Ibyahishuwe 13:1-18
13 Nuko gihagarara ku musenyi+ wo ku nyanja.
Ngiye kubona mbona inyamaswa y’inkazi+ izamuka iva mu nyanja,+ ifite amahembe icumi+ n’imitwe irindwi.+ Yari ifite amakamba icumi ku mahembe yayo, kandi ku mitwe yayo yari ifite amazina yo gutuka Imana.+
2 Iyo nyamaswa y’inkazi nabonye yari imeze nk’ingwe,+ ariko amajanja yayo yari ameze nk’ay’idubu,+ naho umunwa wayo umeze nk’uw’intare.+ Cya kiyoka+ giha iyo nyamaswa ububasha bwacyo n’intebe yacyo y’ubwami n’ubutware+ bukomeye.
3 Nuko mbona umwe muri ya mitwe yayo umeze nk’uwakomerekejwe uruguma rwica,+ ariko urwo ruguma rwari rugiye kuyica rurakira, maze isi yose ikurikira iyo nyamaswa y’inkazi iyitangariye cyane.
4 Nuko baramya cya kiyoka kubera ko ari cyo cyahaye ubutware iyo nyamaswa y’inkazi, baramya na ya nyamaswa y’inkazi bavuga bati “ni nde uhwanye n’iyi nyamaswa y’inkazi, kandi se ni nde ushobora kurwana na yo?”
5 Ihabwa akanwa kavuga ibyo kwiyemera+ n’amagambo yo gutuka Imana,+ kandi ihabwa ububasha bwo gukora ibyo ishaka mu gihe cy’amezi mirongo ine n’abiri.+
6 Ibumbura akanwa kayo, itangira gutuka Imana+ n’izina ryayo n’ubuturo bwayo, ni ukuvuga abatuye mu ijuru.+
7 Ihabwa+ kurwanya abera ikabanesha,+ kandi ihabwa gutegeka abantu bo mu miryango yose n’amoko yose n’indimi zose n’amahanga yose.
8 Abatuye ku isi bose bazayiramya, kandi kuva urufatiro rw’isi rwashyirwaho,+ nta n’umwe muri abo ufite izina ryanditswe mu muzingo+ w’ubuzima w’Umwana w’intama wishwe.+
9 Ufite ugutwi niyumve.+
10 Niba hari umuntu ugomba kujyanwa mu bunyage, azajyanwa mu bunyage,+ kandi uwicisha inkota na we agomba kwicishwa inkota.+ Aho ni ho kwihangana+ no kwizera+ kw’abera+ kuri.
11 Nuko mbona indi nyamaswa y’inkazi+ izamuka ivuye mu isi,+ kandi yari ifite amahembe abiri nk’ay’umwana w’intama, ariko itangira kuvuga nk’ikiyoka.+
12 Hanyuma ikoresha ububasha bwose bwa ya nyamaswa y’inkazi ya mbere+ mu maso yayo. Ituma isi n’abayituye baramya ya nyamaswa y’inkazi ya mbere yakize uruguma rwari rugiye kuyica.+
13 Ikora ibimenyetso bikomeye,+ ku buryo ndetse yamanuraga umuriro mu ijuru ikawusuka ku isi abantu babireba.
14 Iyobya abatuye ku isi ibayobesheje ibitangaza yari yarahawe gukorera imbere ya ya nyamaswa y’inkazi, ari na ko ibwira abatuye ku isi gukora igishushanyo+ cya ya nyamaswa y’inkazi yari yarakomerekejwe n’inkota+ ariko igakira.
15 Nanone ihabwa ububasha bwo guha ubuzima igishushanyo cy’iyo nyamaswa y’inkazi, kugira ngo kijye kivuga kandi cyicishe abantu bose batakiramya+ mu buryo ubwo ari bwo bwose.
16 Hanyuma ihatira abantu bose,+ aboroheje n’abakomeye, abakire n’abakene, ab’umudendezo n’ab’imbata, gushyirwaho ikimenyetso ku kiganza cy’iburyo no mu ruhanga rwabo,+
17 kugira ngo hatagira umuntu ushobora kugura cyangwa kugurisha, keretse abafite ikimenyetso n’izina+ bya ya nyamaswa y’inkazi cyangwa umubare w’izina ryayo.+
18 Aho ni ho hasaba kugira ubwenge: umuntu wese ufite ubuhanga abare umubare w’iyo nyamaswa y’inkazi, kuko ari umubare w’umuntu.+ Umubare wayo ni magana atandatu na mirongo itandatu na gatandatu.+