Ibyahishuwe 12:1-17

12  Nuko mu ijuru haboneka ikimenyetso gikomeye,+ cy’umugore+ wambaye izuba, ukwezi kuri munsi y’ibirenge bye, no ku mutwe we hariho ikamba ry’inyenyeri cumi n’ebyiri,  kandi yari atwite. Nuko atakishwa n’ibise;+ yarababaraga cyane kuko yari agiye kubyara.  Nuko mu ijuru haboneka ikindi kimenyetso: mbona ikiyoka kinini+ gitukura nk’umuriro gifite imitwe irindwi n’amahembe icumi, kandi ku mitwe yacyo gifite amakamba arindwi;  umurizo+ wacyo ukurura kimwe cya gatatu cy’inyenyeri+ zo mu ijuru uziroha ku isi.+ Icyo kiyoka gikomeza guhagarara imbere ya wa mugore+ wari ugiye kubyara,+ kugira ngo nabyara gihite giconshomera+ umwana we.  Nuko abyara umwana w’umuhungu+ uzaragiza amahanga yose inkoni y’icyuma.+ Uwo mwana ahita ajyanwa ku Mana no ku ntebe yayo y’ubwami.+  Uwo mugore na we ahungira mu butayu+ ahantu Imana yamuteguriye, kugira ngo agaburirirweyo+ iminsi igihumbi na magana abiri na mirongo itandatu.+  Nuko mu ijuru habaho intambara: Mikayeli+ n’abamarayika be barwana na cya kiyoka, cya kiyoka na cyo kibarwanya kiri kumwe n’abamarayika bacyo  ariko nticyanesha, kandi umwanya wabo ntiwongera kuboneka ukundi mu ijuru.  Icyo kiyoka kinini+ kijugunywa hasi, ni cyo ya nzoka ya kera+ yitwa Satani+ Usebanya,+ ari na cyo kiyobya isi yose ituwe.+ Nuko kijugunywa ku isi,+ abamarayika bacyo na bo bajugunyanwa na cyo. 10  Numva ijwi riranguruye rivugira mu ijuru riti “Ubu noneho habonetse agakiza+ n’imbaraga+ n’ubwami bw’Imana yacu+ n’ubutware bwa Kristo+ wayo, kuko umurezi w’abavandimwe bacu, ubarega ku manywa na nijoro imbere y’Imana yacu,+ ajugunywe hasi. 11  Bamuneshesheje+ amaraso y’Umwana w’intama+ n’ijambo ryo guhamya+ kwabo, kandi ntibakunze ubugingo bwabo,+ ndetse n’igihe babaga bahanganye n’urupfu. 12  Ku bw’ibyo rero, wa juru we namwe abaririmo, nimwishime!+ Naho wowe wa si we nawe wa nyanja+ we, mugushije ishyano+ kuko Satani yabamanukiye afite uburakari bwinshi, kuko azi ko ashigaje igihe gito.”+ 13  Nuko icyo kiyoka kibonye ko kijugunywe ku isi,+ gitoteza wa mugore+ wabyaye umwana w’umuhungu. 14  Ariko uwo mugore ahabwa amababa abiri ya kagoma+ nini cyane, kugira ngo aguruke ajye mu butayu+ aho yateguriwe. Aho ni ho azagaburirirwa+ amare igihe n’ibihe n’igice cy’igihe,+ ari kure ya ya nzoka.+ 15  Nuko iyo nzoka icira amazi+ ameze nk’uruzi inyuma y’uwo mugore kugira ngo arohame muri urwo ruzi.+ 16  Ariko isi iza gutabara uwo mugore,+ irasama imira rwa ruzi icyo kiyoka cyaciriye. 17  Icyo kiyoka kirakarira uwo mugore,+ maze kijya kurwanya abasigaye bo mu rubyaro rwe bitondera amategeko y’Imana kandi bafite umurimo wo guhamya+ ibya Yesu.

Ibisobanuro ahagana hasi