Ibyahishuwe 15:1-8

15  Mbona mu ijuru ikindi kimenyetso+ gikomeye kandi gitangaje: abamarayika barindwi+ bafite ibyago birindwi.+ Ibyo ni byo bya nyuma kubera ko uburakari+ bw’Imana buzasohozwa burundu binyuze kuri byo.+  Nuko mbona igisa n’inyanja+ imeze nk’ikirahuri kivanze n’umuriro, kandi mbona abanesheje+ ya nyamaswa y’inkazi n’igishushanyo cyayo+ n’umubare+ w’izina ryayo bahagaze iruhande rw’iyo nyanja+ imeze nk’ikirahuri, bafite inanga+ z’Imana.  Baririmbaga indirimbo ya Mose+ umugaragu w’Imana n’indirimbo y’Umwana w’intama,+ bagira bati “Yehova, Mana Ishoborabyose,+ imirimo yawe irakomeye kandi iratangaje.+ Mwami w’iteka,+ inzira zawe ni izo gukiranuka kandi ni iz’ukuri.+  Yehova,+ ni nde mu by’ukuri utazagutinya,+ kandi ngo asingize izina ryawe,+ kuko ari wowe wenyine w’indahemuka?+ Amahanga yose azaza asengere imbere yawe,+ kubera ko amateka yawe akiranuka yagaragajwe.”+  Hanyuma y’ibyo ndareba, mbona ahera h’ihema+ ryo guhamya+ hakinguriwe mu ijuru,+  nuko ba bamarayika barindwi+ bafite ibyago birindwi+ basohoka ahera bambaye imyenda myiza itanduye kandi irabagirana,+ bakenyeye imishumi ya zahabu mu gituza.  Kimwe muri bya bizima bine+ giha ba bamarayika barindwi amabakure arindwi akozwe muri zahabu, yuzuye uburakari bw’Imana+ ihoraho iteka ryose.+  Nuko ahera huzura umwotsi bitewe n’ikuzo ry’Imana+ n’imbaraga zayo, kandi nta washoboye kwinjira ahera kugeza aho ibyago birindwi+ by’abamarayika barindwi birangiriye.

Ibisobanuro ahagana hasi