Ibyahishuwe 1:1-20
1 lbyahishuwe+ na Yesu Kristo, ibyo Imana yamuhaye+ ngo yereke abagaragu bayo+ ibintu bigomba kubaho bidatinze.+ Hanyuma Yesu na we atuma umumarayika wayo,+ maze binyuze kuri uwo mumarayika, abyereka umugaragu wayo Yohana+ mu bimenyetso.+
2 Yohana uwo ni we wahamije ijambo Imana yatanze,+ ahamya n’ibyo Yesu Kristo yahamije,+ ni ukuvuga ibintu byose yabonye.
3 Hahirwa+ usoma mu ijwi riranguruye+ amagambo y’ubu buhanuzi hamwe n’abayumva,+ kandi bakitondera ibyanditswe muri bwo+ kuko igihe cyagenwe kiri bugufi.+
4 Jyewe Yohana ndabandikiye mwebwe abo mu matorero arindwi+ yo mu ntara ya Aziya:
Nimugire ubuntu butagereranywa, n’amahoro biva ku “Mana iriho, yahozeho, kandi igiye kuza,”+ biva no ku myuka irindwi+ iri imbere y’intebe yayo y’ubwami,
5 no kuri Yesu Kristo “Umuhamya Wizerwa,”+ “Imfura mu kuzuka mu bapfuye”+ akaba n’“Umutware utwara abami bo mu isi.”+
We udukunda+ kandi watubohoye akatuvana mu byaha byacu akoresheje amaraso ye bwite,+
6 akaduhindura abami+ n’abatambyi+ b’Imana ye, ari na yo Se; ni koko, nahabwe ikuzo n’ubushobozi iteka ryose.+ Amen.
7 Dore arazana n’ibicu,+ kandi amaso yose azamureba,+ n’abamuteye icumu+ bazamureba, kandi amoko yose yo mu isi azikubita mu gituza afite agahinda kubera we.+ Amen.
8 Yehova Imana aravuga ati “ndi Alufa na Omega,+ uriho, uwahozeho kandi ugiye kuza,+ Ushoborabyose.”+
9 Jyewe Yohana, umuvandimwe wanyu musangiye imibabaro+ n’ubwami+ no kwihangana+ dufatanyije na Yesu,+ nari ku kirwa cyitwa Patimosi bampora kuvuga iby’Imana no guhamya ibya Yesu.+
10 Binyuze ku mbaraga z’umwuka wera,+ nagiye kubona mbona ndi+ ku munsi w’Umwami.+ Nuko numva ijwi rikomeye+ nk’iry’impanda rivugira inyuma yanjye,
11 riti “ibyo ubona ubyandike+ mu muzingo, uwoherereze amatorero arindwi:+ iryo muri Efeso,+ iry’i Simuruna,+ iry’i Perugamo,+ iry’i Tuwatira,+ iry’i Sarudi,+ iry’i Filadelifiya+ n’iry’i Lawodikiya.”+
12 Nuko ndahindukira ngo ndebe uwavuganaga nanjye, maze mpindukiye mbona ibitereko birindwi by’amatara bikozwe muri zahabu,+
13 kandi hagati y’ibyo bitereko by’amatara hari usa n’umwana w’umuntu,+ yambaye umwenda ugera ku birenge, akenyeye umushumi wa zahabu mu gituza.
14 Nanone umutwe we n’umusatsi we byarereranaga+ nk’ubwoya bwera, byera nk’urubura, kandi amaso ye yari ameze nk’ibirimi by’umuriro.+
15 Ibirenge bye byari bimeze nk’umuringa utunganyijwe neza+ igihe uyagiranira mu itanura, kandi ijwi rye+ ryari rimeze nk’ijwi ry’amazi menshi asuma.
16 Mu kiganza cye cy’iburyo yari afite inyenyeri ndwi,+ mu kanwa ke hasohokagamo inkota ndende ityaye, ifite ubugi impande zombi,+ kandi mu maso he hari hameze nk’izuba igihe ryaka cyane.+
17 Mubonye nikubita ku birenge bye mera nk’upfuye.
Nuko andambikaho ikiganza cye cy’iburyo arambwira ati “witinya.+ Ndi Ubanza+ n’Uheruka+
18 n’uriho.+ Nari narapfuye,+ ariko dore ndiho iteka ryose,+ kandi mfite imfunguzo z’urupfu+ n’iz’imva.*+
19 Nuko rero, wandike ibintu byose wabonye, n’ibiriho, n’ibizabaho nyuma y’ibi.+
20 Naho ku birebana n’ibanga ryera ry’inyenyeri ndwi+ wabonye mu kiganza cyanjye cy’iburyo, n’ibitereko birindwi by’amatara bikozwe muri zahabu,+ izo nyenyeri ndwi zigereranya abamarayika b’amatorero arindwi, naho ibitereko birindwi by’amatara bigereranya amatorero arindwi.+