batuka+ Imana yo mu ijuru bitewe n’ububabare n’ibisebe byabo. 12  Umumarayika wa gatandatu+ asuka ibakure ku ruzi runini rwa Ufurate+ maze amazi yarwo arakama,+ kugira ngo abami+ baturuka aho izuba rirasira bategurirwe inzira. 13  Nuko mbona amagambo* atatu yahumetswe, ahumanye+ kandi asa n’imitubu,+ ava mu kanwa ka cya kiyoka+ no mu kanwa ka ya nyamaswa y’inkazi+ no mu kanwa ka wa muhanuzi w’ibinyoma.+ 14  Ayo ni yo magambo yahumetswe+ aturuka ku badayimoni, kandi ni yo akora ibimenyetso,+ agasanga abami+ bo mu isi yose ituwe+ kugira ngo abakoranyirize hamwe mu ntambara+ yo ku munsi ukomeye+ w’Imana Ishoborabyose.+ 15  “Dore ndaza nk’umujura.+ Hahirwa ukomeza kuba maso+ kandi akarinda imyenda ye kugira ngo atagenda yambaye ubusa, abantu bakareba isoni z’ubwambure bwe.”+ 16  Nuko abakoranyiriza ahantu hitwa Harimagedoni+ mu giheburayo. 17  Umumarayika wa karindwi asuka ibakure ye mu kirere.+ Ayisutse, ijwi riranguruye+ rituruka ku ntebe y’ubwami iri ahera h’urusengero rigira riti “birarangiye!” 18  Nuko haba imirabyo no guhinda kw’inkuba, kandi haba umutingito ukomeye+ utarigeze kubaho uhereye igihe abantu babereye ku isi;+ wari umutingito ukaze+ kandi ukomeye cyane. 19  Nuko wa mugi ukomeye+ urasaduka wigabanyamo gatatu, kandi imigi y’amahanga iragwa. Imana yibuka Babuloni Ikomeye+ kugira ngo iyihe igikombe cya divayi y’uburakari bw’umujinya wayo.+ 20  Nanone, ibirwa byose birahunga, kandi imisozi ntiyaboneka.+ 21  Hanyuma amahindu manini+ amanuka mu ijuru agwa ku bantu, buri hindu ripima italanto* imwe, abantu batuka+ Imana bitewe n’icyago cy’amahindu,+ kubera ko icyo cyago cyari gikomeye bidasanzwe.

Ibisobanuro ahagana hasi