Ibyahishuwe 14:1-20

14  Ngiye kubona mbona Umwana w’intama+ ahagaze ku musozi wa Siyoni,+ ari kumwe n’abantu ibihumbi ijana na mirongo ine na bine,+ bafite izina rye n’izina rya Se+ yanditswe mu ruhanga rwabo.  Nuko numva ijwi rivugira mu ijuru rimeze nk’ijwi ry’amazi menshi+ asuma, kandi ryari rimeze nk’ijwi ry’inkuba ihinda cyane. Iryo jwi numvise ryari rimeze nk’iry’abaririmbyi bajyanirana n’inanga,+ bacuranga inanga zabo  kandi baririmba+ indirimbo isa naho ari nshya,+ bari imbere y’intebe y’ubwami n’imbere ya bya bizima bine+ na ba bakuru.+ Nta muntu washoboye kumenya neza iyo ndirimbo, keretse ba bantu ibihumbi ijana na mirongo ine na bine+ bacunguwe+ bavanywe mu isi.  Abo ni bo batiyandurishije abagore;+ mu by’ukuri, bakomeye ku busugi bwabo.+ Abo ni bo bakomeza gukurikira Umwana w’intama aho ajya hose.+ Abo ni bo bacunguwe+ mu bantu kugira ngo babe umuganura+ ku Mana no ku Mwana w’intama,  kandi nta kinyoma cyabonetse mu kanwa kabo;+ ntibagira inenge.+  Nuko mbona undi mumarayika aguruka aringanije ijuru,+ kandi yari afite ubutumwa bwiza+ bw’iteka kugira ngo abutangaze bube inkuru ishimishije ku batuye ku isi, n’amahanga yose n’imiryango yose n’indimi zose n’amoko yose.+  Avuga mu ijwi riranguruye ati “mutinye Imana+ kandi muyisingize+ kuko igihe cyayo cyo guca urubanza cyageze,+ kandi muramye iyaremye+ ijuru n’isi n’inyanja n’amasoko y’amazi.”+  Nuko umumarayika wa kabiri akurikiraho, aravuga ati “yaguye! Babuloni+ Ikomeye yaguye,+ ya yindi yatumye amahanga yose asinda divayi+ y’uburakari, ni ukuvuga divayi y’ubusambanyi bwayo!”+  Umumarayika wa gatatu akurikiraho, avuga mu ijwi riranguruye ati “nihagira umuntu wese uramya ya nyamaswa y’inkazi+ n’igishushanyo cyayo,+ kandi agashyirwa ikimenyetso mu ruhanga cyangwa ku kiganza,+ 10  na we azanywa ku nzoga y’uburakari bw’Imana isukwa idafunguye mu gikombe cy’umujinya wayo,+ kandi azababazwa+ n’umuriro n’amazuku+ imbere y’abamarayika bera n’imbere y’Umwana w’intama. 11  Umwotsi wo kubabazwa kw’abaramya ya nyamaswa y’inkazi n’igishushanyo cyayo hamwe n’umuntu wese ushyirwaho ikimenyetso+ cy’izina ryayo, uhora ucumba iteka ryose+ kandi bahora bababazwa ku manywa na nijoro. 12  Aho ni ho kwihangana kw’abera+ kuri, ari bo bakurikiza amategeko y’Imana+ no kwizera+ kwa Yesu.” 13  Nuko numva ijwi rivugira mu ijuru riti “andika uti ‘hahirwa abapfa+ bunze ubumwe n’Umwami+ uhereye ubu.’+ Umwuka uravuga uti ‘yee, nibaruhuke imirimo yabo, kuko ibyo bakoze bibaherekeza.’” 14  Nuko ngiye kubona mbona igicu cy’umweru, kandi usa n’umwana w’umuntu yari yicaye kuri icyo gicu,+ yambaye ikamba rya zahabu+ ku mutwe, afite n’umuhoro utyaye mu ntoki ze. 15  Undi mumarayika asohoka ahera h’urusengero, arangurura ijwi abwira uwari wicaye ku gicu ati “ahura umuhoro wawe usarure,+ kuko igihe cyo gusarura kigeze, kandi ibisarurwa+ byo ku isi bikaba byeze rwose.”+ 16  Nuko uwari wicaye kuri cya gicu yahura umuhoro we ku isi, maze isi irasarurwa. 17  Nanone undi mumarayika asohoka ahera h’urusengero ho mu ijuru,+ na we afite umuhoro utyaye. 18  Nanone haza undi mumarayika aturutse ahagana ku gicaniro, kandi yari afite ububasha bwo gutegeka umuriro.+ Hanyuma arangurura ijwi abwira uwari ufite umuhoro utyaye ati “ahura umuhoro wawe utyaye maze usarure amaseri y’uruzabibu rw’isi+ kuko imizabibu yarwo ihishije.” 19  Nuko uwo mumarayika+ yahura umuhoro we mu isi asarura uruzabibu+ rw’isi, maze asuka imizabibu mu rwengero runini rw’uburakari bw’Imana.+ 20  Iyo mizabibu inyukanyukirwa inyuma y’umugi,+ maze amaraso avuye mu rwengero arasendera agera ku mikoba y’amafarashi,+ kandi akwira ahantu hareshya na sitadiyo igihumbi na magana atandatu.+

Ibisobanuro ahagana hasi