Ibyahishuwe 11:1-19
11 Nuko mpabwa urubingo rumeze nk’inkoni,+ kandi numva ijwi rimbwira riti “haguruka upime ahera h’urusengero+ rw’Imana n’igicaniro n’abahasengera.
2 Ariko imbuga iri hanze+ y’ahera h’urusengero, uyireke rwose ntuyipime, kuko yahawe abanyamahanga,+ kandi bazamara amezi mirongo ine n’abiri+ baribata umurwa wera.+
3 Nzatuma abahamya banjye babiri+ bamara iminsi igihumbi na magana abiri na mirongo itandatu bahanura+ bambaye ibigunira.”+
4 Abo bagereranywa n’ibiti bibiri by’imyelayo+ n’ibitereko bibiri by’amatara,+ kandi bahagaze imbere y’Umwami w’isi.+
5 Iyo hagize ushaka kubagirira nabi, umuriro uva mu kanwa kabo ugakongora abanzi babo,+ kandi nihagira umuntu wese ushaka kubagirira nabi, uko ni ko agomba kwicwa.
6 Abo bafite ububasha bwo gukinga ijuru+ kugira ngo imvura itagwa+ iminsi yose bazamara bahanura, kandi bafite ububasha bwo guhindura amazi amaraso+ no guteza isi ibyago by’ubwoko bwose, bakabikora incuro zose bashaka.
7 Nibarangiza umurimo wabo wo guhamya, inyamaswa y’inkazi izava ikuzimu+ ibarwanye, ibatsinde maze ibice.+
8 Imirambo yabo izarambarara mu muhanda wo mu murwa ukomeye; mu buryo bw’ikigereranyo uwo murwa witwa Sodomu+ na Egiputa, ari na ho Umwami wabo yamanitswe.+
9 Abo mu moko yose n’imiryango yose n’indimi zose n’amahanga yose+ bazamara iminsi itatu n’igice+ bashungera imirambo yabo, kandi ntibazakunda ko ishyirwa mu mva.
10 Abatuye ku isi bazishimira+ ko bapfuye maze banezerwe cyane kandi bahane impano,+ kubera ko abo bahanuzi babiri bababazaga abatuye ku isi.
11 Iyo minsi itatu n’igice ishize,+ umwuka w’ubuzima uturuka ku Mana ubinjiramo,+ nuko barahaguruka barahagarara maze ubwoba bwinshi butaha ababarebaga bose.
12 Bumva ijwi riranguruye+ riturutse mu ijuru ribabwira riti “nimuzamuke muze hano.”+ Nuko bazamuka mu bicu, bajya mu ijuru abanzi babo babareba.
13 Muri uwo mwanya haba umutingito ukomeye, maze kimwe cya cumi+ cy’umugi kiragwa, kandi abantu ibihumbi birindwi bicwa n’umutingito, naho abasigaye bagira ubwoba bwinshi maze batangira gusingiza Imana yo mu ijuru.+
14 Ishyano rya kabiri+ rirarangiye. Dore ishyano rya gatatu riraza bidatinze.
15 Nuko umumarayika wa karindwi avuza impanda+ ye. Mu ijuru humvikana amajwi aranguruye agira ati “ubwami bw’isi bubaye ubwami bw’Umwami wacu+ n’ubwa Kristo we,+ kandi azaba umwami iteka ryose.”+
16 Ba bakuru makumyabiri na bane+ bari bicaye ku ntebe zabo z’ubwami imbere y’Imana bikubita hasi bubamye,+ baramya Imana+
17 bagira bati “turagushimira+ Yehova Mana Ishoborabyose,+ wowe uriho+ kandi wahozeho, kuko wafashe ububasha bwawe bukomeye+ ugatangira gutegeka uri umwami.+
18 Ariko amahanga yararakaye, nuko umujinya wawe uraza, n’igihe cyagenwe kiragera cyo gucira urubanza abapfuye, n’icyo kugororeramo+ abagaragu bawe b’abahanuzi+ n’abera n’abatinya izina ryawe, aboroheje n’abakomeye,+ n’icyo kurimburiramo+ abarimbura isi.”+
19 Ahera h’urusengero rw’Imana ho mu ijuru+ harakinguka, isanduku+ y’isezerano ryayo iboneka ahera h’urusengero rwayo.+ Nuko habaho imirabyo n’amajwi n’inkuba n’umutingito n’amahindu manini.