Hoseya 4:1-19
4 Nimwumve ijambo rya Yehova mwa Bisirayeli mwe! Yehova afitanye urubanza n’abatuye mu gihugu,+ kuko mu gihugu hatakirangwa ukuri+ n’ineza yuje urukundo no kumenya Imana.+
2 Kuvumana+ no kuriganya+ no kwica+ no kwiba+ no gusambana+ byogeye hose, kandi ibikorwa byo kuvusha amaraso bigenda byikurikiranya.+
3 Ni yo mpamvu igihugu kizacura umuborogo+ n’abagituye bose bakaraba, hamwe n’inyamaswa zo mu gasozi n’ibiguruka mu kirere, kandi amafi yo mu nyanja azapfa.+
4 “Icyakora ntihakagire umuntu urwanya mugenzi we+ cyangwa ngo amucyahe, kuko abagize ubwoko bwawe bameze nk’abarwanya umutambyi.+
5 Uzasitara ku manywa y’ihangu,+ ndetse uzasitarana n’umuhanuzi nk’uko umuntu asitara nijoro,+ kandi nzacecekesha nyoko.+
6 Abagize ubwoko bwanjye bazacecekeshwa kuko banze kumenya.+ Kubera ko wanze kumenya,+ nanjye nzanga ko ukomeza kumbera umutambyi;+ kandi kubera ko ukomeza kwibagirwa amategeko y’Imana yawe,+ nanjye nzibagirwa abana bawe.+
7 Ibyaha bankoreye bingana n’ubwinshi bwabo.+ Aho kunyubaha baransuzugura.+
8 Batungwa n’icyaha cy’ubwoko bwanjye, ubugingo bwabo bugakomeza kwifuza ibicumuro byabo.+
9 “Ibizaba kuri rubanda ni na byo bizaba ku mutambyi;+ nzabaryoza inzira zabo,+ kandi nzatuma ibyo bakora bibagaruka.+
10 Bazarya ariko ntibazahaga.+ Bazakorera abagore ibikorerwa indaya; ariko ntibazagwira+ kuko baretse kumvira Yehova.+
11 Ubusambanyi na divayi ikuze ndetse na divayi nshya, byica umutima.+
12 Abagize ubwoko bwanjye bakomeza kugisha inama+ ibigirwamana byabo by’ibiti,+ kandi inkoni bitwaza mu ntoki ni yo ibayobora; ingeso y’ubusambanyi ni yo yatumye bayoba,+ bareka kugandukira Imana yabo.+
13 Batambira ibitambo mu mpinga z’imisozi,+ bakosereza ibitambo ku dusozi,+ no munsi y’ibiti by’inganzamarumbo n’ibiti by’umulebeni no munsi y’igiti kinini cyose, kuko bifite igicucu cyiza.+ Ni yo mpamvu abakobwa banyu basambana, n’abakazana banyu bakiyandarika.
14 “Sinzahana abakobwa banyu mbahora ko basambanye, n’abakazana banyu sinzabahana mbahora ko biyandaritse, kuko abagabo bihererana indaya+ kandi bagatamba ibitambo bari kumwe n’abagore b’indaya bo mu rusengero.+ Abantu batagira ubwenge+ bazaribatirwa hasi.
15 Isirayeli we, nubwo wishora mu busambanyi,+ Yuda we ntagakore icyo cyaha+ kandi ntimukaze i Gilugali+ cyangwa ngo mujye i Beti-Aveni,+ cyangwa ngo murahire muti ‘ndahiye Yehova Imana nzima!’+
16 Isirayeli yigometse nk’inka itumvira.+ Ubu se noneho, Yehova azabaragira nk’uragira isekurume y’intama ahantu hagari?
17 Efurayimu yiziritse ku bigirwamana;+ nimumwihorere!+
18 Iyo barangije kunywa inzoga zabo,+ bakorera abagore ibikorerwa indaya.+ Ababarinda+ bakunda ibiteye isoni.+
19 Umuyaga wamutwaye ku mababa yawo,+ kandi ibitambo byabo bizabakoza isoni.”+